Christopher nyuma y’umwaka atagaragara mu ruhando rwa muzika yashyize hanze indirimbo nshya | UMUSEKE

Christopher nyuma y’umwaka atagaragara mu ruhando rwa muzika yashyize hanze indirimbo nshya

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi Muneza Christopher benshi bazi mu ruhando rwa muzika nyarwanda nka Christopher nyuma y’umwaka adashyira hanze indirimbo yasohoye indirimbo ye nshya yitwa “Mi casa” yasohokanye n’amashusho.

Abafana be yabijeje ko aje aje kandi imishinga irahari, ati narimbizi ko abafana bange bari bankumbuye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Kanama 2021, nibwo Christopher yashyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n’amashusho yayo.

Umwaka urenga wari wihiritse uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake atagaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda, Christopher yaherukaga gusohora indirimbo yitwa “Breath” hari tariki ya 14 Gashyantare 2020.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’UMUSEKE, Christopher yasobanuye icyo izina ry’indirimbo “Mi casa” risobanuye.

Ati “impamvu nahisemo kuyita Mi casa nuko ariryo ryiganjemo cyane, iri jambo rituruka mu rurimi rwa “Spanish”, risobanuye inzu yange. Ni indirimbo y’urukundo kandi ndakeka yanyuzwe na benshi.”

Christopher yavuze ko mu byatumye amara umwaka urenga atagaragara mu ruhando harimo n’urupfu rw’umubyeyi we rwatumye atamera neza ku buryo yakomeza umuziki neza.

Yagize ati “kubura umubyeyi si ikintu cyoroshye kuko byagize ingaruka ku muziki wanjye. Gukora umuziki bisaba ko ukora ibintu bishimisha umuntu rero ntiwabasha gushimisha abantu ku buryo bworoshye, niyo mpamvu bisaba kubanza ko usa n’ukira icyo kintu kugirango ubashe gushimisha abantu.”

Hakomojwe ku rukundo rwe ndetse n’ubukwe yaruciye ararumira, gusa ngo ubukwe bugira igihe cya nyacyo.

Ati “gukora ubukwe n’umuntu ufata icyemezo kandi bigira igihe nyacyo. Abavuga ko nta gikwe nge sinemeranya nabo kuko igihe iyo kigeze umuntu akora ubukwe kuko nta tariki ntarengwa y’ubukwe ibaho.”

Christopher yashimiye abakunzi be kuba barihangannye bakamutegereza mu gihe atari ahari, gusa ngo yaje aje kuko indirimbo zo zirahari kandi biri mu byatumye atinda kuko afite indirimbo muri studio. Abasaba kubanza kuryoherwa n’iyi ndirimbo ye nshya “Mi casa”, yemeza ko izindi ari vuba kuko abizi ko abafana bari bamukumbuye.

Iyi ndirimbo ya Christopher nshya yise “Mi casa” audio yakozwe na Element,Mastering ikorwa na Bob Pro , naho amashusho akorwa na Bagenzi Bernard.

Christopher yavuze ko mu byatumye atinda harimo urupfu rw’umubyeyi we rwatumye atamera neza ku buryo yakora umuziki ku buryo bworoshye

Kanda hano urebe indirimbo Mi Casa ya Christopher Muneza

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *