CIMERWA igiye gushyira ku isoko imigabane yari ifitwe n’Ibigo bya Leta – UMUSEKE
  • 28/09/2020 5:34 26

CIMERWA igiye gushyira ku isoko imigabane yari ifitwe n’Ibigo bya Leta

Uruganda rukumbi rutunganya sima mu Rwanda (CIMERWA) rugiye gushyira ku isoko ry’Imari n’Imigabane igera kuri 49% yari ifitwe n’Ibigo bya Leta, umugabane umwe uhagaze agaciro ka Frw 120.

Uruganda rwa CIMERWA ruratangira kugaragara ku isoko ry’imari n’imigabane mu ntangiriro z’uku kwa Munani

Imigabane 703, 219,520 (ingana n’100%) ni yo CIMERWA ifite ariko igurishwa igera ku 344, 575, 560 ingana na 49%.

Ni imigabane ibigo bya Leta birimo Ikigega Agaciro (AGDF Corporate Trust), Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (Rwanda Social Security Board-RSSB), Ikigo cy’Ishoramari mu Rwanda (Rwanda Investment Group) na SONARWA byari bifite muri ruriya ruganda rwa CIMERWA.

CIMERWA yabonye uburenganzira bw’Ikigo cy’Imari n’Imigabane (RSE) bwo gushyira ku isoko iriya migabane ingana na 49%.

Iriya migabane izatangira kugurwa no kugurishwa guhera tariki 3 Kanama 2020.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa, Albert Sigei avuga ko CIMERWA yagize uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda mu byiciro bitandukanye ikaba igiye no kuba Sosiyete  ya 10 iri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda.

Avuga ko ari uburyo bahaye abashoramari baba abato n’abaciriritse imbere mu gihugu no hanze  ngo bagire uruhare muri urwo ruganda bashoramo imari, agahamagarira abato n’abanini kwitabira iki gikorwa.

Regis Rugemanshuro, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA avuga ko uru ruganda ruzakomeza kuzamura ingano ya sima ikenewe mu gihugu.

Umunyarwanda akenera impuzandengo y’ibiro 57 bya sima ku mwaka.

Akomeza avuga ko uruganda ruzakomeza gufasha Leta muri iki gihe Minisiteri y’Uburezi iri mu bikorwa byo kubaka amashuri, bityo ngo ntihazabure sima ihagije kugira ngo abana bazigire mu byumba byiza.

Leta y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri ibihumbi 22, hagateganywa ko nibura bizuzura mu gihe cy’amezi 3.

Ati “Nka sosiyete Cimerwa irajwe ishinga n’ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage. Twagize uruhare mu kuzamura umuryango nyarwanda biciye mu gufasha ab’ubucuruzi buto n’ubuciriritse, koperative z’abadozi, gufasha ishuri rifite abanyeshuri basaga 500 ndetse twubaka n’uruganda rw’amazi rufasha imiryango 3800 n’ibindi.”

Perezida Paul Kagame mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru muri 2019 yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma Leta ikomeza gushora imari mu mishinga imwe n’imwe ndetse avugamo na CIMERWA.

CiMERWA yatangiye mu 1982 kugeza uyu munsi ni yo rukumbi ikora sima mu Rwanda. Ruherereye muri Bugarama mu Karere ka Rusizi. Mu 1984 imiryango yarwo ifungura bakoraga toni ibihumbi 50 ku mwaka. Mu 2001 yongereye umusaruro ikora toni ibihumbi 100 ku mwaka.

Uru ruganda rwaje kongeramo abashoramari bo muri Afurika y’Epfo bitwa PPC Africa Group, CIMERWA bagira umusaruro wa toni ibihumbi 600 ku mwaka.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *