Clarisse Karasira yateye indi ntambwe mu rukundo asezerana mu Murenge | UMUSEKE

Clarisse Karasira yateye indi ntambwe mu rukundo asezerana mu Murenge

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we Ifashabayo Dejoie kuri uyu wa kane taliki ya 18 Gashyantare 2021, hari hashize iminsi Karasira agaragaje ko ‘umutima wabonye uw’Imana yawugeneye’.

Clarisse Karasira arahira ko atazahemukira Ifashabayo mu gihe cyose bazaba bakibana

Karasira na Ifashabayo Dejoie basezeranye imbere y’amategeko mu Biro by’Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Ifashabayo yavuze ko we na Clarisse Karasira bazasezerana nyuma y’amezi atatu ari imbere bakabana nk’umugabo n’umugore, Imana n’abantu bamaze kubyerekwa.

Nyuma yo kubyereka ubuyobozi Kararise yahobeye Ifashabayo amubwira ko uwro rugwiro azarumwereka igihe cyose bazaba bari kumwe

 

Nguyu uwo Imana yandemeye….

Ku wa Gatandatu tariki 09 Mutarama 2021 Clarisse Karasira yambitswe impeta na Ifashabayo Dejoie Sylvain wegukanye umutima we.

Mu magambo aryohereye kuri Facebook, Clarisse Karasira yanditse agira ati “Nguyu uwo Imana yandemeye. Nguyu undutira bose. Sinabona uko mubabwira bihagije.. ariko ni umutware koko!”

Ifashabayo Dejoie Sylvain usanzwe ari umujyanama wa Clarisse Karasira yahisemo guhinira hafi ngo azakomeze kumugira inama no mu rugo aka wa mugani ngo ijya kurisha ihera ku rugo.

Clarisse Karasira ni umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zibanda ku muco nyarwanda, indirimbo ze nka Gira Neza, Uzibukirwa Kuki, Rutaremara yaririmbiye umunyaporitiki ukomeye mu Rwanda Tito Rutaremara n’izindi zatumye yigarurira imitima ya benshi.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibintu bidushimisha cyane.kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana, bagatandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa :6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi,ngo kubera ko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose.

  • Kurongorana byubahwe na bose. Icyakora ushaka adakoze ubukwe aba atukishije Uwiteka. Satani arwanya ubukwe ubu nabwo wasanga hari abantu bari bagiye kubwica Imana ikabitambika bagakorwa n’isoni. None burabaye cyangwa buzanaba niba nta mukozi w’Imana urabyeza byose.
    Mwirirwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *