Gatarira Pierre Cobes umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Nigeria ngo arashaka kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda muri icyo gihugu agakorana indirimbo n’ibyamamare byaho.

Cobes yatangiriye muzika muri Nigeria
Yavuye mu Rwanda mu 2013 agiye kwiga mu Buhinde, yarahavuye ajya muri Nigeria gukomereza amashuri ye.
Yatubwiye ko akiri mu Rwanda nabwo yakoraga muzika ariko ntabishyiremo imbaraga kubera amasomo.
Mu 2017 yafashe icyemezo cyo gushyira imbaraga muri muzika abonye ko afite amahirwe ahereye ku gihugu arimo ubu gifite abahanzi bakomeye muri Africa na muzika ikunzwe.
Ubu ngo amaze gusohora indirimbo eshatu, yihaye intego yo kumenyakanisha umuziki wo mu Rwanda aho ari muri Nigeria.
Ati “mu minsi iri imbere ndakora izindi harimo na Collabo z’abahanzi ba hano kuko nifuza kugaragara muri muzika Nyarwanda ariko narahereye muri Nigeria”.
Impano ye yo kuririmba ngo yayihereye mu Iseminari ya Zaza (mu karere ka Ngoma) aho yigaga amashuri yisumbuye.
Indirimbo ya mbere ariko yayisohoye mu mwaka ushize amaze kubona ko hari amahirwe aho ari ndetse n’ubushobozi bwo kujya muri studio yifuza gukoreramo.
Nubwo Cobes ari muri Nigeria ngo yifuza kwitwa umuhanzi nyarwanda, arifuza gukorana n’abahanzi baho bakomeye maze akabona kuza no mu Rwanda gukorana n’abaho hari aho ageze.
Mu ndirimbo amaze gukora harimo ‘Ni Njyewe’, hamwe na ‘Isabella’ ari nayo ndirimbo nshyashya aheruka gusohora.

Arashaka kumenyekana anyuze mu muziki wa Nigeria

Isabela niyo ndirimbo ye nshya
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW
1 _
Cobes rwose unteye kukwibuka nkwigisha i Zaza, ngaho courage musore! ariko n’iyo PhD uyihagararemo neza uzagaruke uze guteza igihugu cyawe imbere!!