Col Ndagano yahererekanye ububasha na John Mirenge wayoboraga RwandAir | UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Col Ndagano yahererekanye ububasha na John Mirenge wayoboraga RwandAir

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya RwandAir, Girma Wake yavuze ko kugira ngo iki kigo cyitwe icy’ubucuruzi hakwiye igenamigambi rihamye ryo guteza imbere icyo kigo.

John Mirenge aherererekanya ububasha na Col Chance Ndagano ku buyobozi bwa RwandAir

John Mirenge wayoboraga RwandAir yashyikirije ubuyobozi bw’ikigo, Col Chance Ndagano. Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, Girma Wake yasabye ubuyobozi bukuru bwa RwandAir kuzamura izina ryayo mu bijyanye n’ubucuruzi, no kuzamura ubukungu bwayo.

Ati “Dukeneye kuzamura umutungo kugira ngo ikigo gikomeze gukora. Ibyo bidakozwe, ntabwo mwaba muyobora ikigo cy’indege cy’ubucuruzi. Ikigo kiba icy’ubucuruzi iyo gikorera amafaranga. Iyo bitaragera kuri urwo rwego, kiba kikiri akana.”

Col. Ndagano, Umuyobozi Mushya wa RwandAir yabwiye abanyamakuru ko icyo ashyize imbere ari ukuzamura ubushobozi bw’abakozi binyuze mu mahugurwa, kongera umubare w’indege no kongera inyungu.

Yavuze ko azongera umubare w’ingendo sosiyete ya RwandAir ikora n’inzira inyuramo haba muri Africa n’ahandi ku Isi.

Col Ndagano ati “Bifata igihe runaka ariko ni byo bizaduha inzira nziza nyuma tukazatangira gutekereza ibyo kunguka.”

Yavuze ko afite icyizere ko RwandAir izabasha kugera ku ntego nubwo mu kibuga hari abandi bahanganye na yo muri ubwo bucuruzi kandi bamaze igihe.

Ndagano avuga ko RwandAir imaze imyaka 20 gusa ikora ubucuruzi bwo gutwara abantu mu kirere.

Mirenge wari umaze imyaka 7 ayobora iyi sosiyete, mu gihe cye yabashije kuzamura RwandAir igera ku ndege 11, ndetse ikaba ijya ahantu 20 hatandukanye.

RwandAir mu minsi ishize yatangije ingendo zerekeza muri Zimbabwe, Mumbai ndetse mu kwezi gutaha izatangira kujya London mu Bwongereza.

Iyi sosiyete yiteguye kwakira indi ndege, Boeing 737-800NG, muri Kamena ikazatangira kujya i Bamako muri Mali, kandi irashaka no kujya igana i Conakry muri Guinea, Lilongwe muri Malawi na New York muri USA.

NewTimes

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Shema Olivier

    April 12, 2017 at 12:29 am

    Congs to Mirenge. Wakoze akazi neza pe. Ukwiye igihembo kabisa. Nizeye ko bazaguha akandi kazi vuba kandi keza. Waduhesheje ishema cyane. Uzahore ubishimirwa. Afande Sano tukwifurije imirimo myiza, Rwandair ntizasubire inyuma ahubwo izakomeze itera imbere.

  2. Kanyarwanda

    April 12, 2017 at 2:05 pm

    Afande Sano afite ayahe mashuli azamufasha kurangiza izi nshingano zikomeye?

    • nn

      April 13, 2017 at 11:43 am

      Uwamushyizeho arayazi kandi afite impamvu

      • Cungiro

        April 14, 2017 at 8:50 pm

        Rimwe na rimwe ntabyo baba bazi nibaribamwe baduhitiramo ninzego zituyobora aho umuntu uyobora amagereza avugako atazi niba izo nyubako zifite ubwishingizi.Ukibaza niba bitari muri bimwe byingenzi yagombye kumenya mbere yo gufata uwo mwanya.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

%d bloggers like this: