Congo-Brazza: Umuhanzi Aurlus Mabélé yishwe na COVID-19 - UMUSEKE
  • 05/06/2020 7:40 45

Congo-Brazza: Umuhanzi Aurlus Mabélé yishwe na COVID-19

Umuhanzi ukomoka muri Repubulika ya Congo- Brazzaville  Aurlus Mabélé wabaga mu Bufaransa yishwe na COVID-19. Yari afite imyaka 67 y’amavuko. Ni umwe mu bahanzi b’Africa bamenyekanye cyane mu myaka ya 1980 na 1990. Yabaga mu Bufaransa.

Umuhanzi Aurlus Mabélé yishwe na COVID-19

Abo mu muryango we n’abakunzi be batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yishwe na coronavirus.

Abafana be bamwitaga umwami w’injyana ya Soukous, iyi ikaba ari injyana yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ikundwa henshi muri Africa.

Umukobwa we yitwa witwa Liza Monet nawe usanzwe ari umuhanzi mu Bufaransa yavuze ko yababajwe n’urupfo rwa Se wahitanywe na coronavirus.

Ati: “ Ubu mfite agahinda kenshi k’uburyo ntawampoza.”

Inshuti ye kandi isanzwe ikorera mu itsinda yashinze ryitwa Loketo yitwa Mav Cacharel nawe yanditse kuri Facebook ko Mabélé yishwe na coronavirus.

Ku rundi ruhande ariko usanzwe akurikirana ibikorwa bya Mabélé witwa Jimmy Ouetebou yabwiye BBC ko atakwemeza ko Mabélé yazize coronavirus kuko n’ubundi ngo yari asanganywe ibibazo by’ubuzima harimo uburwayi bw’igihe kirekire.

Mabélé, amazina ye nyayo ni Aurélien Miatsonama, akomoka muri Congo-Brazzaville ariko muri 1980 yimukiye mu Bufaransa.

Ni umwe mu bahanzi bakomeye ba Africa yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara akaba ari umwe mu batangije kandi bamenyekanisha ku isi injyana ya soukous.

Imwe mu ndirimbo ze zakunzwe kurusha izindi ni iyo yise Embargo.

Umva indirimbo ‘Embargo’

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Niyigendere nawe.Groupe Loketo na Soukous bizamuherekeze neza.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *