Corona yazonze abagabo batamenyereye mu rugo, agacupa gasimburwa n'igikoma-Senderi | | UMUSEKE
  • 23/10/2020 11:08 56

Corona yazonze abagabo batamenyereye mu rugo, agacupa gasimburwa n’igikoma-Senderi

Umuhanzi Senderi International Hit yasohoye indirimbo asaba abafana be n’Abanyarwanda muri rusange kumvira inama zibasaba kuguma mu rugo. Avuga ko corona yabaye ikibazo cyane cyane ku bagabo batamenyereye kuguma igihe kirekire mu rugo. Ni mu ndirimbo yise ‘Corona Gezaho’.

Senderi avuga ko corona yagoye abagabo

Avuga ko iki cyorezo cyahagaritse ubuzima bwa benshi ariko cyane cyane ba nyakabyizi n’abashomeri batari basanzwe bafite icyo binjiza. Avuga k obo ubuzima bwababanye ibamba.

Ati: “ Corona waturaje rwantambi. Uhagarika abari bafite ubukwe, ukura abana mu mashuri, uhombya ibihugu karahava…”

Senderi avuga ko iyo coronavirus yabujije abagabo kwisanzura cyane kuko ngo yabagize imfungwa, ntibashobora kujya gusangira icupa na bagenzi babo, bamwe mu banywaga agahiye bayoboka igikoma.

Mu ndirimbo ye kandi avuga ko coronavirus yaryamishije abasore matelas zirika n’abakobwa babura amafaranga yo kugura mega zo kujya ku mbuga nkoranyambaga(chat).

Nubwo avuga ibibazo abantu bahuriye nabyo mu ngo zabo kubera kiriya cyorezo, Senderi avuga ko kuguma mu rugo ari ingenzi.

Yanenze abantu buririye kuri iki cyorezo bagakwirakwiza impuha.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • NDAKWEMERA KUKO UDATERURA KUKO WIFITEMO INGANZO ITARI INGANZWA YUJE UBUHANGA, MBONEYEHO KUGAYA ABAHANZI B’ABATERUZI BAFATA IBY’ABANDI AHO GUHANGA IBYABO.ARIKO URATUBESHYE KUKO ABARARA UKUBIRI N’AMEZA (AMAFUNGURO) NI BENSHI CYANE UDASIZE NA RWAKAMIGABO (INYOTA)

  • Kunywa igikoma nigitangaza c,uvuze ubusa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *