Coronavirus: Abafaransa 2 barashinjwa ivangura ryeruye ku Banyafurika - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:40 47

Coronavirus: Abafaransa 2 barashinjwa ivangura ryeruye ku Banyafurika

Abafaransa babiri barashinjwa ivanguraruhu ryeruye mu magambo batangaje mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo, umwe muri bariya avuga ko muri Africa ari ho hakorerwa amagerageza y’urukingo rw’igituntu ngo niho rwatanga ibisubizo bizima ku kuba babasha kuvura icyorezo cya coronavirus cyugarije isi. Impamvu ngo ni uko Africa nta bwirinzi buhambaye ifite mu kwikingira indwara.

Dr Camille Locht na Dr Jean-Paul Mira (iburyo bw’ifoto) bemeza ko urukingo rwa Coronavirus rugeragerejwe muri Africa rwatanga umusaruro kuruta kurugeragereza ku Banyaburayi bafite ubwirinzi buhambaye.

Ikiganiro cyaciye kuri Televiziyo yitwa LCI,  Dr. Camille Locht, ukuriye ubushakashatsi mu itsinda “Inserm Health Research Group”, yavuga ku buryo inkingo zageragerezwa ku mugabane w’Uburayi cyangwa Australia.

Dr. Jean-Paul Mira, ushinzwe ishami ry’indembe mu Bitaro Cochin biri i Paris, yahise arwanya kiriya gitekerezo.

Ati “Niba nta we nsembuye, ntitwaba twakorera buriya bushakashatsi muri  Africa, aho abantu batagira udupukamunwa, ahatari ubuvuzi buhambaye, aho badashobora kongera umwuka mu muntu urembye cyane?”

Yongera ho ati:“Nk’uko bisanzwe bikorwa no mu bundi bushakashatsi nk’ubwa SIDA. Mu bakora uburaya, niho dukorera ubushakashatsi kubera ko baba bafite ibyago biri hejuru kubera ko batirinda.”

Dr Mira mbere yari yibajije niba ubushakashatsi bukorewe ku bakora mu buzima b’i Burayi cyangwa Australia hari icyo bwatanga bitewe n’uko bo bagira uburyo buhambaye bwo kwikingira, ku buryo bigorana ko bandura Virus.

Umwe witwa Camille Locht yahise yemera igitekerezo cya mugenzi we ati “Ibyo uvuze ni byo.Turi mu nzira yo gukora ubushakashatsi nka buriya (ubwo batekereza gukora ku Banyaburayi) no muri Africa.”

 

Amagambo y’Abafaransa yateje impaka bashinjwa ivanguraruhu.

Bamwe mu Banyafurika barimo Didier Drogba, wakiniye igihe kirekire ikipe ya Chelsea mu Bwongereza yavuze ko amagambo ya bariya Bafaransa ari ivangura.

Yanditse kuri Twitter ati “Nagira ngo namagane nivuye inyuma ibisabwa n’aba baganga, birapfuye kandi byuzemo amagambo y’ivangura.”

Yongeraho ati “Ntimugafate abaturage b’Africa nk’imbeba zikorerwaho ubushakashatsi!”

Samuel Eto’o yise bariya baganga ‘Abicanyi’.

Ikigo Inserm cyaje kwihohora kivuga ko ibivugwa muri iriya Video byasobanuwe nabi.

Cyatangaje ko igerageza ry’urukingo BCG rushobora kuvura Covid-19 ririho ariko rizakorerwa ku bihugu by’Iburayi na Australia.

Bongeyeho ko bibaye ko no muri Africa urukingo ruhageragezwa byabera rimwe no muri biriya bihugu kubera ko icyorezo ari ik’Isi yose.

Africa y’Epfo ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abanduye Covid-19, bagera ku 1,462 abagera kuri batanu bamaze gupfa.

Ku mugabane wa Africa harabarwa abasaga 7,064 banduye Covid-19, abamaze gupfa bagera kuri 290 n’ubwo hari ubwoba  ko imibare y’abahitanwa na Covid-19 ishobora kwiyongera kuri uyu mugabane.

BBC

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Na n’ubu sindumva impaka ziri ku kitwa gusuzugura Africa mu byo kugerageza inkingo. Nonese hari umunya Africa n’umwe bazakingira bamufashe mu ijosi?

  • Erega ivangura ntaho tutazalisanga.
    Afrika yepfo ibyo ikorere abirabura ,biba tutabibona. Hano iwacu i Nyamirambo imfashanyo ntizihabwa gusa ngo bakavukire, ntabwo twarondora nibindi byose nko mu kazi gasanzwe.

    • Kuronda ubwoko ni ukutagira ubwenge bwuzuye.Nkuko bible ivuga,Imana yaremye buri nyamaswa mu bwoko bwayo (species).Inka ukwayo,ingagi ukwayo,isamake ukwayo,etc…Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe (ADAMU).Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abaronda ubwoko,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

      • @ Hitimana,what you say is true.Bimwe batwigishije mu ishuli ngo twaturutse ku Ngagi ni ikinyoma.Ntabwo ibyaremwe byaturutse kuli Evolution,ahubwo byaturutse ku irema (Creation).Nkuko Intangiriro 1:25 havuga Imana yaremye buri kintu cyose ukwacyo (God created every animal according to its species).Umuntu yaremwe ukwe n’Ingagi iremwa ukwayo.Ibyo byemezwa na SCIENCE.Yerekana ko inyamaswa zitaba muli “same species” zidashobora kubyarana.Nta na rimwe Ingagi yigeze ibyarana n’Umuntu.Iteka Bible ihuza na Science.Ikindi kandi,abantu bapfuye barumviraga Imana,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Ariko Ingagi ntwabo zizazuka.Abandi batazazuka nkuko bible ibyerekana,ni abantu bapfuye barakoraga ibyo Imana itubuza,hamwe n’abiberaga mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana.Nkuko Abagalatiya 6,umurongo wa 8 havuga,ngo barabora bikarangira,ntibazongere kubaho.Bitandukanye na bya bindi bavuga ngo baba bitabye Imana.Ni ikinyoma.

  • Jye ntavangura ry’uruhu mbonye muri ibyo.
    None se baratubeshyera ntidukennye kubarusha?? Ntitubuze se ubwirinzi,masques n’ibindi???
    Uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba amwishe!!

  • Nibyo, igihe kirageze kugira ngo natwe abanyafrica twihagarareho, twoye gukomeza kuba insina ngufi!

  • Imana ntikora nk,abantu Kandi ifite igisubizo kuri buri kibazo mwibaza

    • Nta ronda ruhu mbonye hano.uretse se ko wenda yavuzemwo ijambo Africa ubundi indi miti igeragerezwa hehe? Ibyo byo mujya mubyibaza.ntekerezako Africa kuva kera yakabaye yarashyize imbaraga mu bushakashatsi n ubuvumbuzi bw imiti naho ibyo kuvuga ubu ngo tubaye insina ngufi nta gisubizo mbibonamo. Kereka niba twatangiye ubushakashatsi ku miti natwe kandi nubundi nayo igomba amagerageza. Naho niba ntacyo turi gukora mureke abashoboye badushakire umuti cg urukingo kuko nuboneka abenshi tuziruhutsa.Niko mbyumva buri wese yagira igitekerezo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *