Coronavirus: Yateje ingaruka ku biciro, MINICOM iratanga gasopo - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:41 31

Coronavirus: Yateje ingaruka ku biciro, MINICOM iratanga gasopo

*Undi mugabo w’Umurundi yatahuweho coronavirus muri rusange abarwayi bayo baba 8

(VIDEO) Kuva indwara ya coronavirus imaze iminsi igaragaye mu Rwanda yateje ikibazo ku masoko hamwe na hamwe mu gihugu ibintu byarahenze, bamwe mu baguzi bataha amaramasa. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasohoye itangazo ririmo ibiciro by’ibiribwa, ubirengaho akabyuriza uko ashaka yaburiwe.

Abacuruzi bavuga ko aho barangurira basanze ibiciro byazamutse

Umuseke waganiriye na Mukeshimana Claire umwe mu bahahira ku isoko rya Ziniya mu Karere ka Kicukiro bavuga ko ibiciro byazamutse ku masoko kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Indwara ya coronavirus ikimara kugaragara mu gihugu, ibiciro bahise babizamura. Uretse abacuruza imboga ni bo batarazamura ariko abacuruza imiceri, ifu y’ubugari, kawunda ibiciro babizamuye.”

Mukeshimana  avuga ko ibiciro biri hejuru kuko niba ubugari bwari ku Frw 350, ubu bari kubugurisha Frw 500 na Frw 600, ibyo avuga ko bitoroshye.

Ati “Turasaba Leta kutuvuganira abacuruzi bareke kuzamura ibiciro kugira ngo tubone icyo kurya.”

Umuseke waganiriye  n’abacuruzi bavuga ko na bo aho barangurira ibiribwa ibiciro byazamutse.

Kiroso ni umwe mu bacuruzi agira ati “Umuceri wa Tanzania dusanzwe turangura Frw 27 000 ubu twasanze bari kuwugurisha Frw 28 000, ubu natwe turimo kuwugurisha Frw 30 000.”

 Uyu mucuruzi avuga ko nta kindi kibazo gihari cyateye izamuka ry’ibiciro uretse Coronavirus.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yasohoye itangazo ku wa mbere tariki 16 Werurwe 2020, riburira abacuruzi batangiye kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa, cyane cyane ibyo kurya, bitwaje icyorezo cya Coronavirus ko abazabifatirwamo bazahanwa hakurikijwe itegeko.

Minisiteri ivuga ibi ishingiye ku itegeko nomero 36/2012 ryo ku wa 21 Nzeri 2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi.

Yaboneyeho kugaragaza ibiciro bya bimwe mu biribwa, ababicuruza batagomba kurenza haba mu masoko no mu mabutike.

 

Ibyo bicuruzwa ni ibi bikurikira:

Umuceri wa Tanzaniya (25Kg), igiciro cyo kurangura ntikigomba kurenga Frw 25 500, naho ku badandaza igiciro ntikirenge Frw 1 200 ku kilo. Umuceri w’umunyarwanda (Kigori 25Kg), ntawemerewe kurenza Frw 18,500 ku barangura na Frw 800 ku kilo ku badandaza.

Umuceri w’umunyarwanda (muremure 25Kg), ni Frw 19,700 kurangura na Frw 850 ku kilo ku badandaza, naho umuceri wa Pakistan (25Kg) urangurwa ku Frw 21,000 ukadandazwa ku giciro kitarenze Frw 900 ku kilo, mu gihe uwa Tayilande utagomba kurenza Frw 26.500 kurangura na Frw 1,200 ku kilo ku badandaza.

Ibishyimbo by’umutuku ku barangura ntibigomba kurenza Frw 600 ku kilo, naho kudandaza ntibirenze Frw 650 ku kilo, mu gihe ibya Colta kurangura ni Frw 850 ku kilo na Frw 1,000 ku kilo ku badandaza.

Kawunga (MINIMEX na Iraboneye 25Kg), ntizigomba kurenza Frw 17,000 kurangura na Frw 800 ku kilo ku badandaza, naho izindi kawunga zikarangurwa ku Frw 15,000 zikadandazwa kuri Frw 620 ku kilo.

Ibirayi bya Kinigi ku barangura ntibigomba kurenza Frw 380 ku kilo, naho abadandaza ntibagomba kurenza Frw 420 ku kilo, mu gihe ibirayi by’umweru birangurwa Frw 280 bigacuruzwa kuri Frw 300 ku kilo.

Amavuta yo kurya (5L) arangurwa ku atarenga Frw 9,000 akadandazwa ku Frw 2,200 kuri litiro, naho igitoki kikarangurwa atarenze Frw 280 ku kilo kigacuruzwa kuri Frw 300 ku kilo.

Ifu y’imyumbati ku badandaza, ikilo kimwe kigomba kugura hagati ya Frw 400 na 800, naho ifu ya Kinazi (40Kg) kurangura ntigomba kurenza Frw 23,000, ikagurishwa atarenga Frw 900 ku kilo ku badandaza.

Isukari iva hanze (50Kg) ntigomba kurenza Frw 39,500 ku barangura na Frw 900 ku badandaza, mu gihe iya Kabuye (50Kg) itagomba kurenza Frw 42,000 ku barangura na Frw 1,000 ku kilo ku badandaza.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda  irasaba abaguzi gutanga amakuru mu gihe babona izamuka rikabije ry’ibiciro aho ari ho hose kugira ngo hafatwe ingamba byihuse, bahamagara ku murongo utishyurwa 3739, bakaba banawuherwaho n’andi makuru bifuza.

 

Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima itanga amakuru mashya ku bwandu bushya bw’iyi virus, mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 16, yavuze ko umugabo w’Umurundi wanyuze mu Rwanda avuye i Dubai yapimwemo coronavirus.

Muri rusange abarwaye coronavirus ku butaka bw’u Rwanda babaye 8.

Buri gicuruzwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yagiye igishyiriraho igiciro ntarengwa
Hirya no hino mu masoko ibiribwa birimo ariko abaguzi bavuga ko byahenze

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Cyera bacaga umugani ngo imitongero y’urukwavu ntibuza ishyamba gukongoka. Iyi MINICOM ubu nibwo ibonye ko ibiciro byatumbagiye?! Igihe umupaka w’ Rwanda na Uganda ufungwa ko nta tangazo yasohoye? AIabona ibicuruzwa biri buve he? Ko amayira yafunzwe abantu bakaba banifitiye ubwoba bwo kugrndagenda?

    Hari ibigega iyi ministeri igira ngo bibe byaramira imbaga y’abaturage mu gihe cy’iminsi byibuze 30?! Bwahe. Nyamara mugira ibya Peterori ña Gaz! Reka Corona irikoroze wenda twese twajya ku rugero rumwe. Ninza ndwaye cg ngaragaza ibimenyetso bazanshtira hamwe n’aho bazashyira umwana wa Afande cyangwa uwa Ministri warwaye cg ufite ibimenyetso. Mwari mukabije kurema udutsiko n’ibyiciro mubaturage. Ngaho amasoko y’abasoda n’abapolisi n’imiryango yabo, ngaho amabanki y’abarimu, abasirikare, ngaho za Mituelle na Rama, Corona yo ntirobanura. Wenda no kuri ayo masoko igihe kizagera twese tuyahurireho cg dusonzere rimwe ibyarimo byarashize. Ayo mafaranga uzayakoresha iki?!

    • Ndakeka noneho Leta igiye gufungura umupaka wa Uganda niba idashaka ko INZARA yica abana b’u Rwanda.Uko niko Gukunda igihugu.Reka turebe koko niba Leta idukunda.

  • Ntabwo ari IBICIRO gusa iyi Coronavirus yahinduye.Ku isi yose,ibintu byahindutse:Imipaka yafunzwe,Indege zahagaze,Amashuli yose yafunzwe,etc…Ikirenze ibyo,mu bihugu byinshi AKAZI kahagaze,abantu bose bahama imuhira.Nibyo bise “Confinement”.Urasohoka aruko ufite “Ikibari” gusa (outgoing permit),bitaba ibyo ugacibwa amande menshi.Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yaduhahamuye twese,ibiza (natural disasters)bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc… Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Ni inama tugirwa n’igitabo Imana yaduhaye ngo kituyobore.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning).Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke “uwo munsi uteye ubwoba cyane” nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

  • ko NZARAMBA noneho iratumara twebwe abakene!! coronavirus ije imipaka yose ifunze kandi ntabiryo biri mu RWANDA: ibihari nabyo birahenda cyane kandi turacyennye!! KUKI LETA ITASHYIRAHO IKIGEGA CYO KUGOBOKA ABANTU KO NZARAMBA iratumara? Ibiciro byazamutse kera wa! cya gihe bafunga imipaka.Ntabwoba bwa coronavirus mfite,mfite ubwa NZARAMBA.

  • ariko kuki mubeshya? ngo CORONAVIRUS yatumye ibiciro bijya hejuru? oya wa!! byatee no gufunga imipaka. Mujye mubesshya abahindi ntabwo turi ibijuju

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *