Côte d’Ivoire-France : Ibya Ouattara na Macron birimo kidobya – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:14 14

Côte d’Ivoire-France : Ibya Ouattara na Macron birimo kidobya

Alassane Drahamni Ouattara taliki 04, Nzeri yagiye i Paris kuganira na mugenzi we, Emmanuel Macron ku ngingo zitandukanye harimo n’aho imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’igihugu igeze. Macron yasabye Ouattara kwigiza imbere italiki y’amatora, undi arabyanga.

Aba bagabo hari ibyo batumvikanaho ku matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Côte d’Ivoire

Ubwo basangiriraga mu biro bya Perezida w’u Bufaransa byitwa  l’Élysée, Macron yabwiye mugenzi we Alassane Ouattara ko akurikije uko umwuka wa politiki uhagaze muri  Côte d’Ivoire muri iki gihe kibanziriza amatora, asanga ibyiza ari uko italiki yayo yakwigizwa imbere kugira ngo impande zose zirebwa nayo zibanze zitegure.

Emmanuel Macron  avuga ko iyo arebye uko ibintu bimeze asanga Ouattara nategeka indi manda bizakurura amakimbirane ya Politiki azagira ingaruka ku mibereho myiza y’abatuye kiriya gihugu cyahoze ari kimwe mu bya mbere bikize mu karere giherereye mo.

Avuga ko ibyo avuga abishingira ku ngingo y’uko hari abantu baherutse kwicirwa mu bice bitandukanye bya kiriya gih

Alassane Drahamni Ouattara taliki 04, Nzeri yagiye i Paris kuganira na mugenzi we, Emmanuel Macron ku ngingo zitandukanye harimo n’aho imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’igihugu igeze. Macron yasabye Ouattara kwigiza imbere italiki y’amatora, undi arabyanga.

Ubwo basangiriraga mu biro bya Perezida w’u Bufaransa byitwa  l’Élysée, Macron yabwiye mugenzi we Alassane Ouattara ko akurikije uko umwuka wa politiki uhagaze muri  Côte d’Ivoire muri iki gihe kibanziriza amatora, asanga ibyiza ari uko italiki yayo yakwigizwa imbere kugira ngo impande zose zirebwa nayo zibanze zitegure.

Emmanuel Macron  avuga ko iyo arebye uko ibintu bimeze asanga Ouattara nategeka indi manda bizakurura amakimbirane ya Politiki azagira ingaruka ku mibereho myiza y’abatuye kiriya gihugu cyahoze ari kimwe mu bya mbere bikize mu karere giherereye mo.

Avuga ko ibyo avuga abishingira ku ngingo y’uko hari abantu baherutse kwicirwa mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu, ubu bwicanyi bukaba bwarabaye muri Kanama rwagati.

Perezida w’u Bufaransa yagiye inama mugenzi we ko byaba biri mu nyungu za boseAlassane Ouattara aramutse arebye uko amatora yakwigizwa imbere kugira ngo bifashe buri wese mu bakandida( harimo na Laurent Gbagbo na Henri Konan Bédié) kwitegura neza.

Kuri we kandi ngo byatuma habaho ibiganiro bigamije gutuma  haba Leta haba n’abatavuga rumwe nayo, bose bumvikana ku migendekere inoze y’ibihe bibanziriza amatora, amatora nyirizina n’uko byazagenda nyuma yo gutangaza ibyayavuyemo.
Ibyifuzo bya Emmanuel Macron ntibyakiriwe neza na mugenzi we, kuko we asanga nta cyagombye gutuma igihe cy’amatora kigezwa imbere.

Ouattara yatorewe kuyobora Côte d’Ivoire bwa mbere muri 2010. Icyo gihe yari atsinze Laurent Gbagbo yari abereye Minisitiri w’Intebe.

Ni umubyeyi w’abana babiri akaba afite umugore w’Umufaransakazi witwa Dominique Folloroux-Ouattara.

Alassane Ouattara afiite imyaka 78 y’amavuko.

Jeune Afrique

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *