Côte d’Ivoire: Iperereza riri gukorwa ku byuma ‘byahanutse mu ijuru’ - UMUSEKE
  • 04/06/2020 10:06 39

Côte d’Ivoire: Iperereza riri gukorwa ku byuma ‘byahanutse mu ijuru’

Mu gace ka Béoumi muri Côte d’Ivoire abahanga bafatanyije na Polisi bari gusuzuma ngo hamenyekane inkomoko n’ubwoko bw’ibyuma byahanutse mu kirere bikikubita ku butaka. Byabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Byamanutse mu ijuru…

N’ubwo hari itsinda ry’abandi bahanga rivuga ko biriya byuma ari iby’icyogajuru cyo mu Bushinwa, ariko abategetsi ba Côte d’Ivoire birinze kugira icyo bemeza mbere yo kwigenzurira ubwabo.

Umuyobozi w’iriya ntara witwa Jean- Marc Kouassi avuga ko ubwo bumvaga urusaku rwa biriya byuma babanje kugira ngo ni inkuba ikubise.

Abemeza ko biriya byuma ari iby’icyogajuru cy’Abashinwa babishingira ku ngingo y’uko muri Gicurasi, 2019 hari icyogajuru cyabo kitwa Longue-Marche 5 cyashwanyaguritse, bityo ibisate byacyo bikaba aribyo byaguye muri kariya gace.

Byari biteganyijwe ko byazitura muri kimwe mu bihugu bituriye Inyanja y’Atlantica.

Amahirwe ni uko nta muntu byahitanye.

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi nkuru iyo ikorwa uko bikwiye yari kuba iryoshye…UMUSEKE mwajyaga mugerageza ariko noneho mudupfunyikiye amazi pe…N’ ifoto y’ ibyo byuma ubwayo ntabwo isobanutse!!

  • sha noneho wamugani ndabona mwadupfunyikiye ikibiribiri. gusa izo debris zivugwa, probably are from the previous heavy-lifted rockets ba launchinze mukirirere ejo bundi bagize agahenge ka Covid-19.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *