Côte d’Ivoire: Kwamagana Manda ya 3 ya Ouattara byatangiye, 15 bayigwamo – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:14 08

Côte d’Ivoire: Kwamagana Manda ya 3 ya Ouattara byatangiye, 15 bayigwamo

Kuri uyu wa Mbere taliki 14 Nzeri, 2020 hari abaturage bigabije imihanda y’ahitwa Yopougon muri Côte d’Ivoire batangira gutwika imodoka, abandi batwika amapine ari na ko basakuza bamagana Perezida Alassane Ouattara ushaka kwiyamamariza manda ya gatatu.

Imyigaragambyo yo kwamagana Ouattara yatangiye. Hari abayiguyemo

Ubwo kandi ni ko no mu murwa mukuru, Abidjan abandi bigaragambyaga na bo batwika imodoka. Polisi yaratabaye ibakwiza imishwaro ariko bamwe bayibera ibamba bakomeza guhangana na yo.

Abenshi mu bigaragambya ni urubyiruko badashaka ko Ouattara yiyamamariza manda ya gatatu, ahubwo bakavuga ko Laurent Gbagbo ari we wagombye kongera kuyobora igihugu cyahoze kiri mu bikize kurusha ibindi mu karere giherereyemo.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Côte d’Ivoire ateganyijwe kuzaba taliki 30 Ukwakira, 2020 niba nta gihindutse kuko u Bufaransa (igihugu gifite ijambo rinini muri Côte d’Ivoire) buherutse gusaba Ouatttara kwigiza imbere italiki y’amatora ariko ‘akabyanga.’

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa no muri Côte d’Ivoire bitangaza ko kuva Ouattara (afite imyaka 78 y’amavuko) yatangaza ko aziyamamariza kongera kuyobora igihugu abantu 15 bamaze kugwa mu midugararo yakurikiyeho.

Muri iki cyumweru abaturage ba kiriya gihugu na Afurika muri rusange bazamenyeshwa abemerewe kuziyamamariza kuyobora igihugu, ariko hari amakuru avuga ko bishoboka ko Laurent Gbagbo na Guillaume Soro  batazagaragara ku rutonde.

Aya makuru aramutse abaye impamo, ibya kiriya gihugu bishobora kongera gusubira irudubi, amaraso akameneka kandi cyari kimaze gutanga ikizere cyo kongera kwiyubaka.

Ibi ariko ntabwo byaba bibaye ku nshuro ya mbere kuko mu myaka 10 ishize, amaraso yaramenetse ubwo havukaga amakimbirane ya Politiki hagati y’abashyigikiye Laurent Gbagbo wari uri ku butegetsi ndetse akaba yaremezaga ko ari we watowe nka Perezida n’abari bashyigikiye Ouattara na we wabyemezaga atyo.

Izi mpagarara za Politiki zaje gutuma Gbagbo afungwa ndetse aza no kuburanishirizwa i La Haye mu Buholande.

Undi muntu uvugwaho kuzagaragara muri ariya matora ni uwahoze ayobora igihugu witwa Henri Konan Bedié.

Uyu musaza w’imyaka 86 bivugwa ko ari we uzaba ahagarariye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, akazaba afite idarapo ry’ishyaka PDCI.

Aba bagabo bombi nibo bazaba bahanganye bikomeye mu matora ateganyijwe mu mpera z’Ukwakira, 2020

MailOnLine

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyaba mandats zemewe zubahirizwaga, Africa yagira amahoro. Ibibazo byinshi Africa ifite biterwa n, aba presidents ba Africa bajya ku butegetsi bakanga kuvaho.

  • Ngiyi impamvu Yezu yasize asabye abakristu nyakuri kutivanga muli politike.Ku isi hose,usanga amashyaka aba ahanganye,akenshi akarwana.Ndetse bigateza intambara mu gihugu (civil war).Urugero ni baliya batera u Rwanda.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *