Couple yaririmbye ‘Mpa Amavuta’ ije mu gitaramo cyo kubera urugero abashakanye | UMUSEKE

Couple yaririmbye ‘Mpa Amavuta’ ije mu gitaramo cyo kubera urugero abashakanye

  • Bamaze imyaka itanu ari umugore n’umugabo na none nk’itsinda bazamurika album yabo,
  • Muri iki gitaramo hazaba harimo n’izindi Couples z’abahanzi nka Kavutse na Amanda.

James Rutagarama n’umugore we Daniella Rutagarama baririma indirimbo zo guhimbaza Imana bagiye gukora igitaramo kizahuriramo abandi bahanzi b’ibyamamare na bo basanzwe babana nk’umugore n’umugabo barimo Kavutse Olivier n’umugore we Amanda. Ngo iki gitaramo gifite intego eshatu zikomeye zirimo kwerera imbuto abashakanye kugira ngo na bo binjire mu murimo wo gukorera Imana.

James avuga ko n’izindi couples zikwiye gutera ikirenge mu cy’iyabo

Iki gitaramo bitiriye indirimbo yabo ‘Mpa Amavuta’ yakunzwe cyane, kizanamurikirwamo album yabo ya mbere igizwe n’indirimbo umunani baririmbye bari kumwe nk’itsinda.

James Rutagarama avuga ko abakunzi b’itsinda ryabo basanzwe bababone ku mbuga nkoranyambaga no mu nsengero, bagiye bagaragaza ko bishimira umuryango wabo ku buryo biri mu byatumye bakomeza kuberera imbuto imbonankubone.

Ati “Batubona dufite iminota cumi n’itanu cyangwa makumyabiri ariko ubu kubana na bo amasaha atatu, ane, atanu hari ubusabane buzabaho butandukanye n’ubwo twabonanaga nabo mu nsengero cyangwa kuri Youtube.”

Avuga kandi ko kiriya gitaramo kizaba cyuzuye umwuka w’Imana kizabera umusemburo w’abashakanye kurushaho gukundana kuko umuryango wubakiye ku Mana uba ufite urufatiro rutajegajega.

Ati “Maze imyaka itanu mu rushako, mu rugo habamo imbogamizi nyinshi kuko aba ari umuntu umwe wavuye mu rugo rumwe n’undi wavuye mu rundi bafite uko bateye gutandukanye, haba hakenewe ko Imana ibijyamo kugira ngo bashobore kubana neza…Ntibishoboka ko wakunda umuntu cyane udakunda Imana cyane.”

Kiriya gitaramo kandi kizaririmbamo andi matsinda aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agizwe n’abasanzwe babana nk’umugore n’umugabo nka Kavutse Olivier na Amanda, Dorcas na Papy Claver, Maya na Fabrice na couple ya Chance na Ben.

James avuga ko imwe mu ntego y’iki gitaramo ari ukubera urugero izindi ‘Couples’ na zo zikinjira mu rugendo rwo gukorera Imana kuko biri mu byatumye ibahuza.

Ati “Imana yaduhaye umutima wo kuramya twifuza ko wagera no mu bandi benshi.”

Aba bahanzi bamaze imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo akaba ari na yo bamaranye bakora umuziki nk’itsinda, bavuga ko kuririmbana byabafashije gukomeza inkuta zubatse urukundo rwabo.

Daniella Rutagarama avuga ko kuba akorana n’umugabo we bituma igihe cyose baba bari kumwe kuko iyo bavuye mu nshingano z’urugo bahita binjira mu bikorwa by’umuziki.

Ati “Kugira ngo dutange ibihango byiza ni uko tuba dutunganye mu mitima yacu, ntabwo twajya gutanga ubutumwa bwiza ahantu twe ubwacu tutameze neza mu mitima yacu cyangwa hari ibyo tutumvikanyeho ngo ubutumwa bwacu bugende neza.”

Iki gitaramo kizaba Tariki ya 01 Werurwe 2020 muri Kigari Arena, kizanitabirwa n’abandi bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, barimo Gabby Kamanzi, True Promises na Prosper Nkomezi.

Hazanatangwa n’ubutumwa bw’abakozi b’Imana bakomeye mu Rwanda barimo Antoine Rutayisire, Hortense Mazimpaka  na Bishop Masengo.

Basanzwe ari umugore n’umugabo bakaba ari n’itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Ngo bizeye ko abazitabira igitaramo cyabo bazatahana amavuta

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *