COVID-19 ije gusonga abo muri Libya - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:27 32

COVID-19 ije gusonga abo muri Libya

Kuri uyu wa Gatatu taliki 25, Werurwe, 2020 nibwo hemejwe ko umuntu wambere wanduye corona virus yagaragaye muri Libya. Abahanga bavuga ko Iki cyorezo kije kurushaho kuzambya ibintu muri iki gihugu giheruka amahoro kigitegekwa na Muamar Kadhaffi.

Abarwanyi ba Gen Haftar bambaye udupfukamunwa

Bemeza ko kuba ari igihugu kimaze igihe mu ntambara byatumye abaganga bacyo bahunga abandi bahitanwa nayo bityo ko abarwayi ba coronavirus bazabura ababitaho.

Ubu kandi Libya itegekwa na guverinoma ebyiri:imwe ivuga ko yemewe n’Umuryango mpuzamahanga( yitwa Government of National Unity) n’indi itegekwa na Genel Khalifa Haftar .

Minisitiri w’ubuzima wa Guverinoma ivuga ko yemewe n’Umuryango mpuzamahanga Ehmed Ben Omar niwe watangaje ko hari umuntu wa mbere babonye urwaye iriya virus ariko ntiyatanga ibindi bisobanuro.

Umuyobozi w’ikigo kita ku buzima muri kiriya gihugu witwa Badreddine al-Najar avuga ko uwagaragayeho kiriya cyorezo yari aherutse kuva muri Saudi Arabia aca muri Tunisia mbere yo kugera muri Libya.

Buri ruhande muzihanganye rwari ruherutse gushyiraho zimwe mu ngamba zo gukumuria COVID-19 rutegeka ko abantu bagomba kuguma mu ngo zabo nijoro ndetse za restaurants na cafes zigafungwa.

Ibi ariko ntibyakuyeho ko intambara ikomeza kuri buri ruhande, kandi ikomeje guca ibintu mu Majyepfo y’Umurwa mukuru, Tripoli.

Hibazwa uko abagiraneza bazagera ku barwayi ba COVID-19 niramuka yibasiye benshi cyane cyane ko n’isuku muri kiriya gihugu ari nke kubera amazi make.

Kuva Gen Haftar yatangiza ibitero byo kwigarurira Tripoli mu mwaka ushize, ubu hamaze gupfa abantu barenga 1000 abandi 150 000 bavuye mu byabo.

Covid -19 muri Libya izarushaho kugora abaganga kwita ku barwayi

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko tuge twibuka ko ibibazo isi ifite ari twebwe abantu tubyitera.Reba izi ntambara zuzuye mu isi (Libya,Syria,Yemen,Afghanistan,Tchad,Nigeria,Burkina Faso,Somalia,etc…).Kandi zikorwa n’abantu byitwa ko basenga Imana.Ibi Byorezo n’IBIZA birimo kuzengereza isi kurusha mu myaka yashize,nta kindi kibitera uretse abantu bangije Ikirere kubera imyotsi myinshi bohereza mu kirere,bikacyangiza.Bibyara icyo bita Climate Change (Iyangirika ry’Ikirere).Niyo itera Heatwaves (Ubushyuhe bukabije),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane muli Amerika),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc… Muribuka IMIRIRO (wildfire) yayogoje Australia ikamara amezi 6.Ibi byose bible yari yarabihanuye ko bizaranga Iminsi y’Imperuka.Nta kindi bidusaba uretse kwitegura Imperuka y’isi.Niba dushaka kuzarokoka uwo Munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli 2:11 havuga.Tugomba gukora iki?Tugomba “gushaka Imana cyane”,aho kwibera mu gushaka iby’isi gusa.Ni Yesu ubwe wabidusabye muli Matayo 6:33.

  • Ibyo bihugu uvuze birimo kurwana byose ni iby’Abaslamu gusa.Nyamara bakavuga ko ISLAM ari idini y’amahoro!!! Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yari umurwanyi.Mwibuke intambara nyinshi yarwanye.Urugero ni igitero yagabye I Macca avuye I Madina.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Uwangaga kuba Umuslamu baramwicaga.Niho ubutagondwa bwaturutse.Kumva ko utari Umuslamu agomba kwicwa,ngo ni Umukafiri.

  • Use some brains. Ibyo bihugu ibyinshi bituwe na more than 90% yabaislam. Bivuga ngo siyo barwanira ahubwo nubutegetsi. Ikindi urasanga ibyo bihugu bifite umutungo kamere kuburyo nibihugu byo hanze bibadhozamo intambara. Ushobora kuba uzi ibindi bihugu bitagizwe nabaisalam birimo intambara ariko kumpamvu zimwe ntubivuge ariko uzansobanurire ukuntu intambara ya Libya yinjiramo abarusiya kandi atari abaslam, naho ibyi macca ndabona utabisobanukiwe uzahake igitabo: A ranking of most influential persons in history

  • Uyu mugabo witwa Sezikeye arantangaza cyane! Buri gihe ushaka gusesengura politique ugendeye ku marangamutima yawe. Uti: mu bihigu bya abasilamu hahoramo intambara, nyamara ntushaka kureba izo ntambara ziba zatangiye gute?Ikiba kikuraje ishinga ni ukwerekana ko abakirisutu ari abanyamahoro kurusha abayisilamu nta kindi. Isubireho, mbona ukunda gutanga comment ahantu henshi, jya uvuga ibintu uko biri.

    • Ko atatubwirako Abayehova ari secte ikaba na soci

    • Ko atatubwirako Abayehova ari secte ikaba na soci

    • Imana yanga abantu bose bamena amaraso (abantu barwana) nkuko Zaburi 5:6 havuga.Baba Abakristu,Abaslamu,Buddhists,Hindous,etc…Gusa abiyita Abakristu kandi bagakora ibyo Imana itubuza,ntabwo ari Abakristu,Yesu yerekanye ko Abakristu nyakuri ari bake cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *