COVID-19: Kuguma mu rugo wirinda kandi wiyungura - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:08 08

COVID-19: Kuguma mu rugo wirinda kandi wiyungura

Iyi nkuru ni igikerezo cya Niyonagize Fulgence  

Muri ibi bihe isi muri rusange yugarijwe n’icyorezo cya koronavirus ubwoko bwayo bwiswe Covid 19, imwe mu ngamba zafashwe henshi ni ukuguma mu rugo. Ni ingamba imwe mu zibuza ikwirakwizwa mu buryo bw’ihererekanywa ry’iki cyorezo. Bamwe bagowe no kuguma mu ngo, baragira irungu kuko batabimenyereye. Nyamara birashoboka, ko waguma mu rugo ukahabyaza umusaruro.

Umukozi usanzwe, ufite akazi ke ka buri munsi akora akoresheje imashini biramworoheye gukomeza  akazi ke mu rugo. Icyamugora cyane ni ugushyira abana ku muromgo kugira ngo batamusakuriza ntakore uko bigomba. Ariko igihe afite icyo gukora ntibyamunanira gushaka ahatuje iwe akaharinda abana.

Ashobora gufunga urugi akajya mu cyumba akabibarinda. Biba byiza iyo ababwiye ko ari gukora kandi ko adashaka ko bamusagararira. Nubwo ku bana bitabura ko bajya binyabya bakaza kumuvugisha utuntu duke ariko barabimenya cyane iyo ari bakuru. Iyo hari umuto byo uyu yakwitabwaho na bakuru be cyangwa se ushinzwe kumureba usanzwe uba mu rugo cyane ko ataba yumva ibyo ari byo.

Nyamara ariko hari abandi akazi kabo gasaba kubyuka bagenda. Bakajya gutanga serivisi zabo. Abenshi barimo ba Rwiyemezamirimo bikorera mu ngeri zitandukanye. Ibyo bakora akenshi biba biri aho bakorera cyane mu migi. Ubu ntibari kumwe na byo.

Barimo kwibaza ku bucuruzi bwabo, gahunda bari bafite zapfuye, imyenda barimo amabanki cyangwa baberewemo n’ibindi.

Kuguma mu rugo kuri bo bishobora kubabera kugira agahinda, kwitekerezaho cyane, kwicwa n’irungu, kwiheba ndetse no gusa n’abarakarira ingamba zashyizweho, nyamara zitarashyizweho zigamije kubabuza gukora ahubwo ari ugufasha kudashyira mu kaga amagara y’abenegehugu.

 

Birashoboka kurwanya irungu

Baba abafite akazi babyuka bagakora ku mashini, uwabyukaga ajya mu bikorwa bye na we ashobora kwimura imiterere y’ibyo yakoraga.

Urugero, nubwo abenshi baba mu ngo zabo ariko hari igihe baba batazi ibiziberamo umunsi ku munsi. Ni umwanya mwiza wo kubikurikirana. Birashoboka kureba niba abana bakarabye cyangwa batakarabye. Ese bakaraba ryari? Birashoboka gufata amakayi y’imikoro bajyaga bakora ukongera ukayibasubirishamo. Bibaye na ngombwa nawe ubwawe ukaba wagendera kuri bene iyo mikoro ukabakoresha iyawe.

Ibi ushobora kubiha igihe runaka. Isaha imwe mu gitondo cyangwa isaha ebyiri, ariko bikaba ibihoraho. Hari abana ibigo byagiye biha imikoro, abo rwose bayisubirishwamo. Cyane ko n’ubundi abo bana bamenyereye kuyikora mu ijoro ababyeyi batashye. Ni byiza mukoranye no ku manywa.

Ariko kwigisha abana si ugukorana na bo imikoro gusa. Nk’umuntu mukuru ni na ngombwa ko afata umwanya agasobanurira abana be ibijyanye n’iki cyorezo kiriho. Bitabujije ko baganira no ku bindi.

Ukababwira impamvu zo gukaraba intoki, n’ibyiza byabyo. Ibi iyo abana babifashe bakebura bagenzi babo cyangwa abandi kuko abana bafata imigenzo myiza bahabwa n’abakuru. Urera umwana aba arera igihugu cy’ejo hazaza. Kubabwira iby’icyo cyerezo (bijyanye n’imyaka yabo), ibyiza byo gukaraba, kutajarajara bajya hirya no hino nk’uko inzego za Leta zibisaba bituma bamenya impamvu yabyo, bakazabikurana nk’umuco wo kwitaho mu bihe nk’ibi (cyane ko bishoboka ko haba hari n’ibindi bizaza mu bihe biri imbere igihe bazaba ari bakuru).

Gusa nyine bisaba kwigisha utanga urugero, ukagumana na bo bakabona ko muri kumwe, ntubigishe ibyo udakora. Ni byiza kubwira abari mu rugo cyane abana ibiriho bitari mu rwenya. Cyane ko bishobora kugira ingaruka ku buryo babagaho. Urugero babona batabonye umugati, inyama cyangwa badatemberejwe uko bari babimenyereye bakumva impamvu yabyo n’ingaruka byagize mu muryango.

Abafite imashini mu rugo hari amasomo menshi aba kuri internet atangwa ku buntu, ku buryo byaba umwanya nwiza wo kwiyungura ubumenyi. Gusa nyine ibi bisaba kuba ufite ubumenyi kuri internet. Ariko na wo ni umwanya mwiza umuntu yafata, akiga akiyungura kuri bene ayo masomo atangwa nta kiguzi cyane ko ayo ahora kuri internet adahagarara. Abasoma hari n’ibindi byinshi basoma bibungura.

Buriya kandi urugo rwawe ni urwawe. Ufashe umwanya ukongera ukareba ibikoresho byo mu rugo, ukongera ukareba uko isuku ikorwa, ukareba imfuruka z’inzu hasi no hejuru byatuma utanga isomo ry’uko yakorwa neza mu rugo. Gusa ibyo ntiwabikora buri munsi. Ariko mbere yo kubyuka ufungura televiziyo hari byinshi biri iwawe wakora.

Hari n’abifite bafite imodoka. Uko waba utunze kose uyu mwanya si uwo kwiyemera wicaye iwawe kandi ntawe wiyemeraho. Kuba wafata imodoka ukayikorera isuku, biguha umwanya wo kunanuriramo n’ingingo.

 

Gukora siporo ni “itegeko”

Ubu kujya muri siporo rusange ntibishoboka. Ariko gukora siporo mu gitondo cyangwa nimugoroba birashoboka. Wayikorera imbere ya salon, mu busitani niba ubufite ndetse no mu cyumba cyawe birashoboka. Ibi nabyise itegeko kuko kwicara bitera guhinamirana.  Kurya udafite akandi kazi wakoze byo bikaba byatera kugira ibiro byinshi kandi utabikeneye.

Aha rero niho  mvugira ko gukora siporo ari ingenzi. Mu minota 20, 30, cyangwa isaha se bitewe n’ubushobozi bwawe, ushobora kunanura imitsi wowe n’umuryango wawe nta kindi kiguzi. Iyo ukora siporo asanzwe ayikora biroroha kumenya ngo ndakora iyi n’iyi, ariko ushobora no kujya kuri youtube kuri internet wahabona ubwoko bw’imyitozo myinshi wakora. Warangiza ukitera utuzi ukaruhuka.

Hejuru y’ibyo ariko mu rugo ni no mu muryango. Nigeze gukomoza ku kiganiro n’abana ariko buriya ni n’ikiganiro n’umuryango. Abantu bakongera bagahura bakaganira ku by’urugo, imigenzo myiza, abasenga bagasenga, abahanana bagahanana.

Si ukureba filime gusa. Ni nagombwa ko abantu barebera hamwe amakuru agezweho kuri iki cyorezo. Ibi birinda ibihuha abantu baba bahura na byo ku mbuga nkoranyambanga, bakagira amakuru y’ukuri.

Ku bagabo cyane abifite, si umwanya wo kwiyahuza inzoga cyane iyo bazitunze iwabo. Kuko icyo gihe urugo ruba akabari kimutse. Abarurimo ugasanga ahubwo bahangayikishijwe n’ururimo wiyeguriye inzoga.  Akaba ikibazo.

Birashoboka kugira umwanya wo gusoma neza kuri ako gacupa wiguriye, mu masaha atabangamye no mu buryo butabangamiye abari iwawe. Icy’ingenzi ni uko ukuba mu rugo muri ibi bihe bitaba umutwaro. Ahubwo bikongera kuzamura indangaciro zongera kubumbatira umuryango n’abawurimo.

Gusa umuntu si umuryango we gusa. Ni inshuti ze, ni n’abo bavukana uyu rero ni n’umwanya mwiza wo guhumurizanya, uhamagara abavandimwe n’inshuti, ha handi mbese muvuga no ku bitari ibyo wakoraga ubuzima bugakomeza.

Mbese muri make, igihe nk’iki ni umwanya wo kwirinda kwigunga kuko bitera izindi ngaruka.

Cyane cyane ariko, kuguma mu rugo bibonwe mu buryo bwiza, nk’umugenzo mwiza utuma tutarahura Covid-19 tukayizana iwacu tukayikongeza. Nitubikora twese, bizaduha amahirwe yo guhagarika ikwirakwizwa ryayo, maze ubuzima buzongere bukomeze.

N.B: Ibi ni bimwe mu byadufasha, si byose kandi si ibisubizo ku buryo buri muntu abayeho. Icy’ingenzi ni uko buri wese iyi minsi afite uko ayibayemo ariko yagombye gukora ibishoboka byose akayibamo neza kugira ngo azayisohokemo atari indembe.

Niyonagize Fulgence

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ni iki wakora muli ibi bihe?Kwiryamira gusa cyangwa ukareba TV gusa,ntabwo ari byiza.Koresha igihe cyawe ukora utuntu mu rugo,usoma ibitabo,ukora sport,etc…Icyo nongeraho nk’umukristu,ni ugusoma bible cyangwa ukajya ku rubuga https://www.jw.org/rw/,ugasoma byinshi ku byerekeye Iyobokamana.Rwose iki ni igihe kiza cyo gushaka Imana.Kubera ko hari byinshi Imana idusaba kandi benshi batazi.Urugero,benshi ntibazi cyangwa ntibashaka kwemera ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu.Ikarokora abayumvira,bamwe bakajya mu Ijuru,abandi bagasigara mu isi izahinduka paradizo.Soma Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22.Wipfushe ubusa igihe ufite.

  • Ewana nanjye ibitabo ndi kubisoma muri iyi minsi ibyari byarananiye byose mbirimo neza. Nta kwishinga uburiri butera iminabi no kugira imishiha

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *