COVID-19: Mu minsi 3 habonetse abarwayi bashya 253, barimo 219 b’i Kigali | UMUSEKE

COVID-19: Mu minsi 3 habonetse abarwayi bashya 253, barimo 219 b’i Kigali

Mu minsi itatu (3) ishize mu Rwanda habonetse abantu 253 bafite ubwandu bushya bwa COVID-19 barimo 253 bo mu Mujyi wa Kigali. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikaba isaba abatuye uyu murwa mukuru w’u Rwanda kutajenjeka.

Ni imibare ikomeje kuboneka ari myinshi muri iyi minsi itatu kuko ku wa 14 Kanama 2020 habonetse abarwayi bashya 93 barimo ab’i Kigali 80.

Ku munsi wakurikiyeho ubwo ni ku wa 15 Kanama 2020 habonetse abarwayi bashya 59 bose bo mu Mujyi wa Kigali mu gihe ku wa 16 Kanama 2020 habonetse 101 barimo 80 bo mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko abarwayi benshi bari kuboneka mu mujyi wa Kigali ari abakorera mu masoko abiri akunze guhuriramo abantu benshi; iryo kwa Mutanga ndetse n’iryo mu Mujyi rwagati rizwi nka Kigali City Market.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irasaba abanyakigali kutirara kuko iki cyorezo kigihari, ikabasaba kubahiriza ingamba zose zashyizweho kuko kugeza ubu ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda iki cyorezo kimaze guhitana abantu umunani (8) mu Rwanda.

MINALOC igira iti “Ntugende udafite agapfumamunwa, Nta gucaracara nyuma ya saa 21:00, Nta kugenda twegeranye, Nta kujya ahantu hafunze turi benshi, Nta kujya mu tubari,kandi Twirinde ingendo zitari ngombwa. Kutubahiriza amabwiriza ni uguhungabanya umutekano.”

Abo ku wa 14/08/2020

 

Abo ku wa 15/08/2020

 

Abo ku wa 16/08/2020

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibi bintu biteye ubwoba cyane.Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi ?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.

  • iyi ndwara igitera,byavuzweko yabonetse kubwato nkerarugendo(Diamond princess),ubu bwato bwari bwiganjemo abageze mugihe cya
    kiruhuko(barenz’imyaka 68),murabongabo munsi ya,10% nibo banduy’iyo ndwara(bose bafite imyaka irenga 68)(twibuke ko abari kurubwo bwato batahawe uruhushya bwo kwinjira ubuyapani,bose bagumye kubwato (muli macye,amahirwe yo kwandur’ iyi ndwara yari yose…)).
    murabo 10% banduye ,1% nibo bagiz’ibibazo, ariko no mur’abo 1%,90% barakize kubwabo((twibuke ko aba bose bari risk group imyaka 68 no hejuru).
    tugereranije, ibicurane, cyangwase flue isanzwe(nayo ni virus yo mubwoko bwa corona kubatabizi),imerera babi 10% y’abayanduye kenshi bakuze…
    kuki’ iyo hari’ ibicurane bisanzwe,mbere na kose igihugu kitafungwaga kandi biboneka ko 10% yabayirwaraga batabashaga gukira?
    kuki media z’abakoloni bacu zivuguruza, ndetse zikabeshya,akabaribyo ibiyejye byabo biheraho bimerara nabi abantu?
    ni gute Beijing ifite case nkeya kurusha ubutaliyani(kandi bivugwako iyo ndwara yadutse muwindi mugi wicyo gihugu?),ni gute bimwe mubihugu byegereye ubushinwa,bidafite numuntu numwe wanduy’iyi ndwara? bakomeje ubuzima bwabo muburyo busanzwe(ndetse nubushinwa abantu basubiye mubuzima bwabo busanzwe?).

  • Hahhhh.

    Ikinyoma. Harya ubwo muvuze ko ntabakirwaye ngo byatuma ntawongera kubatera inkunga??

    Yemwe nzaba mbarirwa. Amahirwe mugira ni uko abanyarwanda intambara zatubitsemo ubwoba ariko ubundi iyaba twashoboraga guhagurukira rimwe tukabasaba ibisobanura abenshi mwakwisanga imageragere ndetse n’umukuru w’inganji yacu y’u rwanda nawe mwajyana kuko arimo kuduhemukira pe.

    Ntangiye kubona ko ntarukundo rw’abaturage mugira, bayobozi bacu. Mukunda igihugu nibyo, kuko kirimo ibyo mukeneye ariko abagituye ntacyo bababwiye

    Uko niko kuri. Ibindi ni ibinyoma muhimba mwebwe ubwanyu ngo mutere abantu ubwoba.

    Umuntu ashobora kwandura corona nibyo. Ariko kuyikira biroroshye kuko n’ubundi ntamuti igira.

    Bisaba kwivura utundi turwara itera, ubundi ugakomeza akazi kawe. Mwe murahembwa niyompamvu mwiteguye gukandagira buriwese uzabitambika

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *