Covid-19 mu mpera z’Icyumweru gishize yishe Umukecuru n’umukobwa we | UMUSEKE

Covid-19 mu mpera z’Icyumweru gishize yishe Umukecuru n’umukobwa we

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, umubyeyi w’imyaka ibarirwa muri za 70 arashyingurirwa rimwe n’umukobwa we w’imyaka 45 bombi bishwe na Covid-19.

Ba Nyakwigendera barashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021

Amakuru Umuseke wamenye ni uko Umukecuru witwa Mukagashugi Bernadette yabanje kurwarira i Kanyinya nyuma aza gupfa mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, umukobwa we witwa Nduwayo Marie Claire na we yaje kugira ikibazo cyo kubura umwuka ajyanwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge, asangwamo Covid-19, ku wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021 na we arapfa.

Covid-19 mu Rwanda irafata intera, abamaze gupfa ni 125 mu gihe abakirwaye bo bagera ku 2851.

Ingamba zo kwirinda icyorezo zirimo gukaraba intoki kenshi, kwambara neza agapfukamunwa, kwirinda ingendo zitari ngombwa, guha intera hagati yumuntu n’undi igihe bagenda cyangwa bari hamwe no kwisuzumisha kare ku muntu ugize ibicurane, cyangwa aribwa n’umutwe.

Ba nyakwigendera barashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021 mu irimbi rya Rusororo hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ese bigiye bitangazwa imyirondoro yabarwaye nabisabye Imana,ntibyarushaho kumvikana neza ? Kuko tubona benshi batemera ko ibyorezo kiriho,kandi kubasobanurira biragoye.gusa dukomeze kwirinda nogusenga kuko isi yose irakomerewe

  • Tariki 24/12/2020 twabwiwe ko hamaze gupfa abantu 69. Bivuga ko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, mu minsi 20, hapfuye abantu 56 kuko ubu tugeze ku bantu 125 bamaze gupfa. Ni ukuvuga impuzandengo y’abantu hafi batatu buri munsi. Mu yandi magambo, hapfuye mu minsi 20 abantu baruta ubwinshi abari bari ku mwuka bose mu gihugu hose.
    Biteye kwibaza cyane ku mikorere ya services za soins intensifs zacu mu guhangana na COVID19 niba abagiye ku mwuka bose bapfa.

    • Ariko se wa mugani, ni gute mu minsi 20 COVID 19 yishe abantu barenze 80% y’abo yishe mu mezi umunani ashize? Habaye iki gishya gituma noneho yica cyane kurusha mbere?

  • Ndabona gutangaza amazina yabahitanywe na corona byaba byiza kuko abantu benshi baracyayicyerensa,bityo abo yahitanye babera abatu benshi urugero bagakaza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi

  • Byasobanuwe kenshi ko uko handura benshi niko haremba benshi bakeneye kwitabwaho muri soins intensifs (ICU) bityo ubushobozi bukagenda bugabanuka. Mbere wasangaga harembye abantu batatu ariko muri iyi iminsi abarembye ku munsi baba bari hagati ya 30 na 50 nk’uko biherutse gutangazwa n’umuyobozi wa RBC. Abakora mu nzego z’ubuzima ntibacitse intege baracyakora uko bashoboye ngo barengere ubuzima. Ni ahacu twese ngo dukumire ubwandu bushya, bityo abaremba n’ababura ubuzima kubera COVID 19 bazagabanuka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *