COVID-19 ntigomba kutubuza gusingiza Imana mu ikoranabuhanga- Apôtre Gitwaza | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 10:18 51

COVID-19 ntigomba kutubuza gusingiza Imana mu ikoranabuhanga- Apôtre Gitwaza

Paul Gitwaza washinze kandi akaba anayobora Zion Temple Celebration Center akaba yaratangije n’igiterane yise ‘Afurika Haguruka Urabagirane’ avuga ko n’ubwo icyorezo COVID-19 kitari icyo kwisukirwa ngo abantu birare, ariko nanone batagombye gukuka umutima ngo bibagirwe gukomeza gusingira ibyo Imana yatugeneye. Yemeza ariko ko bigomba gukorwa mu ikoranabuhanga kugira ngo ubuzima burindwe.

Gitwaza avuga ko guhimbaza Imana hifashishijwe ikoranabuhanga bishoboka

Gitwaza avuga ko abazitabira Afurika Haguruka  biteguye guteranira hamwe ariko bakoresheje ikoranabuhanga mu giterane bise Afurika Haguruka Urabagirane kizaba guhera taliki 09 kugeza 16 Kanama, 2020.

Kizaba kibaye ku nshuro ya 21, ariko ubu kikazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Paul Gitwaza yagize ati: “Ikintu cya mbere kiduhangayikishije ni ukurinda ubuzima n’umutekano by’abantu. Niyo mpamvu twahisemo ko kuri iyi nshuro Africa Haguruka yaba hifashishijwe ikoranabuhanga abantu ntibahure bisanzwe ngo babe bakwanduzanya.

Avuga ko uko bimeze kose corona virus itagomba gutuma abantu baguma mu bwoba,  bahagarika ibikorwa byose bakibagirwa gukomeza gusingira ibyo Imana yabaremeye.

Yemeza ko bazakoresha uburyo bwose buhari bwaba ubw’ikoranabuhanga nka murandasi , radio na televiziyo ariko gahunda yacu yo gukurikira indangagaciro z’Imana zihindura Africa igakomeza.

Ati: “Ubukana bwose iki cyorezo cyaba gifite, ubwoba ntabwo aribwo bufite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu, ni Imana yonyine. Turasabwa ikintu kimwe gusa: kwemera kuyoborwa n’Imana.”

Iki giterane cyateguwe na Authentic Word Ministries ku bufatanye na Zion Temple Celebration Center, gisanzwe gifite intero igira iti“Africa Haguruka urabagirane” , insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni“Africa yoborwa n’Imana”,

 

Bamwe mu batumiwe muri kiriya giterana harimo:

Dr. Philip Igbinijesu, umuyobozi wa Word Assembly, itorero ryo muri Nigeria rifite amashami atandukanye ku isi;

Dr. Shandon Hart, umushakashatsi mu kigo  Corning Incorporated gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,

Dr. Ben Leong, umwarimu muri Kaminuza nkuru y’igihugu ya Singapore (NUS), akaba n’umuyobozi mukuru w’ibijyanye n’ubushakashatsi n’ikorabuhanga muri minisiteri y’uburezi muri Singapore,

Dumi Lopang, Umukristo w’impuguke mu by’itangazamakuru muri Bostwana akagira n’ibigo by’itangazamakuru,

Apostle Victor Mokgotlhoa, umuyobozi mukuru w’itorero Praise Tabernacle rifite ikicaro gikuru i Johannesburg, Africa y’epfo,

Pastor Zerubbabel Mengistu, umuyobozi mukuru wa Beza International, Ethiopia,

Rev. Mohamed Sanogo, umuyobozi mukuru w’itorero Vases d’honneurmuri Côte d’Ivoire,

Apostle Alain Caron, umuyobozi mukuru w’itorero Le Chemin Apostolique  Centre muri Canada, n’abandi.

Mu Rwanda abazwi cyane bazitabire kiriya giterane ni Dr Charles Muligande na Rev Dr  Rutayisire Antoine.

Gitwaza avuga ko bari gushyiraho uburyo  bw’uko abantu bose ku isi babishatse bazajya bakurikirana igiterane cya Afurika Haguruka Urabagirane bakoresheje murandasi.

Kuri Gitwaza, guhindura Afurika ikaba nziza si akazi k’abanyapolitiki gusa, ahubwo ni inshingano za buri wese.

Iki giterane kizatangirwamo ibiganiro byibanda ku iterambere ry’umugabane wa Africa, bizajya bitangira 5pm kugera 7pm, naho igiterane cy’ububyutse kibe kuva 7h:30pm kugera 9h30 pm.

Kizajya kinyura ku maradio na TV bitandukanye ndetse no ku ikoranabuhanga nka YouTube.

Izaba ku nshuro ya 21 ariko ikorerwe kuri murandasi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abantu bazi kwihangira imilimo ariko burya.

    • Niba koko Gitwaza,Muligande na Rutayisire basengaga Imana imwe,ntabwo basengera mu madini atatu atandukanye.Kandi bose uko ari batatu,bashinjwa cyanecyane kwivanga muli politike.Muribuka BBC ibaza Minister Muligande niba nta ngabo z’u Rwanda zari muli Congo.Yarahiye yivuye inyuma ko ntazihari.Nyamara zari zihari.Ubwo yakoze icyaha cyo Kubeshya,kubera kwishakira umugati.Umukristu nyakuri yirinda kujya muli politike,kubera ko Yezu yadusabye kutivanga mu byisi.Politike hakorerwamo ibintu byinshi Imana itubuza.Urugero ni ukubeshya n’inzangano.

      • @ Bagambiki,ibyo uvuze ni ukuri.Ni Politike nsa nsa baba bibereyemo,bitwaje Bible.Afrika Haguruka,ntaho itaniye na Panafrica Movement ya ex-minister Musoni Protais.
        YEZU n’Intumwa ze nyakuri,uretse aba babyiyita,nta na rimwe bigishaga Nationalism cyangwa Panafricanism.Iyo uli Umukristu Nyakuri,ntabwo ubwira gusa Africa cyangwa Abanyarwanda.Wigisha ko “abantu bose bareshya”.Nkuko Intumwa y’Imana nyayo PETERO yabyerekanye muli Ibyakozwe 10,umurongo wa 34,Imana ntireba nationality.Ahubwo yemera umuntu wese ukora ibyo idusaba.Ibi bya “Africa Haguruka” ni Racism.Kandi Imana ibitubuza.Nkuko wavuze,ni Politike igamije kwishakira umugati n’abayoboke.Ubu se ko AFRICA HAGURUKA ya Gitwaza imaze imyaka 21,yageze kuki??Africa yariyunze??? Ahubwo intambara zirushaho kwiyongera: Mali,Nigeria,Egypt,Libya,Somalia,RDC,Mozambique,etc…Gitwaza nasigeho kubeshya abantu.

      • Iriya National Breakfast Prayer ya Rutayisire iba buri mwaka,nta kindi ni politike.Uzumve byinshi bivugirwamo ko atari politike.

    • Impamvu mpamya ntashidikanya ko GITWAZA atari intumwa y’Imana,nuko akunda kubeshya.Urugero,aherutse kuvuga ko Imana yamweretse ko Uburundi bugiye kuba DUBAI y’Afrika.Hanyuma avuga ko umuhungu we witwa David,uba muli Amerika,Imana yamweretse ko azaba president wa Amerika.Imana idusaba “gushishoza”.Ntidupfe kwemera ibyo abiyita “abakozi b’Imana” bavuga.Akenshi baba bikorera Publicity gusa,ku nyungu zabo,target ari ifaranga n’ibyubahiro.
      Nawe nyumvira.Ni gute wavuga ko Uburundi bugiye kuba Dubai kandi ubukene bubamereye nabi??
      International Monetary Fund ivuga ko Burundi aricyo gihugu gikennye kurusha ibindi ku isi.

      • @ gatabazi,urakoze cyane.Nange zinzibagirwa muli 2003,Gitwaza avugira kuli TVR,yuko Maliya na Yozefu bagiye I Bethlehem “gutora” !!! Nyamara bali bagiye “kwibaruza” (Census).Benshi bapfa kwemera ibyo Gitwaza avuze,aho kureba icyo bibiliya ivuga.Birababaje cyane kuba bamufata nk’Intumwa y’imana kandi abigisha ibitaribyo.

  • kagaju ko ufite ishyari,wakwihangiye uwawe murimo ko numva ubyita guhanga! Africa haguruka izaba ku nshuro ya 21 uzakurikire uzakiriramo ishyari

  • Amen God bless you

  • Gitwaza na Rutayisire ndabakunda cyane inyigisho zanyu ziranyubaka pe.Imana ibongere imbaraga

    • @ M.D.,impamvu uvuga ko inyigisho za Gitwaza na Rutayisire zikubaka,nuko bombi bagira “akarimi keza”.Soma hejuru ibyo abandi banditse.Urasanga Gitwaza na Rutayisire Atari abakozi b’Imana,ahubwo bakoresha “akarimi keza bagamije inda zabo” nkuko Abaroma 16,umurongo wa 18 havuga.Uzarebe neza uzasanga pastors bose bagira akarimi keza.

  • Gitwaza Imana iguhe umugisha cyaneee ndagukunda

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *