Covid-19 yahitanye ubuzima bw’abagabo 2, handuye 277 hakira 165 | UMUSEKE

Covid-19 yahitanye ubuzima bw’abagabo 2, handuye 277 hakira 165

Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije imiryango y’abagabo babiri umwe w’i Kigali n’uw’i Huye bishwe na Covid-19, abanduye bashya ni 277, naho abakize ni 165.
Umugabo wapfiriye i Kigali ari mu kigero k’imyaka 66, naho uw’i Huye afite imyaka 27. Umubare w’abapfuye kuva Coronavirus yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 ugeze ku bantu 140.
Abanduye bashya barimo ab’i Kigali 139, Ngoma 22, Kirehe 19, Rulindo 18, Huye 15, Gicumbi 12, Gisagara 12, Nyamasheke 7, Musanze 7, Muhanga 5, Rwamagana 4, Nyanza 4, Rubavu 4, Gakenke 3, Nyamagabe 2, Karongi 2, na Nyagatare 2.

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ko nta yindi ndwara MINISANTE itangariza imibare y’abayirwaye n’abo yishe, kubikora kuri COVID gusa utanavuga amazina y’abo yahitanye bimarira iki umuturage rwagiseseka? Ibi jye mbona ari ibyo kubikamo abantu ubwoba gusa nta kindi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *