Girl in a jacket COVID-19 yahungabanyije itumanaho ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga | UMUSEKE

COVID-19 yahungabanyije itumanaho ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bemeza ko uburyo bw’itumanaho bwazambye muri ibi bihe bya COVID-19, akenshi ururimi rwabo rwumvikana cyane iyo ureba ku munwa w’uwo muganira.

Niyomugabo Romalis, Perezida w’Inama y’Igiguhu y’Abafite ubumuga

Bavuga ko bigoye kumvikana n’umuntu wambaye agapfukamunwa, kuko uba utareba mu maso he hose, kandi itumanaho rikoresheje ururimi rw’amarenga rishingira ku gusoma uburyo iminwa y’uvuga inyeganyega.

Kuri uyu wa 03 Ukuboza 2020, nibwo bagaragaje izi mbogamizi hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga.

Bavuga ko kuba COVID-19 yarasanze ururimi rw’amarenga ruzwi na bake byatumye hari aho bagongana n’ibibazo bishingiye ku kutumvikana, bagasaba ko habaho iyemezwa ry’ururimi rw’amarenga mu masomo yigishwa mu mashuri.

Mukamazimpaka Sauda, ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga agaragaza imbogamizi zo kuba nta bantu benshi bumva cyangwa banavuga ururimi rw’amarenga.

Ati “Murebe uburyo dukoresha agapfukamunwa, twebwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga hari aho bitubangamira. Ubu se nakumva gute ntabasha kureba ku munwa wawe ngo mbone ibyo umbwira? Ururimi rw’amarenga rujyana n’ibyo ureba ku isura, igihe rero igice kinini k’isura gipfutse haba hari amahirwe make yo kumvikana.”

Ngiyonsenga Ezekiel ashimangira ko agapfukamunwa kari mu byahungabanyije itumanaho ryabo. Ati “Harimo imbogamizi nyinshi cyane, niba wambaye agapfukamunwa kandi hari ikintu kihutirwa ushaka gutangaho ubutumwa, biba ikibazo gikomeye iyo nta muntu wumva urwo rurimi ngo asemure.”

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, Niyomugabo Romalis ashimira Leta kuba hari ibibazo yakemuye byashingiraga ku bikorwa remezo, agasaba ko ahantu hose hatangirwa serivisi hajyaho umukozi wihariye ushinzwe gusemura ururimi rw’amarenga kugira ngo yunganire abatumva ntibavuge, na bo babone iyo serivisi nta ntambamyi bahuye na yo.

Ati “Nk’umuntu utumva akaba atanavuga, agiye kwivuza akeneye gusuzumwa na muganga, iyo nta mukozi uhari wumva ururimi rw’amarenga ubwo iyo serivisi ntiyayibona, uwo aba afite ibyago byo gupfa cyangwa kuvurwa ibitandukanye n’ibyo arwaye.”

Bemeza ko kuba ururimi rw’amarenga rutaremererwa kwigishwa mu mashuri ari icyuho gikomeye, bakifuza ko ruramutse rwigishijwe byagabanya zimwe mu mbogamizi bahura na zo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne  avuga ko hari ibiri gukorwa bishobora kuzazana ibisubizo birambye.

Ati “Turi gukora inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga mu Kinyarwanda ku buryo uyu mwaka ushobora kurangira yarabonetse, tubonye bitinze dushobora gutangira gushishikariza abantu kurwiga. Ntabwo twavuga ngo barwige mu ishuri nk’izindi ndimi, ariko icyo nzi ni uko Abanyarwanda bazarumenya.”

Imibare igaragaza ko ku isi hose habarurwa abagera kuri miliyoni 72 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, 80% yabo ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ukangurira abantu guteza imbere ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga, ruhuriweho n’abantu bose bo ku isi mu rwego rwo kurushaho kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kugira ngo habeho gushyikirana na bo bisesuye.

Dieudonné NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *