Covid-19 yishe abagore 4 n’abagabo 3 abakize ni 473 abarembye ni 19 | UMUSEKE

Covid-19 yishe abagore 4 n’abagabo 3 abakize ni 473 abarembye ni 19

Minisitieri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 7 bishwe na Covid-19, barimo abagore bane n’abagabo batatu, abakize uyu munsi baruta abanduye.

Abantu barindwi bapfuye barimo Abagore bane b’imyaka 75, 50, 37 (i Kigali), n’undi umwe w’imyaka 64 (i Rulindo) hamwe n’abagabo batatu b’imyaka 80, 60 (i Kigali) n’undi umwe w’imyaka 66 (i Nyaruguru).

Umubare w’abamaze guhitanwa n’icyorezo ugeze kuri 205. Abantu bagera kuri 19 bararembye, mu barwayi 4 738.

Ubwandu bushya bwiganje i Kigali habonetse 57, Nyamagabe 32, Gisagara 21, Kamonyi 18, Nyagatare 14, Ruhango14, Ngoma 11 na Kayonza 9, mu tundi Turere habonetse abari hagati ya 7 n’umuntu umwe banduye. Uturere twa Nyanza, Kirehe, Nyabihu na Rutsiro nta bwandu bushya bahabonetse.

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Noneho batangiye kuvuga ibitsina byabo ngo barusheho kudutera ubwoba hahh sh nta covid ihari tanzania se ko batari gupfa

  • Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi ?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.

  • mufungure twikorere iyo CHOGM ntago izaba.
    na UN general assembly yabaye virtually

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *