COVID yahitanye 2 abamaze gupfa bose bahita baba 53 | UMUSEKE

COVID yahitanye 2 abamaze gupfa bose bahita baba 53

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukuboza 2020 mu masaha 24 hapfuye abantu babiri (2) bishwe n’icyorezo cya COVID-19 bihita bituma umubare w’abo kimaze guhitana mu Rwanda ugera kuri 53.

Mu itangazo risohorwa na Minisiteri y’Ubuzima buri munsi kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, iryo kuri uyu wa Gatatu ryagaragaje ko mu masaha 24 hapfuye bariya bantu babiri.

Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, ivuga ko abapfuye ari ababyeyi barimo ufite imyaka 60  n’ufite imyaka 58 y’amavuko, umwe wo mu Mujyi wa Kigali n’ndi wo mu Karere ka Ngororero.

Naho imibare mishya y’abanduye muri ariya masaha 24 ni 41 barimo 32 bo mu Mujyi wa Kigali, batatu (3) bo mu Karere ka Musanze, babiri (2) bo muri Rubavu, umwe (1) w’i Nyagatare, umwe (1) wo mu Karere ka Gakenke, no muri Ngororero habonetse umwe (1) kimwe no mu Karere ka Huye habonetse umwe (1).

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze gusanganwa ubwandu bw’iki cyorezo kimaze umwaka cyadutse mu Isi, ni 6 278 mu bipimo byafashwe bigera mu 654 322.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Ijwi rya Amerika, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko muri iyi minsi hari abantu bashobora kuba bari kwicwa na COVID-19 bibwira ko ari ibicurane bisanzwe.

Dr Nsanzimana yavuze ko muri ibi bihe by’ubukonje hari abarwara ibicurane bakabisuzugura bibwira ko ari ibisanzwe nyamara bishobora kuba ari icyorezo cya COVID-19, asaba abantu bose kujya kwisuzumisha COVID-19 mu gihe barwaye ibicurane bibazahaza kuko na COVID-19 ari ibicurane ariko bikomeye binica.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ese ko mbona za bisi bagenda bahagaze bameze nka bya bigori bihiye njya mbona ababicuruza babisoka mu ndobo buriya ni iki kweri gikwiye gufunga kibi kurusha biriya mvuze eeeheheh mbega abantu ngo baratsindagirwa mana yange

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *