Croix Rouge y'u Rwanda yabaye umubyeyi ku bagizweho ingaruka na COVID-19 | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:06 29

Croix Rouge y’u Rwanda yabaye umubyeyi ku bagizweho ingaruka na COVID-19

*Yatanze miliyoni 375Frw mu gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19
*Mu kugoboka abahuye n’ibiza byatewe n’impamvu zinyuranye yatanze miliyoni 210Frw,
*Croix Rouge Rwanda ifatanya na Leta mu gutanga amakuru nyayo ku cyorezo cya COVID-19

Croix Rouge Rwanda (Rwanda Red Cross) yagaruriye ikizere imwe mu miryango yagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo COVID-19, ibyo babafashije birimo ibiribwa n’ibikoresho by’agaciro ka miliyoni 375Frw, wanatanze amafaranga miliyoni 210 (Frw) yanyuze kuri mobile money ahabwa imiryango yagwiririwe n’ibiza.

Umwe mu baturage bahawe ibiribwa kubera ko akazi akora kari kahagaze

Uyu muryango ufasha Leta mu bukangurambaga butandukanye bujyanye no gufata ingamba zo kwirinda COVID-19.

Croix Rouge itangaza ko kuva icyorezo cya gera mu Rwanda muri Werurwe 2020 wafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima mu buryo bwa hafi mu bijyanye no gukora ubukangurambaga ngo Abaturarwanda bamenye iki cyorezo bityo bashobore kukirinda.

Ubutumwa bushishikariza abaturage kuguma mu ngo bwagiye bunyuzwa kuri Radio,bagiye banigishwa kumenya icyorezo cyateye. Croix Rouge y’u Rwanda yagiye ikoresha imbuga nkoranyambaga mu kwigisha abazikurikirana. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima yagiye imanika amatangazo yo gukangurira abandu kwirinda COVID-19; ayo matangazo akaba yarashyizwe ahantu hahurira abantu benshi.

Croix Rouge y’u Rwanda yanagize uruhare mu gushishikariza abantu gukaraba intoki kenshi nk’imwe mu ngamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, mu bikorwa byo gushishikariza abantu gushyira intera hagati y’umuntu na mugenzi we, mu gushyiraho kandagira ukarabe, ndeste no mu gugutanga amakuru nyayo atari ibihuha kuri iki cyorezo.

Mu buryo bwo gufasha, Croix Rouge yabaye umubyeyi ku miryango yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, hari bamwe yagiye iha ibyo kurya kubera ko imirimo bakoraga yari ibatunze yahagaze, abandi ibaha amafaranga ngo bikenure.

Mu bihe bya Guma mu Rugo bitari byaroshye kuri benshi mu Banyarwanda, (kuva mu mpera za Werurwe kugera mu mpera za Gicurasi 2020), Croix Rouge y’u Rwanda ifatanyije na Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (International Committee of the Red Cross, ICRC), International Federation of Red Cross and Red Crescent Societies, IFRC); na Croix Rouge zo mu bihugu by’Ubuyapani, Ububiligi, Espagne/Spain na Autriche/Austria batanze inkunga y’ingoboka ku miryango yari iyikeneye kugira ngo ibashe kwikura mu bihe bibi.

Croix Rouge zo mu Bubiligi, Espagne, Autriche, Ubuyapani zagize uruhare mu gutanga inkunga y’ibiribwa

Croix Rouge y’u Rwanda nk’imwe mu miryango yunganira ibikorwa bitandukanye bya Leta, yafashije imiryango 13 000 mu gihugu hose yari yagizweho ingaruka na COVID-19, harimo iyo mu Turere twa Rusizi, Rubavu, Karongi, Nyabihu, Ngororero, Nyarugenge, Bugesera, Nyamagabe, Kirehe, Gasabo, Rutsiro, Kamonyi, Muhanga Nyagatare, Huye na Rwamagana, bafashijwe mu buryo bwo kubaha ibiribwa n’izindi nkunga zinyuranye z’ibikoresho byose bifite agaciro ka miliyoni 375Frw.

Mu bagobotswe cyane nko mu Karere ka Rusizi, ni abatunzwe n’ibikorwa by’uburobyi n’abakoraga ubucuruzi bwambikiranya imipaka byahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, kariya Karere kari mu twibasiwe cyane n’icyorezo.

Abacuruzi bagiye bagira ibihombo bitandukanye, bamwe ubucuruzi bwarahagaze, abandi ibyo baranguye bihera mu maduka, abandi ibyo bacuruzaga byarangiritse, ndetse bimwe birabora, ni yo mpamvu hari hakenewe ubufasha bwihutirwa kugira ngo abantu batajya mu kiciro cy’ubukene bukabije.

Croix Rouge y’u Rwanda, mu nshingano ifite harimo kugabanya ingaruka zaterwa n’ibiza, na COVID-19 ni icyago cyateye kitateguje. Uyu muryango wafashije mu nyigo zo guhangana n’ingaruka za kiriya cyorezo, wigisha abaturage uko na bo ubwabo bagira uruhare mu gushaka ibisubizo byabo kuri kiriya cyorezo, ndetse urubyiruko rwigishwa uko rwagira uruhare mu kugabanya umubare w’abandura Coronavirus.

Croix Rouge Rwanda yashatse uburyo bukomeye bwo kugabanya ingaruka zaterwa n’icyorezo ku miryango yagizweho ingaruka n’ibiza kamere bitandukanye n’imyuzure n’inkangu, ishyiraho gahunda yo gufasha abababaye ibaha amafaranga “Cash Based Intervention”.

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye: abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda, Abayobozi mu nzego z’Ibanze, inzego zishinzwe Umutekano, hatoranyijwe ibyiciro by’abantu bari mu miryango ibabaye cyane, itaragize abandi bayigoboka, hakarebwa ifite abantu bashaje cyane, imiryango iyoborwa n’abagore, irimo abantu bafite indwara zidakira, cyangwa abafite imiryango igizwe n’abantu benshi bagahabwa inkunga y’amafaranga.

Abaturage bamwe bahawe inkunga y’ibiribwa abandi bagizwe ingaruka n’ibiza bo bahawe amafaranga

Ingo 2645 zatoranyijwe zahawe amafaranga muri iriya gahunda zirimo izo mu Turere twa Gisagara, Ngororero, Rusizi, Nyagatare, Ngoma, Ruhango na Rulindo. Croix Rouge y’u Rwanda yatanze amafaranga agera kuri miliyoni 210 (Frw) ahabwa iriya miryango yahuye n’ibiza binyuze muri buriya buryo bwa Mobile Money Transfer.

Nta wakwirengagiza ko Croix Rouge y’u Rwanda yajyanye Abakozi n’abakorerabushake bayo mu Turere 30 tw’igihugu, bajyanayo ibikoresho ndangururamajwi, hamwe bagatambutsa ubutumwa bwafashwe mbere, cyangwa bo ubwabo bagatanga ubutumwa bwo kwirinda COVID-19 babwira Abaturarwanda.

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe, harimo ubwandikwa bugashyirwa ahahurira abantu benshi nko ku masoko, burimo amakuru agaragaza ibimenyetso by’uwanduye COVID-19, ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki n’ibiganza kenshi, gushyira intera hagati y’abantu bari hamwe, cyangwa gutanga amakuru kuri nomero itishyurwa 114, ikoreshwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Hari ubwo hanatambutswaga ubutumwa bushishikariza Abaturarwanda kuguma mu ngo kubera ko hariho gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown). Croix Rouge yakoranye na Radio z’abaturage mu biganiro, aho inzobere, Abayobozi cyangwa abakora mu Buzima batumirwaga kuri Radio bagatanga inama n’ibiganiro bitandukanye bijyanye no kwirinda COVID-19.

AMAFOTO@CROIX ROUGE Y’U RWANDA FLICKR

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *