CSP Camille ‘wemereye Nyamvumba R. gusurwa’ urukiko rutegetse ko akomeza gufungwa – UMUSEKE
  • 28/09/2020 4:20 50

CSP Camille ‘wemereye Nyamvumba R. gusurwa’ urukiko rutegetse ko akomeza gufungwa

Chief Superintendent of Prisons (CSP) Camille Zuba ukurikiranyweho icyaha k’itonesha kubera kwemerera Robert Nyamvumba (umuvandimwe wa Gen Nyamvumba), Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Ubwo yaburanaga ubujurire

CSP) Camille Zuba uyobora Gereza ya Nyarugenge yari yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 yari yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Uyu muyobozi uregwa kwemerera umuvandimwe wa Gen Nyamvumba gusurwa aho afungiye muri iriya gereza, yari yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko ibyo yakoze byari mu nshingano ze ahubwo ko iyo atemerere iriya mfungwa gusurwa ari bwo yari kuba akoze ikosa.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko uriya muyobozi wa Gereza yemereye Nyamvumba Robert gusurwa kuko ari umuvandimwe wa General Nyamvumba bityo ko iyaba ari undi atari kumwerera.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko Rwisumbuye ko rugumishaho icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rugategeka ko CSP Camille Zuba akomeza gufungwa.

Uyu munsi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko CSP Camille Zuba akomeza gufungwa by’agateganyo kuko impamvu z’ubujurire bwe zidafite ishingiro.

Umucamanza wagarutse kuri bimwe byavuzweho mu iburanisha ry’ubujurire, yavuze ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho ko yakoze icyaha kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 muri gereza akemerera ko iriya mfungwa isurwa kandi azi ko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’izindi mfungwa n’abagororwa.

Umucamanza yavuze ko nk’umukozi wa RCS uri no ku rwego rwo hejuru yagombaga kuba yarubahirije ariya mabwiriza yatanzwe n’urwego asanzwe akorera bityo ko kuba yaremereye iriya mfungwa gusurwa bigize impamvu ziganisha ku cyaha cy’itonesha.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Revolisiyo iyo imaze kwikiza abanzi bayo, irya abana bayo.

  • Yes, nigutyo. Hanyuma ikizakurikiraho ni ukumutorokesha ubundi agahita arwanya inzego z’umutekano, ubundi akazirwanya ni uko nyine akaba arazirwanyije…

  • @ le cynique, iyo mvugo mukunze kuyisubiramo kenshi ariko mujye munadusobanrira.
    Abanzi ba révolution wenda bo si ikibazo.Ariko se,abo mwita abana ba révolution ni abasa bate ko uru Rwanda ari urw’abanyarwanda????

    Kuri mwe abo mwita bana ba révolution ntibagakorweho igihe bakoze ibyaha,kugirango hatabaho kwiteranya.

    Icyo bita itonesha wibuka ko aricyo uyu afande akurikiranyweho??
    Naho wowe ngo abana ba révolution !!!!
    Ntiwaca umuco wo kudahana ugendera muri ibyo byawe.
    Amategeko aberaho bose,akabarengera kimwe,akanabahana kimwe ntakuvangura abanzi n’abo wowe wita bana ba révolution !

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *