Customer Service Week: Abayobozi ba RDB bamanutse hasi bakira abayigana

Yashyizweho na CHIEF EDITOR 05/10/2018 11:22 3 _

Hagati ya tariki 01 n’iya 05  Ukwakira ku isi hose bizihiza icyumweru cyo kwakira neza abakugana bashaka serivisi, mu kugisoza uyu munsi abayobozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB bamanutse mu cyumba cyo hasi mu nyubako yabo bajya kwakira abagana uru rwego bashaka serivisi mu kwandikisha business zabo.

 Bamwe mu baje gusaba Serivisi kuri RDB muri iki gitondo

Bamwe mu baje gusaba Serivisi kuri RDB muri iki gitondo

U Rwanda ni igihugu kiri kubakira ubukugu bwacyo kuri Serivisi.

Mu Rwanda, mu bigo bya Leta na za Minisiteri, mu mashuri yigenga n’aya Leta, mu bigo by’ubucuruzi bya Leta n’iby’igenga ndetse no mu bitaro aho abantu bajya bababaye bakeneye gufashwa hari abakozi bakirangwa no kwakira nabi ababagana.

RBD nk’urwego rushinzwe kwihutisha iterambere ry’igihugu rurebwa cyane no gushishikariza abanyarwanda kwakira neza ababagana mu nzego zose kuko igihugu gishaka kubakira ubukungu bwacyo kuri serivisi nk’uko n’imibare y’ubukungu ibigaragaza.

By’umwihariko RDB nayo iba igomba kuba intangarugero nk’ikigo kinashinzwe kwandika business zose zikorerwa mu Rwanda.

Mu gusoza iki cyumweru no gutanga urugero rwiza, Claire Akamanzi Umuyobozi mukuru w’uru rwego, Emmanuel Hategeka umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Marc Nkurunziza umuyobozi ushinzwe imari n’abandi bayobozi muri uru rwego uyu munsi bavuye mu biro byabo baza hasi ahakirirwa abaje kwandikisha ishoramari ryabo barabakira banabaha impano.

Clare Akamanzi yatangaje ko iki gikorwa bakoze kigamije gukangurira abantu batanga serivisi kwakira neza cyane abaje bayisaba kuko ari ibintu bikwiye kubahwa cyane nk’igihugu cy’u Rwanda.

Iki cyumweru cyahariwe gutuma abatanga serivisi bazirikana ko bagomba kwakira neza abaje kuyisaba ariko kandi n’abakeneye serivisi bakanenga ababaha serivisi mbi ku mugaragaro.

Mu cyumba bakiriramo abandikisha Business, Clare Akamanzi, hirya Marc Nkurunziza na Emmanuel Hategeka barakira abaje gusaba serivisi

Mu cyumba bakiriramo abandikisha Business, Clare Akamanzi, hirya Marc Nkurunziza na Emmanuel Hategeka barakira abaje gusaba serivisi

Marc Nkurunziza, iburyo, nyuma yo kwakira umukiriya aramuha impano

Marc Nkurunziza, iburyo, nyuma yo kwakira umukiriya no kumufasha mu byo yashakaga aramuha impano

Emmanuel Hategeka hamwe n'undi mukozi wa RDB bafasha umwe mu baje gusaba serivisi uri iburyo bwabo

Emmanuel Hategeka hamwe n’undi mukozi wa RDB bafasha umwe mu baje gusaba serivisi uri iburyo bwabo

Byari ibyishimo kuri aba bantu kwakirwa neza kandi n'abayobozi bakuru ba RDB

Byari ibyishimo kuri aba bantu kwakirwa neza kandi n’abayobozi bakuru ba RDB

Clare Akamanzi araganira n'uwaje gusaba serivisi

Clare Akamanzi araganira n’uwaje gusaba serivisi

Nyuma yo gufasha uyu munyamahanga ugiye kwimurira Restaurant ye i Kigali yamuhaye impano

Nyuma yo gufasha uyu munyamahanga ugiye kwimurira Restaurant ye i Kigali yamuhaye impano

Arumva kandi ibyo uyu waje gushaka serivisi yifuza

Arumva kandi ibyo uyu waje gushaka serivisi yifuza

Nyuma yo kumufasha nawe yahawe impano

Nyuma yo kumufasha nawe yahawe impano

Araha ikaze muri RDB aba basore baje gusaba serivisi

Araha ikaze muri RDB aba basore baje gusaba serivisi

Nyuma yo kubaha ikaze baricara arabumva ngo abafashe

Nyuma yo kubaha ikaze baricara arabumva ngo abafashe

Si kenshi abagana ikigo bagira amahirwe yo kwakirwa n'umuyobozi mukuru akabafasha akanabaha impano, aba basore byabashimishije

Si kenshi abagana ikigo bagira amahirwe yo kwakirwa n’umuyobozi mukuru akabafasha akanabaha impano, aba basore byabashimishije

Kimwe n'aba bagore bakiriwe na Emmanuel Hategeka

Kimwe n’aba bagore bakiriwe na Emmanuel Hategeka

Clare Akamanzi asobanura ko kwakira abakugana neza ari ingenzi cyane ku Rwanda no ku bukungu bw'igihugu

Clare Akamanzi asobanura ko kwakira abakugana neza ari ingenzi cyane ku Rwanda no ku bukungu bw’igihugu

Photos©Yvan SIMBI/Umuseke

UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

3 _

Great 06/10/2018 13:15 - 2018/10/06 at 1:15 PM

Mbega ibintu byiza! I like it

Reply
Migabo 07/10/2018 15:27 - 2018/10/07 at 3:27 PM

Abo basilikare umuntu abona inyuma se nabo bari baje gusaba service.

Reply
Muhigirwa emmanuel 10/10/2018 17:03 - 2018/10/10 at 5:03 PM

ese kuki iki gikorwa batagikora buri gihe bakagikora kuri uwo munsi gsa Jye ndabinenga kko bakagombye guhora babikora yewe bakamanuka no hasi mubaturage aho guhera muri etage kucyicaro

Reply

Tanga igitekerezo