de Gaulle yanenze umutoza w’Amavubi uvuga ko u Rwanda rurenganywa – UMUSEKE

de Gaulle yanenze umutoza w’Amavubi uvuga ko u Rwanda rurenganywa

Antoine Hey utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akunda kuvuga ko atishimira imyanzuro y’abasifuzi mu mikino atoza. Ngo anabona u Rwanda rwararenganyijwe muri Tombola ya CECAFA. Gusa ibi umuyobozi wa FERWAFA wakurikiranye imyitozo y’Amavubi ntabwo abikozwa.

Nzamwita yanenze umutoza w'Amavubi uvuga ko Amavubi arenganywa

Nzamwita Vincent de Gaulle yanenze umutoza w’Amavubi uvuga ko Amavubi arenganywa

Amavubi y’u Rwanda akomeje imyiteguro y’igikombe gihuza amakipe y’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba no hagati ‘CECAFA Senior Challenge Cup 2017’ kizabera muri Kenya. Kizatangira kuri iki cyumweru tariki 3 gisozwe tariki 17 Ugushyingo 2017.

Imyitozo y’Amavubi yabereye kuri stade Amahoro uyu munsi saa 16h yiganjemo gukina hagati yabo, aho ikipe benshi babonaga nk’iya mbere yari igizwe na; Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Faustin Usengimana, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel, Mico Justin na Biramahire Abeddy.

Ikipe isa n’iya kabiri yari igizwe na; Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Herve Rugwiro, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Ally Niyonzima, Nshimiyimana Imran, Niyonzima Olivier Sefu, Muhadjiri Hakizimana, na Sekamana Maxime.

Abakinnyi bakomeje kwitoza bagaragaza ikizere ariko umutoza wabo we yakomeje kuvuga ko atishimiye uko u Rwanda rwapangiwe imikino y’itsinda ‘A’ rya CECAFA rigizwe n’amakipe atanu y’igiharwe, kuko ruzaruhuka ku munsi wa nyuma.

Antoine Hey yemeza ko ari akarengane kuko ibihugu biri mu itsinda ry’u Rwanda bizahura ku munsi wa nyuma bishobora kurugambanira bigatsindana mu buryo bushobora gusezerera Amavubi. Byiyongereye ngo ku kuba Amavubi asanzwe asifurirwa nabi n’abasifuzi nkuko uyu mutoza w’Umudage yabitangarije abanyamakuru ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017.

Ayo magambo yatewe utwatsi n’umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaulle nyuma y’imyitozo y’uyu munsi. Yagize ati:

“Ni impungenge natwe yatugejejeho ariko nta kinini nabivugaho. Agomba kumenya ko ari tombola yakoreshejwe nkuko amategeko y’irushanwa abiteganya. Nta kintu twabihinduraho. Ku kuba tuzaruhuka ku munsi wa nyuma w’amatsinda namubwiye ko agomba kubyakira ahubwo akazaruhuka yarangije akazi. Agomba kwitwara neza mbere akazageza ku munsi wa nyuma atuje ku buryo nubwo izindi kipe zatsindana gute, bitabuza Amavubi gukomeza.”

Nzamwita yakomeje anenga umutoza w’Amavubi y’u Rwanda wemeza ko iteka asifurirwa nabi.

“Ibijyanye n’imisifurire nabyo turabizi si mu Rwanda gusa. N’ejo bundi twabonye igitego cya FC Barcelona umusifuzi yanze cyagezemo, tuvuge ko ari Amavubi yakinaga se nabwo? Icyo namugaragarije ni uko nta kibazo na kimwe dufite mu karere, muri CAF cyangwa muri FIFA. Abyumve abyakire ategure ikipe ye neza.”

Umukino ufungura Amavubi azakina muri CECAFA Senior Challenge Cup azahangana na Kenya ku cyumweru tariki  3 Ukuboza 2017. Nyuma bazakina na Zanzibar tariki 5 Ukuboza, Libya tariki 7 Ukuboza, imikino yo mu matsinda isozwe abakinnyi ba Antoine Hey bahangana na Tanzania tariki 9 Ukuboza 2017.

Mashami Vincent na Manishimwe Djabel mu myiteguro ya CECAFA 2017

Mashami Vincent na Manishimwe Djabel mu myiteguro ya CECAFA 2017

Kapiteni Bakame afite isura y'akazi

Kapiteni Bakame afite isura y’akazi

Imyitozo yakurikiranywe n'abatoza bane batoza muri shampiyona (uvuye ibumoso); Jimmy Mulisa wa APR FC, Cassa Mbungo wa Kiyovu sports, Hassan wa Miroplast FC, na Ruremesha Emmanuel wa Etincelles FC

Imyitozo yakurikiranywe n’abatoza bane batoza muri shampiyona (uvuye ibumoso); Jimmy Mulisa wa APR FC, Cassa Mbungo wa Kiyovu sports, Hassan wa Miroplast FC, na Ruremesha Emmanuel wa Etincelles FC

Faustin Usengimana wari muri CECAFA 2015 arongera kujyana n'Amavubi nta gihindutse

Faustin Usengimana wari muri CECAFA 2015 arongera kujyana n’Amavubi nta gihindutse

Eric Rutanga na bagenzi be baba banyuzamo bagatebya bagaseka

Eric Rutanga na bagenzi be baba banyuzamo bagatebya bagaseka

Djihad na Djabel bazwiho techniques barasabwa kugeza Amavubi ku byishimo

Djihad na Djabel bazwiho techniques barasabwa kugeza Amavubi ku byishimo

Bakomeje kwiyongerera imyitozo n'ikizere cyo kugera ku gikombe u Rwanda ruheruka 1999

Bakomeje kwiyongerera imyitozo n’ikizere cyo kugera ku gikombe u Rwanda ruheruka 1999

Mu gihe nyirarume Haruna Niyonzima atahamagawe, Bizimana Djihad niwe ufite inshingano zo kuyobora umupira w'Amavubi

Mu gihe nyirarume Haruna Niyonzima atahamagawe, Bizimana Djihad niwe ufite inshingano zo kuyobora umupira w’Amavubi

Buri umwe uri mu mwiherero yashyize umutima ku marushanwa, CECAFA na CHAN2018

Buri umwe uri mu mwiherero yashyize umutima ku marushanwa, CECAFA na CHAN2018

Nshuti Innocent uvuye mu kizami cya Leta wasabwe n'umutoza gukorera ku ruhande, azatangira gukorana na bagenzi be ejo

Nshuti Innocent uvuye mu kizami cya Leta wasabwe n’umutoza gukorera ku ruhande, azatangira gukorana na bagenzi be ejo

Mubyo bitoje harimo no gutera free kick

Mubyo bitoje harimo no gutera free kick

Amavubi y'u Rwanda akomeje imyiteguro yitegura CECAFA

Amavubi y’u Rwanda akomeje imyiteguro yitegura CECAFA

Yves Kimenyi niwe warindiraga ikipe isa n'iya kabiri

Yves Kimenyi niwe warindiraga ikipe isa n’iya kabiri

Umudage Antoine Hey akomeje akazi ko gutegura ikipe ariko ntiyishimiye uko imikino y'amatsinda ipanze

Umudage Antoine Hey akomeje akazi ko gutegura ikipe ariko ntiyishimiye uko imikino y’amatsinda ipanze

Photo:R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO

UMUSEKE

7 Comments

  1. Kalisa

    29/11/2017 at 2:13 am

    Nzamwita rwose arantungura iteka!
    None se uwo mutoza atangiye gutesha umutwe CECAFA yumva atari kumuca intege? Ziriya comments zishobora kuba zifite ishingiro ariko aba yazihoreye cyangwa akamusezerera. Ariko nyine ni De Gaulle kandi umuntu atanga icyo afite…

  2. Patrick Nishyirembere

    29/11/2017 at 2:30 am

    De Gaulle ibyo avuga nukuri naho uyu mutoza ibyo avuga ni amatakirangoyi aragira natsindwa azabone urwitwazo
    Gusa azakore ibisabwa ubundi areke gutinya naho ibi byaca abakinnyi intege ugasanga nagakipe gato nka Zanzibar karadutsinze

  3. nike

    29/11/2017 at 9:13 am

    Mujye mureba nabatoza bama clubs akomeye kwisi bakunda kwibasira abasifuzi nibisanzweko umutoza ashyira presure kubakinnyi bakamenyako ibintu bitoroshye bagakorana imbaraga nubushake ni system zabatoza bazi akazi Deugolle nawe rero ntawamurenganya kuko nawe aba ahari mumyitozo no murizo tombora iyo atadefanze amakosa agira yo kutamenya kwegerana nabategura amarushanwa ngo ayagiremo uruhare ahubwo akumvako ngo ikipe ikomeye nibyo koko irakomeye ariko nabayobozi ba fedelation batagomba kugira uruhare munyungu zigihugu.

  4. Noted

    29/11/2017 at 4:00 pm

    izi comments nyinshi zishobora kuba are zabagasenyi tuuu, nibo bahora mu maganya ngo babibye ngo ferwafa irabanga ngo degaule arabarwanya nibindi nkibyo byamafuti, ubu usibye kurwanya degaule niki yavuze hano kitari ukuri!! ese koko nawe agendere mu murongo wa hay nawe avuge ko urwanda barwiba!!oya ibyo yavuze nibyo, ubwo mwe mushaka ko ajya gutanga ruswa muraje mu mugire inama yo kujya gushaka n’abarozi, ariko ubundi degaule mupfa iki nawe kombona ntacyo atabahaye koko!!!

  5. eric

    29/11/2017 at 4:46 pm

    Ese Degaulle siwe wamuhaye akazi ra? Ntawutanga icyo adafite erega! Abadage nigutyo batoza kuko ntibizera na FIFA buretse na CECAFA. Birazwi ko management igira urahare mugusifurirwa neza! amaruswa nibindi byose biba muri system za blatter bambe degaulle(iyi case ayirimo yariyeho kubwa Hayatou). Ejo Hey azababwirako ahubwo abo bakina bidroguant,….!

  6. Genesis

    30/11/2017 at 5:21 pm

    Courage ku Amavubi, naho ibya Degaulle n”umutoza byo nta kintu kinini nabivugaho, buri wese avuga ibintu uko abyumva

  7. JIMMY

    01/12/2017 at 1:09 am

    aaaah!! don’t worry coach nta nyeka igikombe ni icyacu rwose. edael na CHAN barebye nabi kizataha murwa gasabo pe!!. mwe gusa muzashyire Nyagasani imbere. bravo ikipe yacu.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock