Mu kiganiro n’abanyamakuru Diamond yavuze ku bikorwa yajemo mu Rwandaagaruka no ku cyo yabajijwe cy’uko agira abagore benshi maze we ati “njye nta mugore ngira na Zari si umugore wanjye ni umukunzi wanjye”.

Diamond na Zari ntabwo barashyingiranwa hari amakuru ko bafite ubukwe muri uyu mwaka
Diamond ubu ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Africa, yageze mu Rwanda mu gitondo uyu munsi, asura ikigo Jordan Foundation muri uyu mugoroba aganira n’abanyamakuru.
Yavuze ko yaje mu Rwanda mu bucuruzi, harimo gushaka inzu azagira urugo rwe mu Rwanda akajya aza kuharuhukira.
Iby’ubucuruzi yazanye ni ukongerera ingufu ubucuruzi bw’ubunyobwa bwitwa “Diamond Karanga” n’umubavu we witwa “Chibu” ndetse mu minsi iri imbere ngo arashinga Studio ya muzika i Kigali.
Yavuze ko ubucuruzi bwe mu Rwanda buzamuha inyungu we ariko bukanaha inyungu abanyarwanda kuko buzaha akazi urubyiruko rw’u Rwanda, kuri we ngo ni inyiturano ko n’urubyiruko rw’u Rwanda rukunda muzika ye.
Diamond yabajijwe iby’imibereho ye cyane cyane ibye n’abagore n’abakobwa bivugwa cyane mu itangazamakuru iwabo no mu karere.
Nko gusobanura impamvu zabyo, Diamond yasubije ko nta mugore agira cyakoze afite umukunzi ariwe Zari babyaranye kabiri.
Ati “ Njye nta mugore ngira mu byumve neza, naho kubyara byo Imana yaravuze ngo tubyare twuzure Isi twororoke, abo bana bandi abantu baba bavuga sinzi aho babikura ubu njyewe mfite abana babiri gusa nabyaranye n’umukunzi wanjye nkunda cyane Zari”.

Diamond yamuritse ibikorwa by’ubucuruzi bwe mu Rwanda; Parfum, ubunyobwa (karanga) na studio ya muzika
Diamond yavuze ko muri Tanzania ubu yashinze TV na Radio bye abwira abahanzi bo mu Rwanda ko badahejwe kuyigezaho ibihangano byabo bakabimenyekanisha.
Ejo kuwa gatandatu Diamond ngo azatemberera mu isoko rya Nyarugenge asuhuze abafana be, nahava ajye i Nyamirambo kuramutsa abaho maze ajye kurambagiza inzu bamurangiye arebe iyo ashimamo azagura ikaba iye.
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW
5 _
hahahah…Noneho nawe icyimuzanye mu Rwanda nugushaka umukunzi? ahaaa
Ibyo Diamond avuga nibyo.Ariko nakosore aho avuga ko ZARI ari UMUKUNZI we.Iyo ubana n’umuntu mugamije kwishimisha gusa,mukora ibyo imana itubuza,ntimukabyite ngo ni “umukunzi” wanyu.Kuko iyo mumaze kumuhaga,muramuta.Ibyo se nibyo mwita gukundana? Imana itubuza gusambana,mwebwe mukabyita gukundana.Igitangaje,nuko mwese muvuga ngo muli Abakristu cyangwa Abaslamu.Nubwo mwumva ntacyo bitwaye,mumenye ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Kimwe n’abajura,abicanyi,etc… (1 Abakorinto 6:9,10).Ntacyo bimaze kwishimisha igihe gito,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Ni ukutagira ibitekerezo bizima.Nibyo bita Spiritual Myopia (kutareba kure).
Diamond namukundaga alikohano yavuzenabi pe kd ntibyaribgombwa. yateshejagaciro zari babanyimyaka 3 yose wanamubyariye imfura ye nubuheta byatubabaje nkabanyarwandakazi bishimiyigihugu cyabo gitezimbere abari nabategarugori kikimakaza uburinganire. Azabisabirimbabazi yamupfobeje pe nukuntu zari yamwihanganiye nubusambanyibwe turabyamaganye. Niba banafitanyibibazo nibabikemuririwabo ntaze kumwandagariza iwacu no mubinyamakuru
Cyakoranubwo ntemeranyana diamond kandi hanoyavuze nabi, rwose yakosoye uliyamugore nubuishongozibwe amwerekako nanyinawundi abyarumuhungu.
Yamucishije bugufi nukuntu yariyifitiye icyizere kubwizabwe nokuba sexy nubukire kuko anarusha diamond umutungo incuronyinshi. Ntiyashoboraga gutekerezako yamucinyuma. Nahisembonako abagorebosenikimwe ntihakagiruwirata kuwundipe ntamugoremwiza ubaho
ARIKO NTI MUKAVUNGE GUTYO NONESE WUMVA IBYAVUNGA BABATABIZIRANYEHO NA ZARI KUKI MUMUCIRAHO ITEKA NUBURENGANZIRA BWE GUKORA ICYOA SHAKA NUKUVUNGA IKIMURIMO KANDI BAMWIKUNDISHWAHO NANGO ABAKUNDA KOBERA ARI UMUSTAR