Diane Rwigara na nyina basabiwe gufungwa imyaka 22 buri umwe

Yashyizweho na CHIEF EDITOR 07/11/2018 09:26 19 _

*Mu rukiko Umushinjacyaha yiyamye Mme Ingabire ku kujujura
*Umushinjacyaha yari azi ko uyu munsi Diane asaba imbabazi

Saa mbiri z’iki gitondo bari bageze ku rukiko rukuru ku Kimihurura, icyumba cy’Urukiko cyarimo abantu benshi, abo mu muryango wabo n’inshuti zabo n’itangazamakuru. Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo mu kwezi gushize, ubu ni ubwa mbere bagejejwe imbere y’Urukiko. Umwanya munini mbere ya Saa sita wihariwe n’abaregwa biregura, nyuma Umushinjacyaha nawe yahawe umwanya….

Adeline Muakangemanyi n'umukobwa we Diane Rwigara n'abunganizi babo muri iki gitondo imbere y'ubutabera

Adeline Muakangemanyi n’umukobwa we Diane Rwigara n’abunganizi babo muri iki gitondo imbere y’ubutabera

Mu rukiko hagaragaye kandi Me Bernard Ntaganda na Mme Ingabire Victoire uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Republika.

Umushinjacyaha yatangiye abibutsa ibyaha baregwa birimo; guteza imvururu muri rubanda, gukurura amacakubiri, no gukwirakwiza ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Me Gatera Gashabana wunganira Adeline Mukangemanyi Rwigara ni we watangiye ashinjura umukiliya we ahuza ibirego by’Ubushinjacyaha n’ingingo z’amategeko agaragaza ko nta shingiro bifite.

Yavuze ko ku cyaha umukiriya we aregwa cyo “guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda”, no gukurura amacakubiri,  ubushinjacyaha bugishingira kuri ‘Audios’ zafashwe mu iperereza aganira n’abantu gusa.

Nyamara ngo itegeko ririho ubu rivuga ko icyaha cyo guteza imvururu kirebana n’umuntu wese wakoze icyaha mu ruhame.

Akavuga ko kugira ngo icyaha gihame uwo yunganira yakagombye kuba yaravuze amagambo mu ruhame, ubwo ngo nibwo byaba bigize icyaha.

Iyo ngingo y’amategeko kandi ivuga ko kugira ngo bibe icyaha hakagombye kuba harakoreshejwe imbwirwaruhame cyangwa inyandiko y’ubwoko bwose cyangwa amashusho.

Me Gashabana ati “Ese amagambo ashinjwa Mme Adeline Rwigara yaba yarakozwe mu ruhame?”

We avuga ko iyo amajwi adafatwa mu bugenzacyaha ngo nta muntu wari kumenya ibyo bintu. Anavuga ko yafashwe binyuranyije n’ingingo y’amategeko ivuga ko urugo rw’umuntu rutavogerwa.

Ibikoresho byabo, telephones… ngo byafatiriwe binyuranyije n’ingingo ivuga ko bikorwa ku cyemezo cy’Umushinjacyaha Mukuru abiherewe uruhushya na Minisitiri w’Ubutabera.

Uwunganira Mme Mukangemanyi avuga ko ibyo yavuze byose yabiganiraga n’abavandimwe cyangwa inshuti ze bityo ari ibintu biri ‘privé’ atavugiye mu ruhame ngo atanakwiye gukurikiranwaho.

Adeline Mukangemanyi na Diane Rwigara imbere y'Urukiko aho bari gukurikiranwa badafunze

Adeline Mukangemanyi na Diane Rwigara imbere y’Urukiko aho bari gukurikiranwa badafunze

Me Gashabana avuga ko Ubushinjacyaha butagaragaza abandi bantu uretse abavandimwe b’umukiriya we yaba yarabwiye amagambo buheraho bumushinja kugira ngo byitwe rubanda.

Ati “Sinshinzwe umutekano ariko uhereye igihe ayo magambo yavugiwe ndumva muri Repubulika y’u Rwanda umutekano ari wose, mbivuze kuko Umushinjacyaha atagaragaje ikintu gifatika, ko haba harabaye abantu bivumbura bahereye kuri ayo magambo. N’ubu mbivuga ukoze iperereza ukabaza abantu mu Ntara, uretse twe tubiburana hano wasanga hari abantu 99,9% mu baturage batazi ibi bintu.”

Me Gashabana avuga ko umukiriya we ibyo yavuze bikomoka ku gahinda ko gupfusha umugabo Assinapol Rwigara we agasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuko yakekaga ko yishwe bikitwa impanuka ariko inzego zibishinzwe ntizirikore kugeza ubu.

Ku cyaha cya kabiri cyo gukurura amacakubiri, Me Gashabana yavuze ko ibisobanuro yatanze mbere bisa n’ubundi n’ibyo yagatanze kuri iki cyaha kuko ari ibiganiro byakozwe hagati y’abantu b’abavandimwe cyangwa b’inshuti bitakozwe mu ruhame.

Ati “Ni biriya biganiro twavugaga mu ruziga ruto rw’abantu bari mu kiriyo bashobora kwitototmba kandi ni uburenganzira bwabo.”

Ibyavuzwe ntibigaragaza ko byatanyije abantu ngo kereka Ubushinjacyaha bubigaragaje. Bityo ngo ibigize iki cyaha kiregwa umukiriya we ntibyuzuye.

 

Adeline Mukangemanyi ngo ntiyigeze yisanzura ngo avuge…

Ngo mu gihe cy’umwaka yamaze afunze ntiyigeze ahabwa umwanya urambuye ngo avuga akaga umuryango we urimo, byose ngo bivuye ku rupfu (we yise iyicwa) ry’umugabo we Rwigara. Umucamanza yahise amusaba kuvuga iby’urubanza gusa akabihuza n’ibyo aregwa.

Adeline Mukangemanyi yavuze ko umugabo we yafashije abanyarwanda bari mu mahanga gutaha (1990 – 1994) ariko ngo nyuma yagiye ahohoterwa akanatotezwa ku mpamvu atavuze.

Yahawe umwanya asobanura birambuye iby’umuryango we bishingiye ku bibazo umugabo we yagize kugeza apfuye, we avuga ko yishwe kandi ngo agambaniwe na bamwe mu bavuye i Burundi, bamwe mu bavuye muri Congo (abo yitaga Abagogwe) bamwe mu bavuye Uganga, na bamwe mu bacitse kw’icumu.

Avuga ko umugabo we yishwe ngo kuko babanje kumubona ari muzima, ariko nyuma ngo asaba ko habaho iperereza ryimbitse ntiryakorwa kugeza ubu, ibyo byose ngo bikurikirwa no kwamburwa ibyo bari batunze, akavuga ko ntaho umuryango we usigaye ubu.

Avuga ko atigeze avuga ko abo bantu banyuranye bose ari bo babikoze ahubwo bamwe muri bo, avuga ko niba ari icyaha cy’amacakubiri akemera.

Umucamanza yanyuzagamo akamubaza ibintu byose ari kuvuga aho bihuriye n’ibyo aregwa asubiza  ati “niho aka kaga kose kavuye, rwose birahuye.”

Mukangemanyi yavuze ko akaga umuryango we urimo gahera aho umugabo we yapfiriye

Mukangemanyi yavuze ko akaga umuryango we urimo gahera aho umugabo we yapfiriye


Diane Rwigara ibyo yavuze n’ubu ngo ni ko kuri

Diane Rwigara mu kwiregura we yavuze ko ibiganiro yagiranye n’abanyamakuru byari mu rwego rwa politiki. Hano baburanaga ku bitekerezo Diane Rwigara yatanze niba ari ukuri cyangwa ntako bikaba bigize icyaha.

Ku kuba yaravuze ko ubukungu bw’igihugu buri mu maboko y’abantu bacye bayoboye ngo si na we gusa wabivuze kuko byananditswe n’ikinyamakuru mpuzamahanga The Economist n’ibindi.

Avuga ko ibyo yavuze ko hari abantu bishwe cyangwa baburiwe irengero ntihakorwe iperereza ibyo yabisubiramo atanga urugero rwa se Assinapol Rwigara ndetse na Dr Emmanuel Gasakure.

Ati “Leta ivuga ko abantu bibuka biyubaka. Ndabyera. ariko umuntu aziyubaka ate atotezwa, asenyerwa, yicirwa?”

Ku byo gusinyirwa n’abapfuye (inyandiko mpimbano) yabihakanye avuga ko yabihimbiwe kuko ngo abantu batatu bavuzwe ko bapfuye babiri bahari ngo hasigaye undi umwe.

Kuri we ngo Komisiyo y’amatora ni intumwa ya Leta nk’uko yabivuze mu rukiko.

Yasubiyemo byinshi yavuze mbere anenga Leta, mu mibereho y’abaturage, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, demokarasi ubucuruzi n’ibindi avuga ko byose abifitiye ibimenyetso.

Umucamanza yamusabye kugaragaza niba ibyo avuga ari ibitekerezo bye cyangwa ari ukuri agatanga ibimenyetso. Diane Rwigara ati “Ibyo mvuga ni ibitekerezo byanjye kandi ni ukuri

Umwunganizi we Buhuru Pierre Celestin yavuze ko umukiriya we ibyo avuga ari ibitekerezo bye atari ibihuha.

Diane Rwigara yabajije icyo ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko ibyo avuga ari ibihuha, umwunganizi we Me Buhuru nawe avuga ko umukiriya we atazira ibitekerezo bye niba nta perereza ryabayeho rikavamo ibihakana ibi bitekerezo bya Diane Rwigara.

Yatanze ingingo ya 37 y’Itegeko Nshinga ivuga ko ibitekerezo mu mutima nama, gusenga byemewe kubigaragariza mu ruhame, n’iyo nama ngo Diane Rwigara yatanzemo ibitekerezo bye byo kunenga akanagaragaza uko byakemuka, na Mouvement yashize yise Itabaza ngo ni urugero ko yashakaga uko bikemuka.

Kuri we ngo ikirego cy’Ubushinjacyaha kirabangamira Itegeko Nshinga.

Mukangemanyi Adeline asohotse mu cyumba k'iburanissha rirangiye

Mukangemanyi Adeline asohotse mu cyumba k’iburanissha rirangiye

Umushinjacyaha yari azi ko Diane azaza agasaba imbabazi…

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge ku bwiregure bw’abaregwa, ubuhagarariye avuga ko ibyo baregwa bifitiwe ibimenyetso kandi ibyo bireguye uyu munsi batigeze bahakana ibyo bimenyetso bibashinja.

Umucamanza yasabye umushinjacyaha gusobanura uruhame n’ifatirwa ry’ibintu binyuranyije n’amategeko byavuzwe n’uruhande rw’abaregwa.

Avuga ko mbere itegeko ritabisobanuraga neza ariko itegeko rishya rivuga ko ahari abantu barenze babiri, ibitangajwe mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga se, cyangwa ibyohererejwe indi ibi byose bifatwa nk’ibyavuzwe mu ruhame.

Naho gufatira ngo byakozwe byemewe n’amategeko kuko Itegeko rigena igenzura ry’itumanaho n’iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo muri Nzeri 2014 rigena uko igenzura  rishyirwa mu bikorwa, ngo ibyabaye byo gukora isaka muri telefoni y’abaregwa ngo nta ‘kumviriza kwabayeho’ ahubwo ngo habayeho gusaka bityo ngo nta kwica itegeko kwabayeho.

Umushinjacyaha yavuze ko Diane Rwigara yiyita umunyapolitiki nyamara ngo umunyapolitiki ni ugamije guhuza abantu ababwira ibitekerezo by’iterambere n’imibereho myiza, ku giti cye cyangwa mu ishyaka, naho ibitekerezo bya Diane bigamije amacakubiri kandi no mu byo yavugiye mu rukiko uyu munsi harimo kurengera.

Yavuze ko ibitekerezo bya Diane birimo gusebanya, gushaka guhungabanya ituze rya rubanda, kandi ngo batangajwe no kumva Diane avuga ngo “arashinjwa guhungabanya ibintu bidahari”

Umushinjacyaha ati “Si nzi niba yari {icyo gihe} azi ko ari mu rukiko cyangwa ari imbere y’abanyamakuru.” Avuga ko ibitekerezo nk’ibye akwiye kubigumisha mu mutima we ntabikwize mu bantu.

Ibi byahise biteza kujujura mu rukiko ndetse umushinjacyaha yiyama Mme Victoire Ingabire ko ari kujujura ariko we arabihakana. Me Ntaganda Bernard ahita avuga ati “Ni Njyewe ujujuye.” Ibi bishirira aho.

Umushinjacyaha yavuze ko Diane Rwigara yatanze ibitekerezo abibwira abanyamakuru kandi azi neza ko ari abakozi ba rubanda bagoba kubiyigezaho.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyavuzwe mbere n’ibyavuzwe uyu munsi mu rukiko n’abaregwa bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi. Kandi Diane ibyo avuga atabigenzura neza.

Avuga ko Diane afite ibibazo bye bwite ahuza no kutemera ibyakozwe n’igihugu kandi abona abitsimbarayeho cyane kuko ngo bumvaga uyu munsi ari buze asaba imbabazi z’ibyo yavuze mbere, ariko ahubwo abisubiramo.

Nyuma y'iburanisha Anne Rwigara wigeze gufunganwa n'abaregwa aganira na Victoire Ingabire uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida

Nyuma y’iburanisha Anne Rwigara wigeze gufunganwa n’abaregwa aganira na Victoire Ingabire uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida

Imyaka 22 buri umwe

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo zihana ibyaha baregwa, bwasabye Urukiko kwemeza Adeline Mukangemanyi, n’abantu 5 badahari, icyaha cyo gukurura imvururu muri rubanda, ngo kuko ibyaha aregwa ari impurirane mbonezamugambi, ngo urukiko ruzamuhanishe igihano kiruta ibindi no kongeraho kimwe cya kabiri k’igihano kiruta ibindi, agahanishwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni imwe no guhanisha bariya bandi imyaka 15.

Bwasabye kandi ko Diane Rwigara ahamya ibyaha aregwa, agafungwa imyaka 15 ku gukurura imvururu muri rubanda, imyaka irindwi (7) ku nyandiko mpimbano, n’ihazabu ya miliyoni eshatu(3).

 

Urukiko wrahaye umwanya abaregwa ngo babivugeho…

Me Gashabana yavuze ko banenga ibihano kuko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibigize icyaha agasaba ko uwo bunganira Mme Mukangemanyi Adeline agirwa umwere.

Ko haramutse hashingiwe ku rubanza rwa Deo Mushaidi wahamwe n’ibi byaha nk’uko byavuzwe n’Ubushinjacyaha, ngo hanarebwa kuri Perezida Pasteur Bizimungu, n’abanyamakuru Agnes Uwimana na Sayidati Mukaibibi nabo ngo barezwe ibi byaha.

Adeline Rwigara ahawe umwanya we yavuze ko ngo umuntu uciwe umutwe ntacyo igihimba kiba kikimaze kuko ngo umugabo ari umutwe w’urugo. Avuga ko ibyo ashinjwa kuvuga yabibwiraga abavandimwe be atabibwiraga uruhame. Umucamanza amubwira ko Urukiko ruzabisuzuma.

Kuri we ngo ni we ukwiye kurega Leta, ngo kuko yiciwe abantu, abana be bakabafunga, naho ku bwe ngo abashinjacyaha barakora akazi kabo cyangwa barigiza nkana.

Me Buhuru wunganira Diane Rwigara yasabye Urukiko kuzitonda rukumva ‘contexte’ y’ibyavuzwe n’umukiriya we ndetse n’impamvu z’Urukiko rwamurekuye ngo aburane adafunze.

We ngo abona nta bimenyetso bihari by’ibyaha bishinjwa umukiriya we.

Iburanisha rikirangira, Mukangemanyi, D.Rwigara na Ntaganda baraganira

Iburanisha rikirangira, Mukangemanyi, D.Rwigara na Ntaganda baraganira

Ku nyandiko mpimbano (signatures z’abantu kugira ngo asabe kuba umukandida) ngo yibaza impamvu Ubushinjacyaha budakurikirana abasinye izo nyandiko mpimbano, ngo zibaye ari nazo kandidatire ye ntiyemewe ariko icyaha cyongereweho nk’umugereka.

Diane Rwigara ahawe umwanya yavuze ko nta cyaha yakoze mu gusinyisha abashyigikira kandidatire ye, ko imikono 600 yasabwaga yazanye 1200 ariko ngo bitari bihagije kuko kandidatire ye itifuzwaga. Imikono yose yatanze kuri we ngo ni mizima kuko ngo abantu bazaga kumusinyira imbere.

Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yavuze ko uru rubanza rpfundikiwe imyanzuro ikazasomwa tariki 06 Ukuboza 2018 saa munani.

Nyuma y'iburanisha, Ingabire Victoire araganira na Adeline Mukangemanyi, Me Ntaganda Bernard nawe araganira na Diane Rwigara

Nyuma y’iburanisha, Ingabire Victoire araganira na Adeline Mukangemanyi, Me Ntaganda Bernard nawe araganira na Diane Rwigara

Photos©A.E.Hatangimana/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

19 _

Mwanainchi 07/11/2018 13:26 - 2018/11/07 at 1:26 PM

Icyaha cyitwa kwangisha abaturage ubutegetsi buriho buriya jye gihora kintangaza. Muri aba bantu bakurikira, ni nde wambwira abari mu bishimye bakunze cyane ubutegetsi buriho: abarimu ba primaire, abaganga ba Leta, abahinzi b’ibirayi, abimurwa ahaterwa ibyayi bagashyirwa mu midugudu itagira ubutaka bwo guhinga ku nkengero z’amashyamba ya cyimeza, abanyamuryango b’amakoperative akorera mu gihombo, abazunguzayi, abari munsi y’umurongo w’ubukene bose barya rimwe na rimwe, abahabwa pension y’ubusaza itahaha n’icyumweru kimwe, abavukijwe kubona pension ku myaka 55 kandi nta kazi bagifite n’abana bakiri mu mashuri, bagategereza kuzayihabwa ku myaka ihwanye n’icyizere cyabo cyo kubaho, abimuwe mu byabo nta ngurane, abagenzi batega bus mu mujyi wa Kigali, abanyeshuri ba za kaminuza batabonera igihe buruse cyangwa batayigira, abashomeri biganjemo urubyiruko, kuko 80% nta kazi babona bagomba kwirwabaho, mu gihe na Leta yemera ko 80% by’ibikorwa batangiza bihomba, abahunze igihugu ku mpamvu zinyuranye bakiri hanze, abagurishirizwa ibikorwa bashoyemo amafranga ya banki none bakaba barananiwe kwishyura, abacuruzi basoreshwa ibirenze ibyo bunguka, abasigajwe inyuma n’amateka, abahora bikanga gushinjwa ingengabitekerezo ya jenoside igihe cyose bagize icyo banenga cyangwa binubira ku mugaragaro, abakorera abatabahembera igihe cyangwa babambura, abakubitwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze. N’iyo nahagarira aha, abanyarwanda bishimye bakunze cyane ubutegetsi buriho buriya ni nka bangahe ku ijana?

Reply
petero 07/11/2018 13:57 - 2018/11/07 at 1:57 PM

hahahah, ngo nijyewe ujujuye?

Reply
Jugurtha 07/11/2018 14:43 - 2018/11/07 at 2:43 PM

Umwami w’abami Caligula, izina rye ry’ubwami rikaba CAIUS•JULIUS•CÆSAR•AUGUSTUS•GERMANICU, wategetse i Roma hagati y’umwaka wa 37 kugeza muwa 41, asimbuye Tibère, niwe bajyaga babwira ngo abanyaroma baramwanga, akabasubiza ati nibashaka banyange icy’ingenzi muko bantinya. Undi mwami w’abami witwa Neron wategetse nyuma y’imyaka 13 uyunguyu avuyeho, uzwiho kuba yaratwitse umumyi wa Roma ku mugaragaro abishaka, nawe iri hame yari yararigize irye. Ugira amatsiko azajye kuri Wikipedia asome neza iby’amateka yabo. Ariko mgo ntacyo tuba dushaka kwigira ku mateka.

Reply
Samuel 07/11/2018 15:42 - 2018/11/07 at 3:42 PM

Aka kazi ko gushinja ibyaha gutya Imana izakandinde, sinifuza kuba muhatigicumuro. Iyo ndeba abashinjacyaha bamwe numva bambabaje nkibaza niba iyo batashye bavuye mu kazi babasha gusinzira iyo batekereje kubyo bakora mu kazi kabo. Uru rubanza ntirugire uwo ruhangayika kuko uyu mudamu n’umukobwa mbizi neza ko bazarekurwa, igihe bafunzwe kigahuzwa n’igihano bari guhabwa n’urukiko bagahita bataha.Aho nkura ibi mvuga ntimuhambaze ariko mutegereze muzarebe.
Mu minsi iri imbere hari igihe umushinjacyaha azajya arega abantu nibiri ku mutima batigeze avuga mba ndoga Rwandekwe..

Reply
Kaboss 07/11/2018 17:09 - 2018/11/07 at 5:09 PM

Ninjye ujujuye …Jesus!!! Uwiteka arakwiriye …mwabantu MWe …..

Reply
Tegera 07/11/2018 17:17 - 2018/11/07 at 5:17 PM

Ubushnjacyaha bwo mu Rwanda hari ubwo bwitwara nk’ubutegetsi bw’ubucamanza bwicaye! Nka buriya, umushinjacyaha asaba abantu kutajujura umucamanza ntacyo yabivuzeho yirengagije ko nawe ari umuburanyi nk’abo arimo ashinja?!

Njye bituma mpita ndakara! Ubusanzwe, umucamanza niwe utegeka abantu guceceka, agatanga ijambo, ashobora kuriha urisabye haba kubaburanyi cyangwa abaturage-rubanda baje kumva urubanza.

Reply
Hirwa 07/11/2018 17:53 - 2018/11/07 at 5:53 PM

Aya mafoto ateye emotion ikigaragara nuko nyuma y’igihe ntazi ariko Mona Atari na kirekire tuzavuga ubumwe n’ubwiyunge buvuye ku mutima atari uburyarya hari ibintu bibinyemeza @Mwanaichi hari ibindi byinshiii ariko Nta kundi najyaga ninubira Imana impamvu ituma ibintu bibi bibaho nza gusobanurirwa ko byose biba yabiteguye,kandi ifoto impamvu noneho bamwe bakikoma mu gatuza ko ari ku mbaraga zabo n’ubwenge.@Jugurtha wabisobanuye neza gusa mu ijambo rimwe gusa Turababaye peeee cyane rwose

Reply
Kamuzinzi 07/11/2018 18:27 - 2018/11/07 at 6:27 PM

Uyu mushinjacyaha iyo abamu Rwanda hagati ya 1990 na 1994 aba yaramariye abanyarwanda bose muri 1993. Ngo: “Umushinjacyaha ati “Si nzi niba yari {icyo gihe} azi ko ari mu rukiko cyangwa ari imbere y’abanyamakuru.” Avuga ko ibitekerezo nk’ibye akwiye kubigumisha mu mutima we ntabikwize mu bantu”‘ Muzi ibiri mu mutima w’abanyarwanda? Muzabaze Kinani nawe yibwiraga ko azi ikiwurimo. Ingaruka zo gupfukirana abantu harya ntabwo muzi mwese icyo byatanze? Gupfukirana isafuliya itogota bigeza igihe ikakurusha ingufu.Muzabaze na Kompaoré kandi ntako atari yaragize ashyigikiwe nabafaransa ari kizigenza iyo muri Afrique de l’Ouest Francophone..ikigomba kuba cyose ariwe bagomba kugisha inama. Ubu arihe? Ntari kwangara kimwe nabandi bari muri MRND?

Reply
Kinyakura 07/11/2018 18:31 - 2018/11/07 at 6:31 PM

Uyu mushinjacyaha arasetsa cyangwa arigizankana nako nta kundi yabigenza niba atekerezako mu Rwanda ari Diane wenyine ufite biriya bitekerezo.Niwe watinyutse kubivuga kukarubanda naho kuvugako ari ibitekerezo bye wenyine yagombye kugumisha kumutima we ari kwibeshya cyane.

Reply
Clarisse 07/11/2018 19:02 - 2018/11/07 at 7:02 PM

hahaha, MWANAYICHI we, wize iki sha, !!! niko kombona ufite inganzo idakama

Reply
Nvejuru 07/11/2018 19:02 - 2018/11/07 at 7:02 PM

None se niba atali ibya Diane wenyine, wowe wabivugiye he? Cowards! Ali umushinjacyaha, ali mwe mwandika ibi, ali bariya bakurikiranye Diane na Nyina, mwese muli a bunch of useless cowards!
Murushwa ubutwali nabagore! Mu Rwanda nta ntwali yumugabo ihaba!

Reply
atwq 07/11/2018 20:49 - 2018/11/07 at 8:49 PM

Njye narumiwe

Reply
Evode 07/11/2018 21:19 - 2018/11/07 at 9:19 PM

Nonese muriryo tegeko hari aho bavuga retroactivité yaryo?

Reply
Kumiro Jr 07/11/2018 21:21 - 2018/11/07 at 9:21 PM

Harya Mandela bari baramukatiye ingahe? Lizinde yaringahe?

Reply
Drake 08/11/2018 08:48 - 2018/11/08 at 8:48 AM

Aba bashinjacyaha ntahandi uzabasanga hatari mu rwa Gasabo!! Ibintu byose ni ubudasaa…

Reply
Melchior 08/11/2018 11:13 - 2018/11/08 at 11:13 AM

Genda voda wari uzi kwitegereza ni uko gusa byageze aho igifu kigakururumba kigasumba ubwonko !

Reply
Phillip 08/11/2018 16:20 - 2018/11/08 at 4:20 PM

You read, you understand and then keep quite

Reply
Kazitunga 09/11/2018 08:53 - 2018/11/09 at 8:53 AM

Diane Rwigara na Adeline Rwigara mwamaze kwandika amateka n iyo mwatabaruka ubu muzafatwa nk intwali kuko mwatinyutse n ibyananiye abagabo.

Reply
BC 09/11/2018 09:24 - 2018/11/09 at 9:24 AM

akazi kabi kwisi nakazi kubushinjacyaha kabisa nukuri ntawanjye nakwifuriza uriya murimo mbega weeee,naho ubundi ibyo kwa rwigara bizwi na benebyo aribo bene rwigara ndetse na ruriya ruhande bitakana IMANA ikazabiryoza abarenganya abandi,abandi twese dukoresha amarangamutima mais umwanzi wawe ashobora kugera muri situation mbi ukamubabariri utitaye kubyo yagukoreye,urugero abiciwe muri genocide babashije kubabarira ababiciye jyewe kwa rwigara nabababarira d’un cote de l’autre.ABACAMANZA MUCE URUBANZA.

Reply

Tanga igitekerezo