Dj Miller wari uzwi mu kuvangavanga imiziki yitabye Imana azize uburwayi | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:34 31

Dj Miller wari uzwi mu kuvangavanga imiziki yitabye Imana azize uburwayi

Inshuti n’abo mu miryango ya Karuranga Virgille uzwi nka Dj Miller wari icyamamare mu Rwanda mu mwuga wo kuvangavanga imiziki (Deejay) yitabye Imana kuri iki cyumweru azize uburwayi.

Dj Miller yitabye Imana azize uburwayi

Ku mbuga nkoranyambaga z’abasanzwe bakurikirana umuziki nyarwanda n’imyidagaduro muri rusange bakomeje kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mugabo wari ukomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba (MC) David Bayingana kuri Twitter ye yanditse agira ati “Umwe mu ba DJs beza kandi bari bakunzwe mu gihugu Dj Miller yapfuye mu masaaha macye ashize aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Dayisali.”

Karuranga Virgille AKA Dj Miller yari mu ba DJ bakomeye mu Rwanda dore ko yari ari no mu bagize itsinda ryabo rikomeye rizwi nka Dream Team DJs yanashinze.

Na none yamenyekanye cyane mu bitangazamakuru bikorera kuri Internet aganira na byo mu biganiro byabaga byuje urwenya rwakundaga kumuranga.

Dj Miller wakundaga kuvuga ko akunda umugore we n’umwana aherutse kwibaruka, asize umwana umugore n’umwana umwe bibarutse mu Ukwakira 2019.

We n’umugore we asigiye imfura yabo, bari bakoze ubukwe muri Kamena 2019 mu bukwe bwabereye muri Kigali bukitabirwa na bamwe mu bakomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda n’aba Djs bari basanzwe babana muri Dream Team DJs nka Dj Marnaud na Dj Toxxy K.

Abamuzi bavuga ko yagwaga neza azi kubana na buri wese akaba kandi yari azi kuganira cyane ku buryo aho yabaga ari hatageraga irungu.

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Inkuru ibabaje cyane.Mu maso he biragaragara ko yari akiri muto.L’avenir l’attendait.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

  • Ahaaa ! Abazagira amahirwe yo gusoza iyi 2020 bazaba bafite ubuhamya bwinshi. Mbega umwaka !!! RIP.

  • birababaje nukuri ntakuntu dj miller atababaza abantu benshi dj miller imana ikwakire mubayo gusa intimba na marira usigiye abafana ni byinshi dj miller irijoro rizakubere bae nyagasani akwiyakirire ma belle.

    uzanyemera by Soft-G Ft youtube

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *