Djorkaeff wakiniye PSG ari mu Rwanda yakoze imyitozo kuri Stade Amahoro n’abana | UMUSEKE

Djorkaeff wakiniye PSG ari mu Rwanda yakoze imyitozo kuri Stade Amahoro n’abana

Umufaransa Youri Djorkaeff wamenyekanye mu mupira  w’amaguru mu makipe akomeye ku mu gabane w’i Burayi arimo Paris Saint-Germain, ari mu Rwanda ejo hashize akaba yakoranye imyitozo n’abana kuri Stade Amahoro.

Bateye agapira kuri stade Amahoro

Djorkaeff wabaye igihangange mu mupira w’amaguru kuko yatwaranye igikombe cy’Isi n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu 1998, ubu ni inshuro ya kabiri aje mu Rwanda kuko n’umwaka ushize yari yaje.

Uruzinduko rwa Youri Djorkaeff mu Rwanda ruri muri gahunda y’ubufatanye iki gihugu giherutse kugirana n’ikipe ya PSG yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa bugamije guhamagarira Isi gusura u Rwanda mu bukangurambaga buzwi nka Visit Rwanda.

Muri ubu bufatanye kandi, abakiniye iyi kipe ndetse n’abayikinira ubu bazajya basura u Rwanda kenshi.

Bimwe mu byari bigize uruzinduko rwa Djorkaeff rw’iminsi ine mu Rwanda, harimo guhura n’abakinnyi bakiri bato bari mu mujyi wa Kigali, akanaganira n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abafana ba Paris Saint Germain, ndetse akanasura ibice bitandukanye by’igihugu harimo gusura Pariki y’Ibirunga na Pariki y’Akagera.

Youri Djorkaef yaje mu Rwana nyuma y’abakinnyi bakomeye baheruka gusura u Rwanda mu mwaka ushize harimo Maria Sharapova wamamaye muri Tennis uherutse mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize.

Youri Raffi Djorkaeff w’imyaka 51, yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa atwarana na yo ibikombe bitatu bikomeye birimo igikombe cy’Isi mu 1998, igikombe cy’Uburayi mu 2000 ndetse na, FIFA Confederations Cup mu 2001.

Yakiniye kandi amakipe arimo Grenoble, Strasbourg, Monaco, Inter Milan, Kaiserslauten, Bolton Wanderers, Blackburn Rovers na New York Red Bulls.

Bawuconze bishyira cyera
Abana byabanyuze
Byari ibyishimo
PSG ubu ni umufatanyabikorwa muri Visit Rwanda
Yanaganiriye na Minisiteri y’Umco na Siporo

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *