Doddy Uwihirwe uba muri Finland yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘This is my Time’ | UMUSEKE

Doddy Uwihirwe uba muri Finland yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘This is my Time’

Doddy Uwihirwe ni izina ryakunzwe n’abatari bake mu muziki w’u Rwanda, uyu muhanzi uba muri Finland akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘This my Time’, yakoze ashimangira ko igihe kigeze ngo yereke abantu umukunzi we.

Doddy Uwihirwe avuga ko abahanzi nyarwanda baba hanze na bo bagomba gushyigikirwa

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo “This is my time”, Doddy yavuze ko yayituye umukunzi we, yongeraho ko na buri wese yayitura uwe mu gihe ubutumwa burimo buhuye n’ibyiyumviro bye.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na UMUSEKE yagize ati ”Ijya kurisha ihera ku rugo, buri wese yakwifashisha iyi ndirimbo ariko uwa mbere wayikoresheje ni njye kuko iyi nayimutuye. Ariko n’undi wese wumva yamufasha yayitura umukunzi we.”

Muri iyi ndirimbo Doddy agira ati “Ni ukuri waziye igihe, waje ngukeneye, this is my time nanjye numve urukundo, this is my time ntambagizwe ijuru ryo ku isi, sinjya nkumenyera wowe wowe,buri munsi umbera nkaho ari ubwa mbere nkubonye,….”

‘This is my time’ uyu musore aba avugamo ko urukundo ari ryo juru rito ko umukunzi we yaziye igihe. Yakozwe na Producer Pastor P mu buryo bw’amajwi, amashusho ntarasohoka.

Doddy Uwihirwe ni umuhanzi watangiriye umuziki  mu Rwanda ariko ubu akaba ari gukorera muri Finland ku mugabane w’Uburayi yabwiye UMUSEKE ko abahanzi bakorera umuziki hanze y’u Rwanda usanga bahura n’imbogamizi nyinshi ari yo mpamvu bamwe ibihangano byabo bitamenyekana cyane mu Rwanda.

“Kuba ntavugwa cyane ahanini usanga ari uko ntigerera kuri terrain (ku kibuga) kuko gukora promotion y’ibihangano byawe uri mu mahanga ntibiba byoroshye, ikindi usanga rimwe na rimwe imbaraga abahanzi bo mu gihugu babona atari zo twe tubona, ugasanga nk’ama Awards yateguwe ariko mu byiciro by’abahanzi baba hanze bakibanda gusa ku cyiciro  kimwe (best diaspora artist) nyamara abahanzi bakorera hanze y’igihugu ni benshi ubu.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Doddy Uwihirwe waruherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Iribagiza’ avuga ko muri ibi bihe Muzika ye ihagaze neza n’ubwo bitaraba uko abishaka ari yo mpamvu ari gushyiramo imbaraga cyane  kugira ngo akomeze ageze ibyiza ku Banyarwanda.

Hari urwibutso ahorana mu bihe yakoreraga muzika Nyarwanda bitajya bimuva mu ntekerezo ubwo yagiraga amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cya Kunda Umuziki Nyarwanda harimo abahanzi bari bakomeye nka KGB, Rafiki Coga, Miss Jojo n’abandi, icyo gihe Doddy avuga ko yishimiwe bitangira kumuhesha ama Contracts ashyushye.

Avuga ko atazibagirwa urupfu rwa Hirwa Henry wo muri KGB-Kigali Boyz rwamubabaje cyane ku buryo byamugizeho ingaruka mu muziki kuko Henry Hirwa (RIP) yari yaratangiye kumufasha mu muziki.

Doddy Uwihirwe ukora indirimbo zibanda ku bwiza, amahoro n’urukundo mu bantu mu kwezi kwa Mata azashyira hanze indirimbo yakoreye Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro 27 hakaba hari n’indi ndirimbo azahuriramo n’abahanzi benshi bo mu bihugu bitandukanye.

Yavuze ko ahugiye kuri Album yitegura gushyira hanze akaba asaba Abanyarwanda kumushyigikira no gukunda ibikorwa by’Abanyarwanda bari hirya no hino ku isi.

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *