Dosiye ya Mme Idamange yagejejwe mu Bushinjacyaha, ikubiyemo ibihe birego? | UMUSEKE

Dosiye ya Mme Idamange yagejejwe mu Bushinjacyaha, ikubiyemo ibihe birego?

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangarije Umuseke ko dosiye ikubiyemo ibirego bikurikiranyweho Mme Idamange Yvonne Iryamugwiza yagejejwe mu Bushinjacyaha, araregwa ibyaha bitatu.

RIB yemeje ko Idamange Yvonne yatawe muri yombi (Archives)

Dr. Murangira B. Thierry ni Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yabwiye Umuseke ati “Ni byo dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha, akurikiranyweho ibyaha birimo Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, Gutangaza amakuru y’ibihuha, no Gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguwe imibiri y’abazije Jenoside.”

Iki kiganiro twakigiranye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 22 Mutarama, 2021 tubaza amakuru yari yatangajwe mbere ko uriya mugore azajyanwa kwa muganga bakamufata ibipimo byo kumenya niba nta kibazo cyo mu mutwe afite.

RIB ivuga ko iperereza ritararangira.

Tariki 15 Gashyantare 2021 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangarije Umuseke ko umugore witwa IDAMANGE Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi.

Icyo gihe RIB yavuze ko “Yatawe muri yombi yafunzwe. Yafatiwe aho yari atuye. Akurikiranyweho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.”

Uyu mugore yari amaze igihe avuga cyane ku mbuga nkoranyambaga amagambo ‘afatwa nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi’ ariko we agahakana avuga ko atahakana Jenoside kandi yarayirokotse.
UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ese aho uru rubanza ntiruzagorana? Nkeka dukwiye kwirinda imanza zimwe na zimwe yuko zikurura ibindi bibazo bikaba byaba birebire kurusha uko tubitekereza! Impamvu mbivuga nuko ibyo Idamange yavuze atari we wa mbere wabivuze. Kuki ababivuze mbere batakurikiranywe? Nihaza imanza rero buri kintu cyose cyavuzwe, kizaseengurwa. Mbona hari byinshi bizajya hanze bitari ngombwa! icya kabili nuko abahise bamushinja icyaha, abenshi bumvise jenoside ariko ntibayihagazeho mu gihe Idamange yari mu Rwanda kandi ahigwa! Wa mugani we se abacikacumu barengerwa gusa n’abataramenye uko jenoside yagenze, bayumva mu mabwire? Mbona hashakishwa izindi nzira zitari iz’imanza!

  • Mu kwamagana amagambo yavuzwe na Idamange ashinjwa ko ari ayo gupfobya jenoside, tumaze iminsi twumva abantu bavuga ngo jenoside ni igiti kiturirwa. Umuntu wazanye iyo mvugo ni nde koko?

    Jenoside iramutse ibaye igiti, byaba bisobanura ko cyakomeza gukura, kigakomeza gushora imizi mu butaka bw’u Rwanda, kigakomeza kugaba amashami no kwera imbuto. Ibyo bintu nibyo abanyarwanda bakeneye koko?

    1) Imizi ya jenoside turabizi ko ari inzangano n’inzigo n’ivangura n’amacakakubiri.
    2) Igihimba cy’icyo Igiti ni ubutegetsi bubi.
    3)Amashami kigaba ni izo propaganda z’urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside.
    4) Imbuto cyera ni irimburwa ry’abantu, n’imivu y’amarira n’amaraso, n’agahiri n’agahinda.

    Ese koko ibi bintu twaba tubizi, tukarenga tukavuga ngo jenoside ni igiti kiturirwa? Ubwo se umuntu yacyurira ajya kugisaruramo iki? Agishakamo ubuhe buhungiro?

    Ku bwanjye, jenoside iramutse ari igiti, gikwiye gutemwa no kuranduranwa n’imizi yacyo yose, kigatwika kugeza kibaye ivu, naryo rikajugunywa kure, ntikizongere kurangwa ku butaka bw’u Rwanda ukundi.

    • Umbaye kure!

  • Uko Leta izakomeza gufungirana mu mazu cyangwa mu turere abantu basanzwe bifitiye ibindi bikomere n’ibibazo by’imibereho, ibabuza kujya mu nsengero umunsi ku wundi ngo biyambaze Imana bishyire mu maboko yayo, banafungura bakemera ko abantu bake baba ari bo bajya mu nsengero ku cyumweru gusa, igakomeza gufunga imyidagaduro yose irangaza abantu ho gatoya, igomba kwitega ko abazayitombokana nka biriya bya Idamange bazagenda barushaho kwiyongera.

    • Aha rwose turumva ibintu kimwe. Abanyarwanda thérapie yabo ni insengero n’imyidagaduro. Kuko bituma badahora batekereza ku bibazo bya buri munsi. Mu gihe rero bikomeje gufungwa nyine nta kundi abantu ibibazo bizabarenga

  • Njye ngira ngo imvururu nkuko tubibona mu bihugu bituranyi byacu,ni nka cya gihe abantu bajya mu mihanda bagahangana n’abashinzwe umutekano,hakagira abapfa abandi bagakomereka,ibintu bikangizwa;byaba se byarabaye?
    Imidugararo muri rubanda yo turayisanganywe ndebeye kuyo turi guterwa n’ingamba zikakaye zo kwirinda ikwirakwizwa rya covid.
    Amakuru y’ibihuha yo,hari umupadiri wamubanjirije n’abandi ntarondora….
    RIB

    Parike nikore akazi kayo mu mucyo.

  • Ariko izi comments iyo leta izibonye ikora iki? Cyangwa izivugaho iki? Biragarahara ko abaturage bababaye kandi cyane. Leta nitabare rwose naho ubundi abantu barabangamiwe

  • aliko banyarwanda banyarwanda kazi kwejobundi babaretse mukakajya muturere nabaho bakaza imodoka zigatwara abantu ijana kwihjana ntabwo mwabonye ingaruka byateye abntu 500 banduye umunsi 1 gusa murakunda gukorera fr kuruta ubuzima mujye mureka kwivanga muli gahunda za leta nizabashizwe ubuzima byumwihariko ndakeka ko iyo batagira ubushishozi abantu bensh covid 19 bayarabamaze presida wa tanzaniya se ko yabaretse ubu bimeze bite mwunve amakuru abasenga musengere ahashoboka kuko imana ntaho itali tuli kumwe nayppo aha tuli hose

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *