Dr.Buchanan yasesenguye impamvu zikomeye zajyanye Perezida wa Ethiopia i Burundi | UMUSEKE

Dr.Buchanan yasesenguye impamvu zikomeye zajyanye Perezida wa Ethiopia i Burundi

Perezida wa Ethiopia Mme Sahle-Work Zewde yageze i Burundi ku wa Kabiri tariki 9 Gashyantare bucya asoza uruzinduko rwe, u Burundi na Ethiopia ni ibihugu bitandukanye ariko bishobora gukenerana, umusesenguzi, Dr.Ismael Buchanan yagerageje kureba impamvu zikomeye za ruriya ruzinduko, avuga ko ba Perezida batabuze kuganira ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda.

Mme Sahle-Work Zewde Perezida wa Ethiopia ubwo yasuraga u Burundi yavuze ko yari yarabishyize mu mihigo

 

UMUSEKE: Bwana Bukanan Muraho neza?’

Dr. Buchanan – “Muraho neza?”

UMUSEKE: Turifuza kubabaza impamvu zihishe inyuma y’uruzinduko rwa Mme Sahle-Work Zewde Perezida wa Ethiopia  yagiriye mu Burundi. Ethiopia ifitanye ibibazo na Sudan  na Misiri bapfa uruzi rwa Nile ruriya rugendo ruvuze iki ku gihugu cy’ u Burundi?

Dr. Buchanan– “Kuri njyewe ndabibona mu ishusho y’Umunyafuruka ugenderana n’Umunyafurika hatitawe kuri ambarigo (embargo) ishobora gufatirwa igihugu rukaka.

Icya mbere nabibona mu rwego rwa “diplomacy” (gutsura umubano muri dipolomasi) mu rwego rw’imikoranire y’ibihugu bibiri (bilateral cooperation), ni ukuvuga ngo umubano uri hagati y’u Burundi na Ethiopia. Icyangombwe kumenya ngo Perezida ajyanywe n’iki?

UMUSEKE: Dukurikije ibyo Perezida Ndayishimiye yavuze, n’ibyo Mme Perezida wa Ethiopia yavuze ni uko ari ukuganira ku bufatanye mu bucuruzi

Dr. Buchanan– “Urumva rero ni ya bilateral iri hagati yabo niba u Burundi bwemera ko Ethiopia hari icyo yabumarira, njye nemera ko u Burundi ari bwo bukeneye Ethiopia cyane nubwo na Ethiopia ikeneye u Burundi. Uzi neza ko Ethiopia ari  igihugu gikize gikora ibintu bitandukanye, ari intwaro, ibya gisirikare n’ibindi, imaze kugera kure u Burundi ntabwo ari igihugu kidafite icyo gifite, na cyo gifite icyo cyaha Ethiopia, ni ukujya mu bukungu bw’u Burundi tukareba icyo Ethiooia ishakayo, mu mikoranire.

U Burundi ntabwo buri mu buryo bwiza iyo bigeze mu mutekano, u Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda, ntabwo nabura kuvuga ko mu byajyanye uriya mugore, nkuko dufitanye umubano mwiza (hagati ya Ethiopia n’u Rwanda) ashobora kubikomozaho.

Nubwo bigiye mu bukungu na security (umutekano) izamo, inyungu irimo Ethiopia ishobora kugira uruhare ikina mu ruzinduko, nubwo byaba ari inyungu za Ehiopia n’u Burundi ariko byaba ari n’inyungu kuri Africa yunze Ubumwe iyo ibihugu bihuye biraganira.

Njye ndabibona ko ari umusaruro hagati ya Ethiopia n’u Burundi, ariko ntirengagije ko habaho ibyo bihano bivugwa ko u Burundi bwaba butubahiriza amabwiriza ya COVID-19, ibyo rero Abanyafurika ntabwo twagakwiye kuba imbata y’ababivuga niba u Burundi bwemera ko Perezida yinjira na Ethiopia ikabyemera, nta muntu wakabaye abafatira ibihano.

Yego nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ishobora guhaguruka ikabirwanya, ariko niba Ethiopia yagiyeyo nta kibazo. Mu Burundi nta ba Perezida bakunze kuhagenda.

UMUSEKE: Twashakaga kubaza inyungu u Burundi bwagira kuba hari Perezida w’igihugu uhageze

Dr. Buchanan– Mu ruhando rw’ububanyi n’amahanga bifite icyo bivuze.  Bivuze ko niba Perezida yatembereyeyo n’ibihugu byari bibanye nabi n’u Burundi bifungura amayira bigatangira kumva ko byajyayo.

Ubusanzwe u Burundi bwari bwakoranaga na Uganda na Tanzania warabibonye no mu irahira (rya Perezida Ndayishimiye Evariste), hiyongereyeho Ethiopia. Ni igihangange, inshuti za Ethiopia na zo zishobora guhita zumva ko zajya mu Burundi zigahindura ya diplomacy yari izwi mu Burundi.

Ni intambwe ku Burundi hari icyo biba bivuze mu gufungura amarembo yewe ku mutekano hakaba hari ibyahinduka ku Rwanda n’u Budundi.

Mu bucuruzi Ethiopia ishobora guha u Burundi ‘condition’ (ikigenderwaho) ikababwira iti ‘Nyamuneka mwumvikane n’Abanyarwanda.

UMUSEKE – Inyungu Ethiopia yakura mu mubano mwiza w’u Rwanda n’u Burundi yaba ari iyihe?

Dr. Buchanan– Icya mbere, ni ibihugu bya Africa biri ku mugabane umwe, mu muryago umwe wa African Union kandi muzi uruhare rwa Ethiopia muri African Union.

Icya kabiri, u Rwanda na Ehiopia ni ibihugu bibanye neza cyane, ntawifuza ko umwe yagira umwanzi kuko umwanzi w’inshuti yawe aba ari umwanzi wawe, bivuze ko kuba u Rwanda rwabana neza n’u Burundi ni inyungu kuri Ethiopia, ari u Rwanda n’u Burundi byose byahabonera inyungu.

Ikindi kuri Ethiopia muri diplomacy kuba ushobora gufata ibihugu bikumvikana ku ruhando rw’amahanga bigushyira ku rwego rwa Super Power (Igihangange).

Igikomeye kuri Ehiopia na yo ntabwo yarebwaga neza ku kibazo cya Tigray. Kwa gushaka amahoro biyigaragaza ko kuba ifite ibibazo ihanganye na byo muri Tigray hari abantu babyumva ko nta kibazo gihari, ntabwo wajya gushaka amahoro ahandi kandi iwawe bicika. Ubwo iyo uhuza abantu bigashoboka bigaragaza ko n’iwawe nta kibazo.

UMUSEKE – Bwana turabashimiye n’ubutaha nitubakenera tuzababona

Dr. Buchanan– Murakoze.

Mme Sahle-Work Zewde Perezida wa Ethiopia na Perezida Evariste Ndayishimiye wamwakiriye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura

Arien Kabarira Urwibutso &HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • None kuki atanyarukiye mu mu Rugwiro? Harya ntabwo dushyigikiye Abatigreya?

    • Kuko muri ku ruhande rwabarwanya leta ya Ethiopia.

  • Completement rate. Icyazanye President wa Ethiopia mu Burundi ni ikibazo cya GERD. Yakoze ingendo no mu bindi bihugu bigize Bassin du Nile

    • Abafite za DR. dukunze kumva ko aribo bafite ukuri nibisubizo byibintu byose kubera colonisation. Ubwose iyi DR ivuze ibiki mu kiganiro cyose???Uyu mudamu agenzwa nikibazo cya Bassin ya NIL, kuko aturutse muri za RDC kandi noneho no mu Rwanda niho yatangiriye umwaka ushize igihe Covid-19 yari ikaze nta bantu bagitembera…..Ariko se muvuga ngo Urwanda rushyigikiye Tigray mutekereza ko U Rwanda rwaba nka South Africa yirengagije umubano nigihugu kuruta PTE kayumba Nyamwansa(ni EX General ubu ni PTE kuko abazimuhaye nibo bazimwambuye….Hari abahita bavuga ngo izo yakuye Uganda….azihawe nande uganda ko ba chefs ari aba…gusa France yaramushoboye ngo yaba President wu Rwanda….azahera ishyanga ahubwoooo

  • Dr uwo, avuze iki ?
    nta busesenguzi bumugana.
    cyangwa ntabwo aziko uburundi ari kimwe mu bihungu bisuza amazi yabyo muri Nil?
    Najye muzantumire.

  • Uyu Dr ashobora kuba adasoma ibinyamakuru atanakurikira politiki mpuzamahanga.

  • Muzabaze uwo Dr niba yarumvise discours Présidente yavugiye yo.Bibaye ngombwa azitabaze abazayimushyirira mu Kinyarwanda cg icyongereza

  • Izo za dogitora bazikura he nkubu avuze ik koko ikindi mwe muzaba ariko ngo uRwanda ruri kuruhande rw’abigometse kuri Ethiopian ntaho bihuriye ikigenza uyu mudamu udafite n’ijambo hadiya nukumutumagiza kubera ibibazo by’urugomero Ethiopian ifitanye na Egypt na soudan ababibonamo ikindi niba barwayi bacu duhorana

    • Nonese wowe kuki wibagiweko Ndayishimye arahira Ethiopie yari ifite abayihagarariye? Ibyo uvugako nta jambo afite kuko ari regime ministeriel kuvugako nta jambo afite ni kimwe nokuvugako perezida wa Israeli nta jambo agira cyangwa perezida w’ubudage cyangwa umwami w’ububiligi.Ikibazo kuki atanyuze mu Rwanda?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *