Dr. Habineza abona ko abakozi ba Leta bakwiye guhabwa “Pension” ku myaka 55 | UMUSEKE

Dr. Habineza abona ko abakozi ba Leta bakwiye guhabwa “Pension” ku myaka 55

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, (Green Party) akaba Umudepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza asanga abakozi ba Leta bagakwiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55 aho kuba 65 kugira ngo bahe umwanya urubyiruko rutagira akazi.

Dr Frank Habineza avuga Leta ikwiye kujya igaragaza imibare y’ababonye akazi gahoraho kabavana mu bukene cyangwa mu bushomeri (Archives)

Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yayo ya 101 yateganyije ko ujya mu kiruhuko cy’izabukuru aba afite imyaka 65, cyakora, Umukozi wa Leta wujuje imyaka 60 ashobora gusaba gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kugira ngo umukozi yemererwe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe ku myaka 60 hari ibyo asabwa kuba yujuje   harimo kuba amaze imyaka 15 atanga imisanzu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).

Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye na Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Green Party yavuze ko hajyaho ingingo yemerera abakozi ba Leta kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65 atigeze yemeranya n’abagize Inteko Ishhinga Amategeko kuko yabuzaga amahirwe bamwe.

Yagize ati “Dukora itegeko ry’abakozi ba Leta hajemo ingingo ivuga ku kiruhuko cy’izabukuru [umukozi wa Leta ajyamo] ariyo myaka 65 ariko akaba yatangira pansiyo (pension) mbere ku myaka 60.”

Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko ku giti cye nk’Umudepite iyo ngingo atayitoye kubwo kutemeranya na yo.

Ati “Kuko njye numvaga umuntu yafata ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55, noneho ushatse kureka akazi ku myaka 55 bakaba batangira kumuha amafaranga ye, noneho yagera ku myaka 60 bakabona kumuha yose.”

Dr Frank Habineza, yavuze ko umukozi wa Leta ku myaka 65 aba atagifite imbaraga zo gukora kandi muri iyi myaka umuntu ngo akunze guhura n’uburwayi butandukanye bityo agasanga iyi myaka yagabanuka.

Yagize ati “Iyo urebye umuntu wo mu myaka 65 aba akuze kandi yatangiye kugira imvi, afite imbaraga nke, yatangiye kurwaragurika, ugasanga aracyirukanka muri za Minisiteri cyangwa mu kazi, ukabona ari ibintu bigoye cyane.

Kandi noneho n’ikindi byari binyuranyije kuko kera  hari indi ngingo ivuga ko umuntu ashobora gutangira akazi ku myaka 18 ariko ubu umuntu ashobora gutangira akazi ku myaka 16.

Noneho njye nkavuga ngo niba twemerera abantu ku myaka 16 kuba batangira gukora akazi, bazakabona  gute kandi abandi bazakavamo ku myaka 65? Abantu benshi bakuze bazaguma mu kazi abato bakabure.”

Dr Habineza avuga ko niba baragabanyije imyaka yo kuba umuntu yatangiye akazi, ngo ni byiza ko n’iriya yo guhabwa pension igabanywa kugira ngo abantu batangire kujya mu kiruhuruko cy’izabukuru ariko bafite n’imbaraga.

Ati “Kubera ko urubyiruko rwinshi ruba rurangije kwiga, rwagenda rwinjira mu kazi kuko baba bakavamo hakiri kare.”

Dr Frank Habineza avuga ko atazi nyirizina niba koko imyaka ishingirwaho yo kujya mu kiruhuko cy’izabakuru ku bakozi ba Leta yageraho igahinduka, gusa ngo ni ibintu bikwiye gutekerezwaho no kuganirwaho kugira ngo umubare w’urubyiruko ukiri mu bushomeri uhabwe akazi.

Iyo umukozi agejeje imyaka 65 umukoresha afite inshingano yo kumushyira  mu kiruhuko cy’izabukuru; yaba yujuje cyangwa  ataruzuza; cyangwa arengeje imyaka cumi n’itanu atanga imisanzu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize.

Icyo gihe ibihabwa Umukozi bigenwa hashingiwe ku Itegeko N05/2015 ryo ku wa 30/03/2015 rigenga imitunganyirize y’Ubwiteganyirize bwa pansiyo mu Rwanda.

Umukozi wa Leta wagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, itegeko ryagennye ko ahabwa impamba y’izabukuru; ni amafaranga umukoresha we wa nyuma amuha amushimira kuba yarakoreye Leta kugira ngo amubere impamba y’ubuzima bushya agiye gutangira.

Umukozi ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ntahabwa impamba gusa ahubwo anahabwa ibaruwa imushyira mu kiruhuko cy’izabukuru yifashisha igihe avuye mu bakozi ba Leta  agiye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kugira ngo agaragaze ko yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kandi atagikora akazi kamuhemba umushahara.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Birababaje kuba abantu dusaza vuba cyane.Imyaka 55 ni micye cyane.Ntako abahanga batagize kugirango bashake umuti w’ubusaza n’urupfu,ariko byaranze.Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye iduha igisubizo.Ku munsi wa nyuma,izahindura ibintu.Izazura abantu bapfuye barayumviraga,ibahe ubuzima bw’iteka.Nkuko Yobu yabihanuye muli Yobu 33:25,muli paradizo abantu bazahora ari abajene (youths) iteka ryose.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,haguruka dushake Imana cyane,tuyikorere,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Nibwo tuzahabwa ibyo byose.Abibera mu by’isi gusa,ntabwo bazabibona.Iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.Nubwo bababwira ngo baba bitabye imana iyo bapfuye.Siko bible ivuga.Ni ikinyoma.

  • Habineza ibyo avuga arabizi neza buriya se arabura ingahe ngo ayigire njyewe mbona abantu bapfa kuvuga ikindi ntano gukunda igihugu nirimo kbs nonese abona leta yacu yakuta hehe amafaranga yo huhemba abantu bagishoboye akazi badakora nabe yirira ayo munteko yicecekere kbs ndamugaye nankaba bashinzwe kureberera igihugu birirwa bafata ubutaka bwera bakabucamo imihanda bahahindura ibibanza nkaho tuzarya imihanda namazu sha abantu rwose barambabaza kbs

  • Dr FRANCK yirengangije umushahara muto w abakozi kuburyo umukozi ugiye muri pension ntakintu gifatika atahana bityo ntabwo agomba kubigereranya n’ibihugu by ‘iburayi.
    Dr tekereza aho umugabo wakoreye leta igihe cy imyaka irenga 20 abona pension y ibihumbi icumi agifite inshingano z urugo .
    Dr franck mushaka kwiyegereza urubyiruko ariko mubanze mugaragaze uburyo umushahara wa muganga,mwarimu n’abandi baciriritse uburyo uziyongera akabona pension ijyanye n’agaciro k ifaranga hanyuma mubone kumanura imyaka ya pension.
    IKINDI:kuki abanyapolitike mwikunda ntimugabanye imyaka ya pension yanyu ahubwo mugahimbira ku bakozi basanzwe kandi aribo batunze ingo nyinshi. Dukeneye debat télévisé kuri iyi sujet abaturage batureba.

  • Frank Habineza aravuga ukuri, kuba abakuze badahabwa pension vuba biratera ubushomeri.Abarasaza dutahe turye pension abana bato baze bakorera igihugu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *