Dr.Habumuremyi wabaye Minisitiri w'Intebe araburana imodoka yagurishije miliyoni 25Frw | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 6:38 51

Dr.Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe araburana imodoka yagurishije miliyoni 25Frw

Umuseke dufite amasezerano yandikije intoki, Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yagiranye n’uwitwa Rukeratabaro, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza aho uyu waguze ariko ntarangize kwishyura, yifuza ko iyo modoka ifatirwa n’Urukiko.

Dr Habumuremyi yagaragaye yambaye umwambaro wa ROSE wambarwa n’abagororwa

Avuga ko imodoka ishobora gukoreshwa ibindi byaha by’ubujura, agasaba ko ifatirwa n’Urukiko aho kuguma mu rugo rwa Dr. Pierre Damien Habumuremyi.

Rukeratabaro Andre yiyambaje Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo arega Dr. Pierre Damien Habumuremyi mu kirego kivuga ko baguze imodoka miliyoni 25Frw, akamuhamo miliyoni 19Frw andi asigaye akazayishyura nyuma.

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko yaburanishije uru rubanza mbonezamubano ruregwamo Dr. Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda.

Urubanza rwabaye hifashishijwe iya kure (Skype) mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Abunganira mu Mategeko Dr. Pierre Damien Habumuremyi bari kumwe na we kuri gerenza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, yagaragaye yambaye umwambaro wa ROSE uranga imfungwa.

Abunganira Rukeratabaro Andre bo bari kumwe na we ku Rukiko, aha nta Bushinjacyaha bwarimo kuko urubanza ni mbonezamubano.

Ruteratabaro Andre yabwiye Urukiko ko yaguze imodoka na Dr Habumuremyi ifite PLAQWE RAB 870Y yo mu bwoko bwa V8 bumvikana miliyoni 25Frw, ayigura ntabwo yishyuye amafranga yose nk’uko bigaragara no mu masezerano y’ubugure yakozwe ku wa 12/06/2020 imbere ya Noteri wa Leta.

Rukeratabaro icyo gihe yishyuye miliyoni 19Frw hasigara miliyoni 6Frw.

Ubwo Dr. Habumuremyi Damien yatabwaga muri yombi kubera ibyaha bindi aregwa, Rukeratabaro Andre yahise atanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo abone uko yishyura amafranga yari asigaje ngo yegukane imodoka yahoze igendamo Minisitiri w’Intebe.

Avuga ko yagize impungenge ko Ubushinjacyaha bushobora gufatira imitingo ya Dr Pierre Habumuremyi kubera imanza zimufunze nshinjabyaha zidafite aho zihuriye n’ikibazo afitanye na Rukeratabaro, bigatuma ya modoka na yo ifatirwa cyangwa igakoreshwa ibindi.

Rukeratabaro yasabye Urukiko gutegeka ko Dr. Habumuremyi yishyurwa amafaranga yari asigaye mu yo bumvikanye, kuko mu masezerano havugwaga ko azahabwa imodoka ari uko yamaze kwishyura amafaranga yose asigaye.

Umucamanza yahaye umwanya Dr Pierre Damien Habumuremyi ngo yiregure, ahita avuga ko ibyavuzwe na Rukeratabaro Andre bitahabwa agaciro kuko yagombaga kwishyura amafranga yose y’ubugure bw’imodoaka uko bari babyumvikanye ngo ariko ntabwo yabyubahirije ahubwo yashyize kuri konti ya Dr Pierre Damien Habumuremyi miliyoni 10Frw gusa.

Habumuremyi agasaba Urukiko ko Rukeratabaro yishyura miliyoni 15Frw asigaye kugira ngo abone kumuha imodoka.

Rukeratabaro Andre yahise abwira Umucamanza ko Habumuremyi abeshye ko yabonye miliyoni 10Frw.

Ati “Namuhaye miliyoni 19Frw amasezerano tuyakorera kwa Noteri wa Leta na nyiribwite ubwe ayashiraho umukono.”

Umucamanza yamvise impande zombi avuga ko icyemezo kizafatwa ku wa 02 Nzeri 2020.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 03 Nyakanga 2020, Ubushinjayaha bw’u Rwanda buvuga ko nta munsi butakira ibirego bitandukanye by’abavuga ko baje kumurega.

Umushinjachaha Mukuru Havugiyaremye Aimabre aherutse kubwira Abanyamakuru ko abantu benshi bari baratinye kurega Dr. Pierre Habumuremyi kubera inzego yabayemo za Leta zitandukanye kandi zikomeye.

Yatawe muri yombi ayobora Ikigo Gishinzwe Imidari n’Impeta z’Igihugu zihawa Intwari z’igihugu.

Amakuru avuga ko hari ibirego bindi bitangwa by’abarega Dr Habumuremyi ko yabambuye

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nanjye andimo umwenda wa 5000frw y’ibiribwa atishyuye.

    • Abari kuvuga banki lamberi bari kubivana he? Mwibuke ko urukiko rugendera ku bimenyetso, kandi ibimenyetso ni amasezerano avuga iby’igurwa ry’imodoka.

  • Kuba warabaye PM umutype wibereye kuri positivo akakubiza icyuya.

  • Igendere Muzehe ntabwo worohewe,ibi byose birerekana ko Ari Bank Lambert bagutezemo umutego,ariko umutungo wa Habumuremyi awuhuriyeho n,umugore we kandi ndabona aya masezereno umugore we atayagaragaramo bityo ntabwo kuba Habumuremyi ari mu maboko y,ubugenzacyaha bivuga ko umugore we bashakanya byemewe n,amategeko bakavanga umutungo ko yakwamburwa uburenganzira bwe.Keretse nimukoresha itekenika ariko uyu mugore azaba ahohotewe kandi nawe ejo azatanga ikirego cye.

  • Ngo “…yasabye Urukiko gutegeka ko Dr. Habumuremyi yishyurwa amafaranga yari asigaye …”??? Uyu muntu se yagiye kwishyura ideni banga ko yishyura ku buryo bisaba guhatira uwo Damien kwemera kwishyurwa?!!! Umenya hari ibindi mutatubwiye!

    • Icyo utumva ni iki? Lambert ni kuriya nyine! Ubwo yamuhaye ideni Rya 10M bandikako baguze V8 kuri 25 M muri make ubwo azayimutwara kuri 16M ahubwo!
      Lambert ni ikintu kibi cyane gifatirana uri mu bibazo bakamusinyisha ibintu birimo igihendo gikabije !

  • Demokarasi irahenda by Byumvuhire

  • Intare ipfuye shaaaa isazi isigara iyivugaho imyato

  • Nangakubona umunyarwanda agaragurika mumyenda mbanzaharabinshimiye kumubona murirwagakoco. Nkubu bakamureka agasaba ubufasha mubantu bamufasha nacyakigo leta yashyizeho nacyokikamufasha ibintubikajyakumurongo. Uyunyamara yabaye umuyoboziwacu,ko atagambaniye igihugu mwaretse tukamufasha ntiyicwenumutimakoko.

  • Bigaragarira buri wese ko ikibazo atari imodoka yaguzwe ahubwo ari banque Lambert .
    Ahubwo twibaze impamvu uyu Rukeratabaro Andre wareze adafatwa ngo nawe afungwe.

    • Nikobiri we!! Icecekere biragaragara ariko ntahantu bigaragara mu nyandiko! Lambert bazitekinikana ubucakura kuko nyine Braziko babifatiwemo babihanirwa! Ahubwo nsnabizano ( PM)azaba aruhijeho kwiha rubanda!
      Niyemere afate izo 6M naho kuvugango yahawe 10M gusa, kandi tubonako yasinyiye ko yakiriye 19M singombwa Niko lambert zandikwa !

  • Habumuremyi iyo aba azize politike HE yamuha imbabazi .arazira ubujura bwitwaje
    Gukira vuba kandi ntacyo batamuhaye
    Azize gukora wenyine.

  • uretse iby’imanza ni inkiko, Harya abakoranye nawe cyane cyane mu nzego zo hejuru bo bafasha iki Damien mu bibazo abayemo nk’umuntu bakoranye? uko nagiye nsoma inkuru ze, yapanze umushinga kandi ufitiye abanyarwanda akamaro, uramupfana. Kaminuza ye nk’izindi zose zigenga cyane cyane izari mu bihe zigishakisha zitariyubaka zagizweho ingaruka zikomeye no guhomba bitewe n’ingamba z’icyorerzo cya COVID 19. Ubu se hari abishimiye ibi koko!?

  • Uyu mugabo Damien kuki afite inyota yo gukira iri hejuru ? Ese ubundi ni kuki atashatse abantu bajijutse ngo bamugire inama ko uyu munsi ibintu byo gushinga universities bitari profitable. Private Univ. aho zakuraga Frw hose harafunze: Abanyeshuli ba FARG bagiye bagabanuka cyane kuko abenshi barangije kwiga, abandi banyeshuli Leta ibohereza muri za IPRC n’andi mashuli ya WDA, abandi bakajya mu mahanga…ibi kandi ni nako bimeze muri private high schools zatwawe abanyeshule na 12YBE…Ese izi politiques z’uburezi ni gute Damien atari azizi ngo anumve impacts zizagira kuri private sector ko zashyirwagaho igihe yari minister wa MINEDUC na PM ? Azi neza uburyo kubona inguzanyo muri bank bigenda, hanyuma we agakomeza guhatiriza yishora muri uyu mwanda wa bank Lambert,…Muri business gufata risks birasanzwe, ariko gufata risks irenze ni akumiro, ni ubucucu, kuko milliard hafi 2 ni Frw menshi cyane…Kwanza ubu wasanga nta n’akabari agira anyweramo, ahubwo akura inama ku mugore we n’abana be gusa ! So pathetic, nibagufunge kabisa, urabikwiye !

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *