Dr Munyakazi yakatiwe imyaka 10 y'igifungo | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:53 19

Dr Munyakazi yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukatiye Dr Isaac Munyakazi imyaka 10 y’igifungo  n’ihazabu ya miliyoni Frw 10 uwo bareganwaga witwa Abdul Gahima akatiwe imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 1.5.

Isaac Munyakazi akatiwe imyaka 10

Dr Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yahakanye ibyaha yaregwaga byo kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga ruswa n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ubwo bushinjacyaha bwasobanuraga ikirego cyabwo mu rukiko mu minsi yashize bwavuze ko ibyagezweho mu Iperereza bigize impamvu zikomeye zatuma uregwa akekwaho ko yakoze kiriya cyaha,icyo gihe bukaba bwarasabye Urukiko guhamya icyaha Dr Isaac Munyakazi.

Bwari bwaramusabiye kuzafungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni Frw 5.

Muri Gashyantare, 2020 ubwo yatangizaga Umwiherero w’Abayobozi bakuru, Perezida Kagame Paul yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu bari bamaze gukurwa muri Guverinoma kubera imyitwarire mibi yabarangaga irimo n’igize ibyaha yavuze no kuri Dr Isaac Munyakazi.

Yavuze ko Isaac Munyakazi yakiriye ruswa y’ibihumbi 500 Frw kugira ngo ahe umwanya mwiza kimwe mu bigo by’amashuri ndetse ko na we ubwe atigeze abihakana ko yafashe ariya mafaranga.

Yavuze ko Munyakazi yakiriye ruswa y’ibihumbi Frw 500 Frw kugira ngo ahe umwanya mwiza kimwe mu bigo by’amashuri ndetse ko na we ubwe atigeze abihakana ko yafashe ariya mafaranga.

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yegooookoooo Mana weeeeeee yooooooooooooo

  • Abantu benshi bakira kubera amanyanga.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “abisi”.Aho gushyira imbere ibyisi,umukristu nyawe ashaka Imana cyane.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yohana 6,umurongo 40 havuga.

  • RUSWA ni kimwe mu bibazo byinshi byangiza ISI.Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe?Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli Bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi igakuraho n’ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Nguwo UMUTI rukumbi w’ibibazo byose biri mu isi.Gutinda siko guhera.

  • Munyakazi yari yaratinze gufatwa. Nagende akore igifungo nyine.

  • Kurya ruswa isuzuguritse y’ibihumbi 500,000 bimukozeho! Pole sana. Kuki atabajije ba Gatete na ba Musoni uko babigenza?

  • Yashatse kwiganabandi ariko ntiyabanza kwiga ikibuga uko giteye,J.Sano arigaramiye yashinjwaga amamiliyari yewe anatanga ningwate yebyiri,yagiye gukodesha i remera asize inyubako yikigo hejuru yicyacumi,none ubu niho WASAC irigukorera nibindi utarondora…

  • kwiba amafranga makeya bihanishwa imyaka myinshi
    Kwiba menshi nka gatete na musoni wikomereza akazi
    Rwanda:

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *