Dr Niyitegeka, washaga kuba Perezida, ngo yafunzwe n’ingingo itabaho – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Dr Niyitegeka, washaga kuba Perezida, ngo yafunzwe n’ingingo itabaho

Kuri uyu wa gatatu mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye Dr Théoneste Niyitegeka uregwa ibyaha bya Jenoside yabwiye ubucamanza ko ingingo urukiko Gacaca rwagendeyeho rumufunga itabaho, ko afunzwe binyuranije n’amategeko.

Dr NIYITEGEKA Théoneste (hirya) n'umwunganizi we Me SHARANGABO Jean de Dieu

Dr NIYITEGEKA Théoneste (hirya) n’umwunganizi we Me SHARANGABO Jean de Dieu

Umuganga Dr Niyitegeka avuga ko ingingo urukiko Gacaca rwa Gihuma rwahereyeho rumuha igihano cy’imyaka 15 itabaho kuko ngo ingingo ya kane igika cyayo cya mbere kitagena iyo myaka yahawe.

Dr Niyitegeka avuga ko n’igitabo inkiko Gacaca zifashishaga ngo kitari hejuru y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kandi ko ritigeze risohoka mu igazeti ya Leta bityo ko urukiko rukwiye gusuzuma niba iyo ngingo inyangamugayo zashingiyeho zikurikije amategeko.

Ati “Inyangamugayo zihimbye itegeko zimpa ibihano bidakurikije itegeko, nyamara ndasanga bari kwifashisha itegeko ryo kuwa 19 Kamena 2004 iryo niryo bari gukurikiza bampa ibihano.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Théoneste avuga bidafite ishingiro mu gusaba ko bisuzumwa n’urukiko rw’ibanze, ahubwo ngo bikwiye kuregerwa Urukiko rw’Ikirenga kuko ngo arirwo rubifitiye ububasha.

Niyitegeka Théoneste yigeze kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu ariko ntibyamuhira.

Ubuheruka mu 2016 Dr Niyitegeka yari yareze Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza (Mpanga)  gufungwa binyuranije n’amategeko, atsindwa kuri iki cyaha ndetse ahanishwa  gutanga ihazabu ya Miliyoni n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye  i Muhanga  rwanzuye ko rugiye gusuzuma niba ikirego cye gifite ishingiro rukazasubukira urubanza ku ya 13 Kamena 2017 saa munani n’igice z’igicamunsi.

Dr Niyitegeka ubu ari kuburanira i Muhanga mu gitondo cya none

Dr Niyitegeka ubu ari kuburanira i Muhanga mu gitondo cya none

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Muhanga

10 Comments

  1. rwagasana

    May 17, 2017 at 3:00 pm

    Ohhhhh theoneste nuku washaje? Weeee gereza nimbi koko ukuntu narinkuzi rwose portique yuyihorera ubundi se igihe cyose warumaze hanze nibwo gacaca yibutse kukubona ihangane Imana yonyine

  2. patrick

    May 17, 2017 at 5:01 pm

    hhhhhh yashakaga kuba perzida ngo yongere yice abandi

    • Gatumwa

      May 17, 2017 at 5:25 pm

      @Patrick, abantu nkawe koko bafitubugome bwabasaritse umutima tuzabakizwa niki? Ngo arashaka kuba perezida ngo yongere yice abandi.Esubu ntabicwa mu Rwanda? Ese harurukiko rwamushinje jenoside?

    • Edward

      May 17, 2017 at 5:30 pm

      Ehh ngo agaki ? nawe yari afite gahunda yo kubarasa kumanywa yihangu ?

  3. Muyango

    May 17, 2017 at 5:34 pm

    Murakaza neza muri demokarasi uzira gusako washatse kwiyamamariza kuba perezida.Nizereko na Diane Rwigara atazasanga Ingabire muri 1930.

  4. kiki

    May 17, 2017 at 6:03 pm

    nonese ko atarengana ikibi nuko yaba arengana ariko niba yemera ibyaha nahanwe ibyo kuvuga ngo igihe gishize cyose ntacyo bivuze uwakoze jenocide agoba guhanwa igihe cyose ibihamya bihari

  5. Mukunzi jean

    May 17, 2017 at 7:05 pm

    Murwanda ntidukeneye abakiziritse kumutima wubugome badusubiza inyuma banenga ibyo twakoze nibyo dukora

  6. safrintra

    May 17, 2017 at 8:01 pm

    agomba guhanwa hakurikijwe amategeko kuko icyaha cya genocide ntigisaza ahubwo niba koko yarabikoze yakagombye gusaba imbabazi aboyahemukiye ndetse nigihugu muri rusange byatuma abohoka kandi akazafungurwa agakomeza akazi

  7. ineza

    May 17, 2017 at 11:06 pm

    ariko biteye ubwoba, nabanze ajye kumurongo mwiza kuko yafuteza ibibazo mumiyoborere ye

  8. sibo

    May 18, 2017 at 7:02 am

    aba badocteur buzuye mumagereza batabyazwa umusaruro leta yo ireba kure ra ntakureba kkure kwiyi leta pe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: