Dr Vincent Biruta n’intumwa ayoboye bakiriwe i Kinshasa na Perezida Tshisekedi | UMUSEKE

Dr Vincent Biruta n’intumwa ayoboye bakiriwe i Kinshasa na Perezida Tshisekedi

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Minisitiri Vincent Biruta yajyanye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame i Kinshasa akabushyikiriza Perezida Felix Tshisekedi, mu byaganiriweho hakaba harimo ubufatanye n’umutekano w’Akarere.

Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa ubwo yakiraga intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Dr Vincent Biruta

Ibiganiro byabereye mu Ngoro ya Perezida Félix Tshisekedi i Kinshasa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta intumwa yari ayoboye zirimo Maj.Gen Joseph Nzabamwita, Umusyobozi Mukuru w’ubutasi, Amb. Vincent Karega uhagarariye u Rwanda muri DR.Congo, na Dr. Donald Kaberuka, uri mu Itsinda ryashyizweho n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe rishinzwe gushakira umugabane inkingo za Covid-19.

Kuri Twitter Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanditse ko “Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, wamushyikirije ubutumwa bwa Pedezida Kagame.

Yanditse ko baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu no mutekano w’Akarere ibihugu birimo muri rusange.

Urubuga Africa.com ruvuga ko urugendo rwa Dr Biruta rugamije kongera kuminjira agafu mu mibanire y’ibihugu byombi, u Rwanda na DR.Congo nyuma y’uko Raporo yakozwe n’intumwa za UN ishinje u Rwanda kugira ingabo ku butaka bwa kiriya gihugu ariko u Rwanda rukaba rwarabihakanye ndetse rugaragaza ko rwakoze byinshi mu gufasha ko Uburasirazuba bwa DR.Congo bugira umutekano usesuye, harimo no gufata abagurisha rwihishwa imari iva hariya.

U Rwanda ruvuga ko rusangira amakuru y’ubutasi n’inzego zibishinzwe muri DR.Congo.

Ruriya rubuga Africa.com ruvuga ko kuri bamwe, byari urugendo rwa Dr Biruta rugamije kongera gusubiza ku murongo ibintu mu buryo byahozemo mbere y’iriya raporo y’intumwa za UN.

Tariki 7 Ugushyingo 2020, Perezida Paul Kagame na we yari yakiriye intumwa zaturutse i Kinshasa ziyobowe na Amb. Lolo Wamesa, mu byo baganiriyeho icyo gihe harimo uko ibintu bihagaze muri Congo Kinshasa n’ibisubizo politiki Umukuru w’Igihugu Félix Tshisekedi, agenda shyiraho.

Perezida Paul Kagame mu ijambo aheruka kugeza ku Baturarwanda ababwira uko igihugu kifashe, yavuze ko u Rwanda n’igihugu cyo mu Burengerazuba bwarwo (DR.Congo) bibanye neza.

Perezida Félix Tshisekedi mu Biro bye
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko Dr Vincent Biruta yajyanye i Kinshasa ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame

UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Harya buriya nka Doctor Ngirente, Iyamuremye cyangwa Prezida w’Urukiko rw’Ikirenga baheruka gusohoka mu Rwanda ryari? Lockdown y’abayobozi bakuru b’igihugu ni hatari pe!!

    • Ufite liste y’abasohoka mugihugu bose se, ubwo se uvuze iki koko, wowe uheruka gusohoka ryari? cyangwa wowe wibereye mu mashyamba ya congo naza kibira uyasohokamo ryari, uri muri lockdown nawe se

    • Ntashya we,ibyabariya bayobozi ubizanye ute?kobahari se,iyubabaza !!!rwose icyo sigitekerezo utanze,si ninyunganizi,ihane.

  • Harya buriya nka Doctor Ngirente, Iyamuremye cyangwa Prezida w’Urukiko rw’Ikirenga baheruka gusohoka mu Rwanda ryari? Lockdown y’abayobozi bakuru b’igihugu bacu ni hatari pe!!

  • Mubwire pe!!
    Ubwo se ko atabajije igihe Perezida Kagame aheruka gusoka; Ntabaze Perezida w’Inteko y’Abadepite; Ntabaze ba Ministers…… Realy iryo cengezamatwara muzarijyana mu nda y’Isi.
    Imagine nk’uko niba nawe uri nkanjye ntushake ibitunga umuryango wawe ukirirwa ukora urutonde! Keretse niba uzi ko arirwo muzaheraho mwongera KWICA naho ubundi urata igihe muvandimwe!

    • So called “Rutabeshya”, umuntu yitangiye igitekerezo kuri gumamurugo y’abayobozi bakuru b’igihugu, wowe mu kutabeshya kwawe uhise umubonamo umwicanyi!!

    • Ese ibyo ushubije bihuriye ni ibyanditse? Ari uwo usubije, ari wowe umusubije ndabona mwese mufite imitekerereze iteye inkeke!!!!

  • Politiki ni amacenga pe! Abanyekongo ntibahwema kwibutsa ko mbere ya 1996, nta ntambara yarangagwa muri kariya gace ka Kongo yitwaga Zaire. Uwayikuruye baramuzi. Ikindi kandi bahora bateze amatwi abigamba n’ababashinyagurira babibutsa intambara za Tingitingi, n’iza Kisangani. Iyo bavuga miliyoni 12 z’abaturage babo bahasize ubuzima, si i,ishinyiko! Tekereza ijambo lya jeneral Muganga avuga ko barwannyije Kongo bagenda n’amaguru none RWANSAIR ikaba ibafasha kugera aho bashaka mu kanya gato! Ongeraho ukuntu ambasader yabanje kubonana n’abarwanya ubutegetsi aribo bashyigikiye uwahoze ari perezida Kabila, mbere yo kwemerwa nka ambasaderi! Wibaze kani ukuntu ku bantu 400 Mapping Report isanga aribo baburabuje Kongo, hafi icya kabili ari abanyarwanda. Ahubwo ntihumvikana ukuntu Dr Biruta atagira isoni! ndi we sinahinguka imbere y’ubutegetsi bwa Kongo!

    • Wowe urabara! Nuko utabonye video yuru ruzinduko Ambassadeur Karega yaturatuye ari kujugunya akantu mu ntebe yari yicayemo!! Abantu bumiwe!! Niba ari uburozi, niba ariki yatayemo. Abanyekongo bumiwe induru zavuze!! Sinzi nukubyirebera

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *