DRC: Imfungwa 3,000 zatorotse gereza ya Makala – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

DRC: Imfungwa 3,000 zatorotse gereza ya Makala

Nibura imfungwa 3000 biravugwa ko zabashije gutoroka gereza nkuru muri Congo Kinshasa yitwa Makala nk’uko abashinzwe umutekano babibwiye BBC.

Gereza Nkuru ya Makala

Ubuyobozi buvuga ko imfunga 50 gusa ari zo zabashije gusohoka ubwo abantu batazwi bitwaje intwaro bagabaga igitero ku wa gatatu.

Inzego z’umutekano zivuga ko hari abantu basaga 10 bishwe muri icyo gitero kuri gereza ya Makala.

Mu mfungwa zishobora kuba zatorotse gereza harimo n’uwitwa Ne Muanda Nsemi, akaba ari umuyobozi w’umutwe wa politiki ushingiye ku kwemera witwa Bundu Dia Kongo.

Umuvugizi wa Polisi yabwiye Radio Okapi ko izo mfungwa zatorotse ziteje ikibazo, asaba abaturage bazibona kubimenyesha inzego z’umutekano.

Inzego z’ubuyobozi zishinja abashyigikiye, Ne Muanda Nsemi kuba inyuma y’iki gitero.

Nsemi yiyita Intuma y’Imana igaranira kongera gusubiza icyubahiro ubwami bwa kera bwa Kongo. Bundu Dia Kongo, umutwe we ushaka kugarura ubwami muri Kongo Kinshasa, muri Congo-Brazzaville, Angola no muri Gabon.

Nsemi yari umwe mu Badepite ubwo yatabwaga muri yombi na Polisi ashinjwa gukora ibikorwa bigumura abaturage.

Ne Muanda Nsem yabaye umwarimu wigisha Ubutabire muri Kaminuza ya Kinshasa, akomoka mu bo mu bwoko bwitwa Bakongo, ngo yabonekewe na Malayika wa Kongo mu 1969. Yashinze Bundu dia Kongo (BDK) mu 1986. Mu 2006 yatowe nk’umwe mu Badepite, ashinga ishyaka ryitwa Bundu dia Mayala mu 2010 nyuma y’aho Bundu Dia Kongo ryari ryahagaritswe.

Uyu mugabo yatawe muri yombi muri Werurwe, ndetse ingabo za Leta zamaze ibyumweru bibiri zikambitse ku rugo rwe, none ari mu bakekwa ko batorotse gereza tariki 17 Gicurasi 2017.

Gereza ya Makala muri Muatara 2016 yari ifungiwemo imfungwa 7 400 mu gihe yemerewe kujyamo imfungwa 1 500.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: