DRC: Impanuka y’ubwato yaguyemo abagera kuri 60 abandi 200 baracyashakishwa | UMUSEKE

DRC: Impanuka y’ubwato yaguyemo abagera kuri 60 abandi 200 baracyashakishwa

Ubuyobozi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangaje ko bwarohoye imirambo 60 y’abantu baguye mu mpanuka y’ubwato mu ruzi rwa Congo yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021.

Ubwato bwarohamye bugeze mu Ntara ya Mai Ndombe

Abantu 300 batabawe bakiri bazima abanda barenga 200 ntibiraboneka.

Ubwato bwari butwaye bariya bagenzi byagonze bwahagurutse ku nkombe i Kinshasa, bwerekeje mu Ntara ya Equateur bukaba bwagendaga nijoro kandi bitemewe.

Bwarohamye bugeze ahitwa Longola Ekoti, mu Ntara ya Mai-Ndombe.

Minisitiri ushinzwe ubutabazi muri Congo Kinshasa, Steve Mbikayi yavuze ko abafite uruhare muri iriya mpanuka bazagezwa imbere y’ubutabera.

Kuri Twitter yanditse ati “Ubwato bwarengeje ubushobozi bw’ibyo butwara, burimo abantu 700 bwarengewe n’amazi mu Ntara ya Mai-Ndombe. Abantu 60 barohowe bapfuye abarokotse bagera kuri 300.”

Yongeyeho ko bihanganishije imiryango y’abapfuye, ndetse bagasaba ibihano ku bagize uruhare muri iriya mpanuka.

Igihugu cya Congo Kinshasa bitewe n’ubunini bwacyo n’imihanda itameze neza, ubwikorezi bubera cyane mu mazi cyangwa mu ndege.

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abo babuze nabo bapfuye.Bivuga ko hapfuye abantu 260.Ijambo ry’Imana rivuga ko ku munsi wa nyuma abantu barohamye mu mazi nabo bazazuka.Ndetse n’abariwe n’inyamaswa nabo bazazuka.Gusa hazazuka abapfuye barumviraga Imana,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Abapfuye barakoraga ibyo Imana itubuza cyangwa bariberaga gusa mu gushaka iby’isi,ntibashake n’Imana ntabwo bazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye.

    • Sinumvaga bavuga se ko abapfuye ari abanyabyaha bazazuka bakajya kubabazwa iteka!

      • @ Regisi,nta muriro utazima ubaho.Dore ingero 2: Igihe ADAMU yakoraga icyaha,ntabwo Imana yamubwiye ngo nzaguhanisha umuriro utazima.Ahubwo yamubwiye ko napfa “azasubira mu gitaka,aho yaturutse”.Muli Abaroma 6:23,havuga ko “igihano cy’icyaha ari urupfu” rwa burundu.Ntabwo ari umuriro utazima.Upfuye ari umunyabyaha wanze kwihana,biba birangiye atazongera kubaho.

  • Umuntu yakwibaza uko uwariwe n’inyamaswa nawe azazuka ku munsi wa nyuma.Ku Mana biroroshye cyane.Urugero,umuntu wacu upfuye,dukomeza kumureba mu mashusho,akavuga,akabyina,etc…
    Imana nayo ifite “memory” yayo ibikamo abantu bapfuye bayumvira.Izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe undi mubiri,ariko basa kandi batekereza nkuko kera bali bameze.Ujye ureba ukuntu utera igishyimbo kikabanza kubora,hanyuma kikamera gisa nk’icyo wateye.Wongere wibaze ukuntu murongorana,hanyuma mukabyara umuntu wa 3.Ntabwo ari IGITANGAZA???
    Tujye dushimira Imana yaturemye,tuyishake cyane,tuyikorere,twe kwibera gusa mu by’isi.Nibwo izatuzura ku munsi w’imperuka,ikaduha ubuzima bw’iteka,mu isi nshya izaba Paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa kabili,igice cya 3,umurongo wa 13.It is a matter of time.Imana igira Calendar yayo.

  • ibimtu byamadini mujye mureka kubivanga n’akababaro abantu bifitiye. uzabazura ubwo mwasanga muvuga ngo ni Yezu nawe yarananiwe kwizura cg ko bamumanika ku giti batobaguye amaguru namaboko

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *