DRC: Inyeshyamba zishe abantu 27 biganjemo abana n’abagore - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:35 58

DRC: Inyeshyamba zishe abantu 27 biganjemo abana n’abagore

Ibitero bibiri byagabye ku Cyumweru taliki 17 Gicurasi, 2020 mu Majyaruguru y’i Burasirazuba bwa DRC, byahitanye abantu 27 biganjemo abana n’abagore. 

DRC ni igihugu ‘gihoramo’ umutekano muke

Igitero cya mbere cyagabwe mu gace ka Ituri mu masaha ashyira saa sita z’ijoro ryo ku wa 16 Gicurasi mu gihe ikindi cyagabwe ahitwa Beni bucyeye bwaho.

Umuyobozi w’agace ka Djuru witwa Adel Alingi avuga ko muri Beni hishwe abantu 20 hakomereka abandi 17.

Pilo Mulindro na we uri mu basaza bubashywe muri aka gace avuga ko abenshi mu bishwe ari abana n’abagore, kandi bari mu byiciro byose by’imyaka.

Abaturage bashyira mu majwi umutwe witwa CODECO (The Cooperative for the Development of Congo (CODECO), uyu ukaba ari umwe mu mitwe yitwara gisirikare ikorera muri kariya gace.

Uyu mutwe CODECO ushinjwa kwica abasivili benshi kuva uyu mwaka wa 2020 watangira. Abenshi mu bawugize ni abo mu bwoko bw’aba Lendu, biganjemo abakora ubuhinzi, bakaba bakunze gusakirana n’abo mu bwoko bw’aba Hema biganjemo aborozi bo muri Ituri.

Muri kariya gace hari ingabo za UN zikomoka muri Uruguay zigize umutwe wa MONUSCO.

Muri 1999 kugeza 2003 muri kariya gace habaye ubwicanyi bwibasiye aba Hema bukozwe n’aba Lendu.

Hari imibare ivuga ko kuva muri 2017 hari abantu barenga 1000 biciwe muri kariya gace, kandi abagera ku 200 000 bahunze ingo zabo kubera gutinya ko hari uwazibasangamo akabica.

AFP

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • RDC yaragowe pe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *