N’ubwo abakuru b’ibihugu baherutse mu nama idasanzwe yo kwiga ku kibazo cyakurikiye ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Umukuru w’igihugu basabwe Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga muri DRC kuba ruretse kwemeza uwatsinze amatora, uru rukiko rwaraye rwemeje ko Félix Tshisekedi ari we wayatsinze bidasubirwaho.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo rwemeje ko uyu mugabo ari we watorewe kuyobora iki gihugu
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere taliki 21, Mutarama, 2019 ari bwo itsinda ryashyizweho na AU riyobowe na Perezida Paul Kagame rizagera i Kinshasa kuganira n’impande zose zirebwa n’ikibazo cy’ibyavuye mu matora bitavugwaho rumwe.
Abakuru b’ibihugu byateraniye muri iriya nama ya AU bari basabye kandi Komisiyo y’amatora yigenga ya DRC kuba iretse gutangaza burundu ibyavuye mu matora yabaye taliki 30, Ukuboza, 2018.
Félix Tshisekedi yari yatangajwe n’iyi Komisiyo ko ariwe watsinze amatora ku majwi angana 38, 57 % agakurikirwa na Martin Fayulu wabonye 34, 83 %.
Uyu yanze kwemera ibyavuye mu matora, avuga ko habayeho kwibira amajwi Tshisekedi.
Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga Benoît Lwamba Bintu yatangaje ati: “Félix Tshisekedi niwe Urukiko rwemeza ko yatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu.”
Uruhande rwa Martin Fayulu rwari rutegereje ko Urukiko rurinda Itegeko nshinga rutesha agaciro ibyavuye mu matora rugategeka ko habaho kungera kubarura amajwi.
Ikibazo abasesenguzi bibaza ni ukumenya niba abakuru b’ibihugu by’Africa bari bukomeze gahunda yabo yo kujya muri DRC kuganira kuri kiriya kibazo, cyangwa bari bukirekere abaturage ba DRC?
Perezida ucyuye igihe Joseph Kabila aherutse gusaba abaturage ba DRC n’ab’isi muri rusange kumva kandi bakemera ko Félix [Tshisekedi] ariwe uyobora DRC.
Jeune Afrique
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
1 _
Ibi bintu urukiko rwakoze bigaragaje kwigenga ku ubutabera bwa DRC baba baribye amatora cg batarayibye AU ntabubasha ifite bwo kuvugira mubutabera bwikindi gihugu; Ibise muyandi matora yagiye akagaragaramo kwibwa kwa amajwi AU yabagahe? Ikigaragara nuko uwayatsinze adashyigikiwe n’ibihugu bya EU(European Union) none ngo Africa kugira igaragaze ko haricyo yakoze ibaye Puppet ya EU. Uko Byamera kose nibareke Thsisekedi yirire kumbuto zibyo Se yarwaniye. COngratulations to Felix Thsisekedi for the new position five years are enough for him to make fortune and become one of these billionaire I know he will not change anything mubyananiranye imyaka isanga 65 DRC ibonye ubwigenge niyirire nkabandi bose. Ubundi Joseph Kabange Kabila azagaruke muri 2024.