EAC yakiriye ubusabe bwa DR.Congo, inongera Igifaransa mu ndimi zikoreshwa | UMUSEKE

EAC yakiriye ubusabe bwa DR.Congo, inongera Igifaransa mu ndimi zikoreshwa

*Evariste Ndayishimiye yitabiriye inama, Magufuli yari ahagarariwe 

Mu Nama isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu, Perezida Paul Kagame yavuze ko ashima ubufatanye ibihugu byagaragaje mu kugabanya ingaruza zatewe na Covid-19, yasabye ko ubufatanye n’imikoranire birushaho, ikimenyetso cyiza Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yitabiriye inama.

Abakuru b’Ibihugu baganiriye hifashishijwe ikoranabuhanga

Abakuru b’Ibihugu bakiriye ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yifuza kuba umw emu banyamuryango ba b’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC).

Harakurikiraho kugenzura ko DR.Congo ishyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza ibindi bihugu bya EAC bigenderaho.

Ubusabe bwa Somalia nubwo bwakiriwe, Inama y’Abakuru b’Ibihugu yasanze hatarabayeho kugenzura ko iki gihugu cyujuje ibisabwa ngo kibe cyakwemererwa.

Kenya yahawe umwanya wo kuyobora Umuryango ikazasimburwa n’u Burundi.

Uyu muryango kandi wabonye Umunyamabanga Mukuru mushya, Dr Peter Mathuki uzayobora imyaka 5, akaba asimbuye Libérat Mfumukeko.

Mu yindi myanzuro yemejwe n’Inama isanzwe ya 21 y’Abakuru b’ibihugu bya EAC ni uko Igifaransa cyemejwe nk’ururimi rukoreshwa muri EAC nyuma y’Icyongereza n’Igiswahili.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bandi Bakuru b’Ibihugu yashimye uko habayeho ubufatanye ngo hagabanywe ingaruka za Covid-19 ku mibereho y’abaturage nyuma y’uko ingendo n’ubuhahirane hamwe byakozwe mu nkokora n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Ati “Nk’ahandi ku isi inzego z’ubuzima zacu zahuye n’igeragezwa rikomeye nk’uko n’ahandi ku isi byagenze, ingendo n’ubucuruzi byakozweho bigaragara byagize ingaruka ku baturage bacu, ariko hagaragaye ubufatanye bwiza mu muryango wa EAC bigira uruhare mu kugabanya ingaruka zari guterwa n’icyorezo.

Ubu tugomba kubaka ubufatanye kurushaho, ubufatanye bwa hafi bw’Akarere nk’inkingi yo gukomeza guhangana n’ibibazo no gutera imbere mureke tubikomeze muri uyu murongo cyane kandi neza.”

Iyi nama yanashyizeho Perezida w’Urukiko rwa EAC akaba yitwa Nestor KAYOBERA asimbuye Dr Emmanuel Ugirashebuja.

Uretse Perezida John Pombe Magufuli wari uhagarariwe na Visi Perezida, Mme Samia Suluhu, inama yitabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Saliva Kiir Mayardit na Uhuru Kenyatta wanabaye Perezida w’Inama.

Perezida Kagame yashimye ubufatanye EAC yagaragaje mu guhangana na Covid-19

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • U Rwanda rwayoboye neza uyu Muryango. Ni ubudasa gusa. Iyo batwongereraho undi mwaka Minister Bwisigye akiga ku mavugurura ya rwa rukiko rwa Afrika y’Iburasirazuba. Yari kubakorera ubucamanza bwigenga butagira ubuvugiramo nka hano iwacu. Ikiganiro aherutse gutanga ku ifatwa rya Rusesabagina gisobanuye neza uko ubutabera nako ubudasa bw’iwacu but eye.

    • Ntacyo EAC ishobora kugeraho.Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello i Nairobi,le 18/12/1985.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Uwo mwaka wageze ubukene bubageze kure.Politicians benshi basahura igihugu,bagaha imyanya inshuti zabo gusa.

    • Ibaze amafaranga batanze kuririya Jet Privé uko angana.Uziko yari gukemura ikibazo cya Bannyahe burundu?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *