EALA isaba za Leta kongera imbaraga mu kwigisha ibyiza byo ‘social distancing’ - UMUSEKE
  • 01/06/2020 4:05 27

EALA isaba za Leta kongera imbaraga mu kwigisha ibyiza byo ‘social distancing’

Abadepite b’Inteko b’Umuryango wa Africa y’i Burasirazuba (EALA) bakoze inama hifashishijwe ikoranabuhanga baganira ku ngamba ibihugu byafata mu kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo, basaba za Leta kongera ingufu mu gushishikariza abaturage bo mu bihugu bigize uyu Umuryango gujya basiga intera hagati y’umwe n’undi aho bahuriye cyangwa bagenda. 

Abagize iyi Nteko bigiye hamwe aho gukumira covid-19 bigeze

Abadepite b’uyu muryango baganiriye ku wa kane w’iki cyumweru hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, inama iyoborwa na Hon Martin Ngoga Umuyobozi w’Iriya Nteko.

Barebeye hamwe uko abatuye aka karere bitabira gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira Covid-19 harimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, guhana intera ahantu hahurira abantu benshi n’ibindi.

Abadepite ba EALA kandi bavuze ko ingamba yo gusuzuma abaturage icyorezo cya Covid-19 yakomeza ndetse bakazajya basuzumirwa ahantu bahurira ari benshi kandi bagasuzumwa batunguwe.

Ni inama yitabiriwe n’Abadepite ba buri gihugu. EALA ifite ikicaro i Arusha muri Tanzania.

Iyi nama ibaye nyuma y’iminsi mike habaye indi y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yayobowe na Perezida Paul Kagame, gusa ntiyitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu bya Tanzania n’u Burundi.

Abanyarwanda bari mu Nteko ishinga amategeko ya EAC ni ikenda:

  1. Hon Martin NGOGA(Perezida wayo)
  2. Hon Oda GASINZIGWA
  3. Hon Dr Pierre Clestin RWIGEMA
  4. Hon Francine RUTAZANA
  5. Hon Francaise UWUMUKIZA
  6. Hon Fatuma NDANGIZA
  7. Hon Dr Francois Xavier KALINDA
  8. Hon Jean Claude BARIMUYABO
  9. Hon Alex BAHATI
Hon Martin Ngoga

Photos@MEDIA TEAM EALA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mbese u Rwanda rurasaba Tz kwigisha Social distancing. Sinzi niba mubwenge u Rwanda haricyo rwakwigisha Uganda cyangwa Tz cyane ko benshi bize muribyo bihugu. Banarezwa nabyo.

    • Bashobora kuba bari kwigisha ba Salva Kiir.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *