Enyimba yihagazeho imbere ya Rayon zigwa miswi

Yashyizweho na CHIEF EDITOR 16/09/2018 19:26 2 _

Enyimba International Football Club ishoboye kuvana inota rimwe i Nyamirambo imbere ya Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza k’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa. Ni umukino Rayon Sports yagaragaje ko yashoboraga kuwutsinda.

Saa saba z'amanywa abantu bari benshi binjira muri stade i Nyamirambo

Saa saba z’amanywa abantu bari benshi binjira muri stade i Nyamirambo

Bwa mbere Rayon Sports igera muri uru rwego rw’irushanwa yagaragaje nanone ko itahageze bigezo. Igerageza kuyobora uyu mukino no kugira amahirwe menshi yo gutsinda kurusha Enyimba, gusa ntibyakunda.

Saa munani n’iminota 15 Stade ya Kigali i Nyamirambo yari ifunzwe imiryango kubera kuzura cyane. Abafana baje kuyishyigikira ari benshi.

Yayoboye umukino kuva ugitangira, mu gice cya mbere Caleb Bonfils agora cyane abugarira ba Enyimba agerageza amahirwe menshi ariko ntaboneze mu izamu.

Enyimba nk’ikipe nkuru niyo yagumanaga umupira kenshi ku kigero cya 51% mu gice cyambere, gusa Rayon Sports ikayirusha amashagaga imbere y’izamu kuko yateye mu izamu ibonejemo kabiri umuzamu akahaba ibamba. Naho Enyimba yateyemo rimwe.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ariko Rutanga Eric umaze iminsi atsindira Rayon abonamo ikarita y’umuhondo.

Saa munani stade yari yuzuye

Saa munani stade yari yuzuye

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje kugerageza gusatira  cyane itera kenshi ku izamu rya Enyimba ariko umunyezamu wayo ahaba umuhanga bikomeye.

Nanone muri iki gice Enyimba yakomeje guhanahana umupira neza no kuwugumana ariko abasore ba Rayon bawufata bakaboneza ku izamu.

Mugisha Gilbert yaje gusimbura Saddam Nyandwi ngo bongere imbaraga hagati, uburyo bwose bwageragejwe ntibwatanze umusaruro w’igitego kiba gikenewe.

Rayon yateye ku izamu inshuro 19 muri zo inshuro 7 zaboneje mu izamu umunyezamu akuramo iyo mipira, naho Enyimba yo yaboneje mu izamu kabiri gusa mu nshuro 12 bateye ku izamu.

Rayon Sports yabonye koruneri 13 ntizabyara umusaruro naho Enyimba ibona enye(4) nazo zitatanze umusaruro.

Umukino wo kwishyura warangiye amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa.

Umukino wo kwishyura uzaba tariki 23 Nzeri muri Nigeria.

Abo muri Nigeria bazanye n'iyi kipe hamwe n'umukinnyi wa Sunrise FC wo muri Nigeria (wambaye umupira w'umukara)

Abo muri Nigeria bazanye n’iyi kipe hamwe n’umukinnyi wa Sunrise FC wo muri Nigeria (wambaye umupira w’umukara)

Abafana benshi baje kureba uyu mukino

Abafana benshi baje kureba uyu mukino

Stade abenshi bari ubururu n'umweru

Stade abenshi bari ubururu n’umweru

Hari abafana Rayon mu buryo bwabo bwihariye

Hari abafana Rayon mu buryo bwabo bwihariye

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi (wifashe ku munwa) yiteze ikigiye kubera mu kibuga

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi (wifashe ku munwa) yiteze ikigiye kubera mu kibuga

Ikipe ya Enyimba yabanje mu kibuga

Ikipe ya Enyimba yabanje mu kibuga

Abakinnyi ba Rayon babanjemo

Abakinnyi ba Rayon babanjemo

Ambasaderi wa Nigeria i Kigali (ubanza ibumoso) yariyicaranye na Perezida wa FERWAFA

Ambasaderi wa Nigeria i Kigali (ubanza ibumoso) yariyicaranye na Perezida wa FERWAFA

Wari umukino unogeye ijisho

Wari umukino unogeye ijisho

Amakipe yombi yagerageje gusatirane kenshi Rayon Sports ikarusha amashagaga Enyimba

Amakipe yombi yagerageje gusatirane kenshi Rayon Sports ikarusha amashagaga Enyimba

Umukino wanyuzagamo ugahagarara

Umukino wanyuzagamo ugahagarara

Bimenyimana Bonfils Caleb wari rutahizamu uyu munsi ntibyamukundiye

Bimenyimana Bonfils Caleb wari rutahizamu uyu munsi ntibyamukundiye

Rwatubyaye agerageza gutsinda n'umutwe

Rwatubyaye agerageza gutsinda n’umutwe

Umukino wari witabiriwe bidasanzwe

Umukino wari witabiriwe bidasanzwe

Ifirimbi ya nyuma

Ifirimbi ya nyuma

Enyimba yanyuzwe n'inota rimwe kuko yizeye umukino wo kwishyura

Enyimba yanyuzwe n’inota rimwe kuko yizeye umukino wo kwishyura

Abakinnyi ba Rayon bashimiye cyane abafana baje kubashyigikira

Abakinnyi ba Rayon bashimiye cyane abafana baje kubashyigikira

Photos©JP Nkundineza/Umuseke

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

2 _

UBUFASHA 16/09/2018 21:29 - 2018/09/16 at 9:29 PM

Bravo kuri Rayon itatsindiwe mu rugo!

Umuseke,mudufashe mutubarize ibibazo biri muri star times bituma batugurisha abonnement ziduhenze barangiza baka dufungira smartcards,barangiza bakakubwira ngo “insert your smart cardiaque again and make sure the direction is correct”
Nari nzi ko ari ikibazo nihariye none numvise ari rusange.
Hari abakobwa bari kuri 3050 basuzugura nk,imbwe……
Niba byiza muzatubarize na RURA icyo ibitekerezaho.
Murakoze!

Reply
DDDD 18/09/2018 09:32 - 2018/09/18 at 9:32 AM

ni Enyimba yihagazeho cg ni Rayon sport yanze gutsindirwa iwayo?ariko abanyamakuru mupfa iki niyi kipe, nge nabuze umunsi muzayivuga neza pe, mubura kwishimira ko Rwanda yacu iri kwigaragaza muri football bavuga Rayon Sport yo Mu Rwanda ntibavuga Rayon Sport y’i Nyanza.

Reply

Tanga igitekerezo