EPISODE 10: Superstar ahisemo gukora akazi gaciriritse ngo arebe ko azagoboka Se ufunzwe | UMUSEKE

EPISODE 10: Superstar ahisemo gukora akazi gaciriritse ngo arebe ko azagoboka Se ufunzwe

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Uwo mugabo atarakupa Superstar yahise amubwira ati:

“Ariko nyakubahwa, sinzi wenda gusa mubikunze mwa….”

Atarasoza kuvuga wa mugabo yahise amubwira ko yaba aretse gato akavugana na Madamu, Superstar yumva ni nk’aho bamwubuye urusyo ku mutwe rwari rumuremereye. Ubwo yahise arebana Liliane amaso yuzuyemo ubwoba no guhangayika ni uko Liliane abibonye yumva agiriye impuhwe uwo musore uri mu rugamba rutoroshye atazi niba azarutsinda. Gusa Superstar yari ategetswe gutsinda irushanwa yarimo akigaragaza nk’umugabo, cyangwa akabona abavandimwe be babaho ubuzima busharira ku bwo gufungwa kw’umubyeyi wabo.

Hashize akanya uwo mugabo ahita yongera aramuhamagara ni uko Superstar ayifata vuba:

Superstar – “Yego.”

Uwo mugabo – “Cyangwa musore reka uyu munsi guhura tubisubike, kuko umugore antunguje ikintu, ahubwo tuzahure nyuma y’Icyumweru wabinogeje nanjye nibwo nzaguha amafaranga, gusa byaba byiza uje uri kumwe n’uwo mugabo uzafata isoko kugira ngo mbirebe neza kandi nsuzume n’uburyo ukoramo. Muri make nzagusobanukirwe.”

Superstar – “Ibyo nta kibazo rwose, gusa nyakubahwa mba nizeye ko ibyo nkora bibereye umukiliya wanjye kandi bizamushimisha mu gihe byarangiye. Rero singombwa cyane kunyereka ko utanyizeye.”

Uwo mugabo – “Mumbabarire rwose ni uko uburyo turi gukorana ubu buteye impungenge.”

Superstar – “Birumvikana gusa nanjye niyo mpamvu nemeye kuba nta kindanga mfite ahubwo nkatanga umutekano wanjye ku bw’umukiliya. Ese ibyo byo ntabwo biteye impungenge?”

Uwo mugabo yahise akupa ni uko Liliane areba Superstar yumva akomeje gutangara gusa yirinda kugira icyo abyongeraho. Superstar yabonye uwo mwari akomeje kumushidikanyaho ni uko aba amufashe ku matama ahita amubwira ati:

“Ese Lilia ufite imyaka ingahe?”

Liliane – “Mfite 19, kubera iki?”

Superstar – “Uri muto, gusa uri mukuru bihagije wo kwibeshaho. Njyewe mfite imyaka 22, urumva ko nkurusha 3 yose. Mama akimara gupfa, papa inshingano zo kuturera zaramugoye cyane biranamurenga araduta adusigira abaturanyi aratorongera aragenda. Kera narinzi ko Data yabaye ikigwari ariko siko mbibona! Nahise ndeka ishuri imyaka ine nita kuri murumuna na bashiki banjye 2 kuko abaturanyi ntacyo byabaga bibabwiye. Naretse ishuri ndi hafi gukora tronc-commun kugeza ubwo mushiki wanjye wankurikiraga nagiye kubona mbona aramfashe mu mashuri kandi muruta cyane. Data nirirwaga muvumira ku gahera gusa umunsi yagarutseho mu rugo hahise haba impinduka kuko yari yaragiye amara icyo gihe cyose adutegurira uko tuzabaho. Yakundaga kumbwira ati:

“Mwana wanjye Gad umbabarire, natumye mumara iyi myaka yose mu icuraburindi gusa narindi kubategurira inzira y’umucyo muzabamo ubundi buzima musigaje. Nzajya mbitangira kandi sinzongera kubasiga ukundi.”

Nuko nababariye Data, nanjye nsubira kwiga gutyo gusa nkagira ipfunwe ryo kudatsinda mu ishuri. Nagezeho mfatwa nk’umurwayi wo mu mutwe ku ishuri kuko wasangaga nirirwa mu isomero gusa, nsoma ibitabo by’imitekereze cyangwa  amateka kandi niga ishami ry’Imibare, Ubugenge ndetse n’Ubutabire. Nanjye nari niyizi ko ndi umuswa Imana yahezagiye gusoma vuba gusa nkabura amanota yibyo nakabaye mpemberwa. Ubu ubwo mpuye n’iri sanganya nibwo nanjye ndi kwibaza niba arinjye nkiyoberwa. Ni nkaho mfite uburambe mu bintu kandi ndi umutangizi. Rero niba washidikanyaga ku byo mvuga n’uburyo nkoramo ibintu, ndakeka iyo ari yo mvano.”

Liliane – “Cyakora urakoze! Uri mukuru pe, numvise impamvu ukora ibintu byawe mu buryo butangaje kandi ndahamya ko uzagera ku cyo ushaka… rero Gad jyewe ngiye mu kigo kuko niho mba, ubwo ukomeze guturiza hano wiyumvemo ikaze. Uze kujya kwanura imyenda yawe.”

Superstar yitegereje uwo mukobwa yumva abuze icyo amubwira ni uko Liliane agihaguruka Superstar amufata ukuboko, Liliane na we arahindukira ni uko Superstar abura icyo amubwira ahita amurekura Liliane arikomereza.

Uwo munsi Superstar yahise aryama araruhuka umunaniro w’iminsi yose y’ibizazane. Yararyamye ku buryo na Jovin yaje kumureba ku mugoroba ngo arye nuko yirinda kumukangura aramureka ngo aruhuke. Byageze nka saa kumi za mu gitondo Superstar ari maso ari guhangayikishwa n’uburyo asigaranye iminsi 26 yo gushaka ibihumbi 300 cyangwa igikombe kikirenga. Yibazaga niba yashaka akazi gasuzuguritse akabona basi make make, gusa abona nta kintu kibaho cyaba kimuhaye amafaranga ibihumbi 300 mu minsi mike yari asigaranye uretse kuba yakwiba nubwo kubona aho wakwiba amafaranga angana atyo byari agatabwa.

Yahise yumva nta n’uburenganzira bwo kuryama afite nubwo atari azi mu by’ukuri icyo gukora. Siwe warose saa kumi n’ebyiri za mugitondo zigera ahita abyuka akubitamo ya myambaro ye iciriritse aba afashe nzira. Yagendaga atazi aho ari kujya nuko aza guhinguka ku igaraje ahahagarara akanya kugeza ubwo abakoramo batangiye kumwibazaho. Hahise haza umugabo amubaza niba ari umukanishi ni uko Superstar amubwira ko ntacyo azi mu gukanika imodoka. Ubwo uwo mugabo yahise amusaba kuva aho, Superstar aringinga asaba kuba umwiga ndetse n’umupagasi gusa birabyanga.

Superstar – “Rwose nyakubahwa ndakwingize reka basi mbe umupagasi wo hasi hafi kuba imbwa ariko ndebe ko naba uw’umumaro wakoreye na Magana atanu uyu munsi.”

Gutsimbarara byatumye bamwemera gukora gusa bamubwira ko atazagaruka nubwo yari yakoranye umuhate uwo munsi. Yatashye yabaye akavuribundi kuko nta n’isarubeti bari bamuhaye! Gusa uwo munsi yakoreye ibihumbi 4 ndetse n’igihumbi cy’umukiliya waho yamwihereye nkagashimwe. Yahise yibuka kubika amafaranga niyo yaba make gusa akazaba ayumumaro nubwo se yaba yarafunzwe.

Superstar yaratangiye kwitakariza icyizere, akumva atangiye guteganyiriza ubuzima bwa bene se.

Uwo munsi yatashye ameze nk’umusinzi kubera inzara yo kubwirirwa, ndetse ameze nk’umusazi kubera kwirirwa avuvuza imyenda ye, ariko ibyo ntacyo byari bimubwiye kuko haguma ubuzima. Yageze mu rugo asanga Liliane arahari, Liliane na we mu kwitegereza Superstar umuri iruhande yumva imbamutima ziri kuzamuka, aba ahobeye Superstar mu rwego rwo kumuhumuriza.

“Erega ndakomeye, kandi nabikora. Cyane rwose nta bwo nzi inzira bizanyuramo gusa icyo nzi ni kimwe. Icyonzi ni uko Imana aho iri mu ijuru n’Abamalayika bayo, bandebana amaso y’imbabazi bigatuma bakomeza kunkorogera urwabya rw’uzuyemo umuvinyo. Lili icyo ntazi ni kimwe”, ibyo Superstar yabivuganaga agahinda yibutse ubuzima yasizemo bene se ndetse n’uburyo Se ari gutesekera mu gihome hejuru y’amafaranga yarihiye abana be ngo bige.

Liliane yahise amubwira ati:

“Humura Gad njyewe ndabyizeye uzabikora. Ahubwo se icyo kintu utazi ni iki?”

Superstar – “Icyo ntazi ni uko wenda naba niteguye gusoma kuri uwo muvinyo ndimo nkorogerwa n’isumba byose. Ese ushaka kumenya uwo muvinyo uwo ari wo?”

Liliane yahise amurekura ni uko amutega amatwi amuhanze amaso arangije yikiriza azamura umutwe. Superstar yahise akomeza agira ati:

“Lili uwo muvinyo ni wowe!”

Superstar yitegereje ku ntebe yari iraho abona agasakoshi ka Liliane gateretse hirya gusa gafunguye ni uko mu kureba neza abonamo inoti nyinshi zizingazinze ziriho sitopa ku buryo amaso yahise amera nk’ari kubonekerwa. Ibitekerezo byatangiye kumubana ishyamba, ni uko ibyunzwe na byo bimubana inyanja.

Ibaze: Superstar ntiyaba agiye gushyikirizwa izo noti?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 11

 

Yanditswe na NIYONZIMA Eric – Rubay writer.

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *