Twakomeje kuganira byiza amasaha akuze turataha, tukigera mu rugo Kadogo arakingura turinjira tukivamo turamusuhuza aduha karibu ariko nkabona ashyugumbwa kugira icyo avuga, ajya imbere turamukurikira ngitera ikirenge muri salon
Njyewe-“Inka yanjye!”
Jane-“Tambuka mugabo mwiza ngusogongeze ku bindi byishimo”
Njyewe-“Cherie! None se…?”
Nakubise amaso Keza wari wicaranye n’ umubyeyi wari wifubitse imyenda, ndebye neza mbona ni iya Jane ndikanga,
Njyewe-“Uuuh! Cherie! Iyi myenda uyu mukecuru yifubitse ko isa n’ iyawe ra?…nako ni ibisanzwe ndabizi abaza hano ukunda kubaha iyawe, ahubwo se Keza ko yaje wenyine Mucyo ntiyari yambwiye ko mudusura uyu mugoroba?”
Nkivuga gutyo ako kanya hari uwakomanze ku rugi rwo kuri salon kuko nari mpagaze imbere yarwo nkibaza byose, ngikingura mbona ni mucyo,
Njyewe-“Eeeh! Bite Mucyo?”
Mucyo-“Ni sawa kabisa, banza tuhagereye rimwe ndabona nawe amaguru ari aya?”
Njyewe-“Hhhh! Rwose amaguru n’amaboko byose ni ibi!”
Twese-“Hhhhhh!”
Njyewe-“Ariko uziko utazapfa vuba wana? Dore usanze ndimo nkuvuga kabisa!”
Mucyo-“Hhhhh! Nibyo koko ntabwo nzapfa vuba Imana yandinze biriya bihe niyo izatuma ndamba”
Njyewe-“Ntiwumva se! Eeeh! Nagumye kukwitegereza nanibaza ukuntu muje ukubiri wowe na Keza nibagirwa kuguha ibyicaro, kalibu urisanga!”
Mucyo-“Urakoze Eddy!”
Naboneyeho umwanya wo gusuhuza Keza na wa mukecuru wari wifumbase ubona ko afite ubwoba bwinshi maze kwicara,
Njyewe-“Ngize amahirwe uhise uza, ko wari wambwiye ko muraza kudusura wowe na Keza uyu mugoroba, none umwe akaba yaje ukwe undi ukwe, aho nta gikuba cyacitse mukaba…”
Jane-“Oya ni njye wabiteye…”
Njyewe-“Uuuh? Gute se Jane?”
Jane-“Nyine…nako hano dufite umushyitsi ukomeye wagombaga gutuma Keza aza kare!”
Njyewe-“Umushyitsi? Uwuhe mushyitsi se?”
Jane-“Cheri! Ubwo nari ndi ku kazi twagize umushyitsi waje adusanga adusaba kumufungurira kubyo Imana yaduhaye, nk’ibisanzwe rero kuri njye ni ihame ntakuka twasangiye ibya saa sita bari bangemuriye nuko atangira ambwira ngo,
“Uko undeba uku nari umubyeyi mfite umwana umwe nakundaga….”
Jane yasubiyemo byose Keza yambwiye kugeza ubwo mfashe icyemezo cyo kumuzana mu rugo, asoje umutima wanjye utangira gutera insigane kubera ibyari biwurimo byashakaga kwigaragaza muri ako kanya, byari ibyishimo!
Jane-“Nta kindi cyatumye Keza aza kare akansanga aha mu rugo asize Mucyo niyi nkuru nziza nari mufitiye!”
Burya kamere muntu ni kamere koko, kuko nakuze menyera kudahita nemera niba koko ibyo numva cyangwa mbona aribyo, kubera gutungurwa natangiye kubaza ukuri kandi nzi koko ko ariko, ooooh my God!
Njyewe-“Inka yanjye! Cherie! Ushatse kumbwira se ko uyu mushyitsi ari…?”
Jane-“Ibyo mvuga ndabihamya ntajijinganya, uyu ni Mama Keza Mukunzi!”
Mucyo-“Ntibishoboka?”
Keza-“Nibyo rwose uyu ni Mama umbyara nabuze cyera, niwe umutima wanjye wibukaga ugashengurwa n’agahinda, niwe mbonye mukeneye, ubu nkaba nongeye kwitwa umwana mu bandi”
Njyewe-“ Wooooow!”
Keza akivuga gutyo ibyishimo byaranyuzuye mpaguruka vuba Mucyo nawe antanga imbere ahobera Keza nanjye mbobera Mama Keza wari utarakira ibiri kubera iwacu mu rugo.
Nongeye kwitsa umutima ubugira kenshi Jane umutarutwa aza ansanga yitsa amateka y’ubuzima mu mutima we, mbona gutuza.
Jane-“Cheri! Iyi niyo mpano nari ngufitiye aka kanya, Imana yakumpaye niyo yaguhaye byose ukwiye ndetse igaha nabakuramburiye ukuboko ikibakwiye, itibagiwe nabagucukuriye akobo ngo isohoze isezerano ryayo,
Ubu Keza warangiye Se akayira kajya kwa Sandra abonye akabura ntikaboneke ndizera ko ibindi bizaza nk’ imvura ibobeza imyaka”
Njyewe-“Wooow! Thank you ma Dona! Ibyo nakavuze byose biri gusimburana byisimbiza mu mutima wanjye, ntahandi twakuye umuryango naha wakuye Mama Keza, nta kindi bisaba…nako mvuze byose nakangura imbamutima gusa uri umugisha wo mu buto”
Hashize akanya gato ducecetse, Keza byari byamurenze aryamye ku bibero bya Mama we, nta kindi yari akibasha kuvuga usibye kwitsa imitima,
Mucyo-“Ndishimye cyane ntimwabyumva, nahoraga nifuza kubona umubyeyi wibarutse Keza uzira mukushi ku mutima, umukobwa wemeye kumfasha atanzi akandwaza ngakira nkongera gukandagira ngashinga, yewe nta kuntu ineza ye itari kumuzanira akabura ntikaboneke”
Twese-“Woooow!”
Njyewe-“Mama urisanga! Rwose aha ni mu muryango wawe…”
Keza-“Wivunika namubwiye byose Eddy! Niyo mpamvu ubona yabuze uko yifata gusa nta kibazo ni Mama”
Jane-“Yego shenge!”
Njyewe-“None se Mama? Waje kugaruka I bumuntu gute ko Keza yatubwiye ko byarenze ubwenge bwawe ugafata iy’agasozi utiyanze?”
Mama Keza-“Mwana wanjye dore ngo nagize Imana nsarira ku kiriziya ntibuka, ngo nkirirwa ku muryango, missa yatangira nanjye nkinjira ngahamiriza abandi bataha nkaryama ku rubaraza”
Mucyo-“Yoooh? Kandi koko abarwayi nkabo bakunda ahantu hari abantu benshi, wowe Imana yakujyanye aho nako ishimwe cyane ko inzniye Mabu…sorry ndagobwe ni akabazo ka tekinike mu mutima”
Njyewe-“Si ngaho! Ihangane Mucyo! Mama Ke! Nuko se…?”
Mama Keza-“Ubwo nyine naje kugirirwa impuhwe n’umukuru w’ababikira babaga aho ku kiriziya arajyana ngo yewe nageze n’indera maze kugarura ubuyanja nibwo namenye inzira yanjye y’ubuzima nongera kwibuka byose”
Twese-“Yoooooh!”
Mama Keza-“Maze kwibuka byose ndabibatekerereza maze bansaba ko nareka nkajya mu kiciro cy’ababyaye ariko nyuma bakiha Imana ariko mbabwira ko mbayeho ntabona umwana wanjye ntacyo naba ndicyo, bagakomeza kumbwira ko ntazamubona ariko nangira umutima, bampa impamba niko gufata inzira”
Jane-“Mana weee!”
Mama Keza-“Uzi kugenda ubaririza bwakwira ugacumbika cyangwa ukarara nzira? Nyina w’umuntu ni nyina w’umuntu koko!”
Mucyo-“Uko ni ukuri koko!”
Mama Keza-“Impamba nahawe yaranshiranye, maze ntangira gushaka Keza wanjye nanasabiriza, nibwo ngeze kuri uyu mugisha wigendera anzana aha mpasanga Keza wanjye!”
Oooh my God! Uzi kubona umukecuru ungana uwakubyaye aririra mu maso yawe? Yoooh! Disi Keza yatangiye kumuhoza hashize akanya gato,
Keza-“Humura Mama! Rwose ndi kumwe nawe kandi aha niho tangiriro ry’ubuzima, gusa kuva uyu munsi ubuzima bwanjye buhindukiye mu nzira iyi…iyi imwe gusa, yaba mu myaka miringo ariko nzashyikayo kandi nzaba nituye Imana ibyo yakoze ndetse nibyo ikoze uyu munsi”
Jane-“Ke? Aho hantu ni hehe?”
Keza-“Ngiye kwiha Imana!”
Mucyo-“No! No! Oya…”
Keza-“Ibyo mvuga nibyo kandi ntabwo mpubutse, ngiye kwinjira mu nzira y’ububikira nanjye nzatere ikirenge mucyabatabaye Mama, nite kubameze nkuko Mama yari ameze, Imana izabimfashemo”
Mucyo-“None se…oya nako Eddy! Mu gihe Keza akivugira…ndabizi ntabwo akomeje, nari nakubwiye ko ndaza kumukuzanira, nkamushimira imbere yanyu ko yambereye ikiramiro, ubu narakize neza rwose, ndakandagira ngakomeza mbega niyo mpamvu uyu munsi nari mubazaniye!”
Njyewe-“Oooh! Byiza cyane! Turishimye kubwibyo”
Jane-“Nabonaga ejo bundi ku munsi mukuru wa Lucky agenda agufashe nkagira ngo urembye naho…”
Mucyo-“Hhhh! Nibyo nikoreshaga!”
Keza-“Ngo?”
Mucyo-“Nibyo nikoreshaga ngo ukomeze ungende iruhande nanjye babone ko ngaragiwe, erega ni wowe nifuza ko wangaragira, Ke! Reka mbivugire imbere ya Mabukwe…nako Mama wawe! Ndagukunda pe! Ndifuza ko twatangira urugendo rw’urukundo ndetse tukagera ikirenge mu cya Eddy na Jane”
Twaracecetse gato muri uwo mwanya ryari ihurizo rikomeye hagati y’ ibyifuzo by’imitima ibiri, Keza yashakaga kwiha Imana, Mucyo nawe ati nkarikocora nkamubwira akari ku mutima, tukibyibaza,
Keza-“Mucyo! Wambereye umusore mwiza, uranyubaha nanjye nkwitaho uko nari mbishoboye, ntiwigeze unsaba ikidakwiye ngo unyifuze mu gitanda aho wabaga uryamye, narabikubahiye kandi bizatume uhirwa gusa umbabarire nahisemo umwanzuro nuyu”
Mucyo-“Ahwiiiii! Ubu se koko nemere ko ibyo uvuga ari ukuri?”
Keza-“Yego rwose!”
Mucyo-“None se ko nziko inzira werekejemo isaba amashuri, ubu uzarangiza kwiga ryari uko ungana uku? Ngwino twibanire Ke! Ndagukunda”
Keza-“Oyaa! Byose nzemera mbyihanganire ni nayo mpamvu navuze nti kabone niyo yaba ari imyaka mirongo”
Keza yari amaze guhamya ukuri kwe, nta kundi byari kugenda yakiye ibyo atabasha guhindura, n’agahinda kenshi,
Mucyo-“Ke! Basi mpa Mama wawe aze ambere Mama, humura nzamusajisha neza, azajya akunyibutsa mufite nzaba ngufite, ndakwinginze binyemerere!”
Keza yacecetse gato natwe dukomeza kumwitegereza yitsa umutima ubugira gatatu maze aravuga,
Keza-“Nta kibazo Mucyo! Gusa iteka uzamenye ko aribyo bukungu bwanjye, uzazirikane ko mfashe uru rugendo kubera we, ntazagire ishavu ubugira kabiri! Imana izababe hafi”
Ako kanya twese twumvise imitima iteye ituje, ubwuzu bwabaye bwinshi Mucyo arahaguruka asanganira Keza aramuhobera, Keza ahagurutsa Mama we amuhereza Mucyo barahoberana bimura ibyicaro baricarana.
Twakomeje kuganira bisanzwe maze amasaha akuze ntahana Mama keza na Keza kwa Mucyo ngo mu gihe bitaracamo ko yemererwa kujya mu babikira babe bari kumwe.
Iminsi yakomeje kuvaho umwe, harabura iminsi itatu gusa navuye gusezera company nakoreye ngahirwa nyura ku kazi kwa Jane, mpageze ntungurwa no gusanga ari kumwe na Destine mu biro asa n’umwereka akazi, bari bari kumwe n’ undi mugore ntari nzi akimbona,
Jane-“Oooh! Kalibu Cheri! Welcome!”
Njyewe-“Thank you ma Boo!”
Maze kumuhobera nasuhuje Destine n’ umugore bari bari kumwe maze Jane ahita ambwira,
Jane-“Cheri! Uyu ni wa mukobwa nakubwiraga twabanye mu babikira muri Kenya nakoreraga, nari naje kumwereka ishusho ya Company ye ikorera ino kuko twitegura kugenda, Destine we uramuzi, niwe ugiye kunsimbura”
Jane yambwiye gutyo birandenga nshaka kwipfuka mu maso ariko nibuka ko ndi imbere yabo nk’umugabo,
Njyewe-“Ni byiza cyane turakwishimiye!”
Jane-“Usanze twari dusoje kandi yifuje ko tujyana mu rugo”
Njyewe-“Oooh! Byiza cyane! Twagenda nta kibazo”
Mu modoka twagiye tuganira ngacishamo ibyishimo bikajyana kure kubera iminsi yakomezaga kuba iyo gutungurwa kuri njye, twageze mu rugo dusanga Keza yaje, dore ko yazaga yisanga iwabo.
Twahaye kalibu abashyitsi byari byiza mbona umuryango mugari iwanjye mu minsi ya nyuma, gusa nitegereje Keza mbona arasuherewe,
Njyewe-“Ke! Byagenze bite ko mbona utishimye?”
Keza-“Eddy! Byanze! Banyangiye ngo narengeje imyaka!”
Twese-“Ooohlala!”
Wa mugore wabanye na Jane mu babikira yahise asuherwa abaza Jane ibyo aribyo kuko byari birebire biba byiza ko bajya ahihereye ngo amuganirize, nanjye nsigara mwihanganisha.
Hashize umwanya utari muto baragaruka, baza baseka twibaza ibyo ari byo maze Jane ahita avuga,
Jane-“Kezaaa! Imana yatumye ubaho iracyaguhanzeho ijisho, humura uyu mubyeyi azagufasha muzajyana muri Kenya uko nari naragiyemo niko nawe uzajyamo kandi arabyizeye neza”
Keza yashigukiye hejuru abyina imbyino idasanzwe, koko ibyishimo ntibyihishira twese twaranezerewe, mu gitondo kubw’amahirwe ibyangombwa nabimuboneye vuba, habura umunsi ngo ubukwe butahe, Keza w’amateka ajyana nuwari inshuti ya Jane mu babikira kwiha Imana.
Mvuye gucyura Mucyo na Mama Keza ku Ruyenzi nahise nerekeza kwa Ben, nsanga imyiteguro irimbanije, Kadogo wanyuraga buri munsi yari yagezeyo ari mu kimbo cyanjye afasha abndi imyiteguro, nanjye mfatira aho bari bageze imirimo isa n’icogoye njye na Ben tujya muri Jardin ahari hari udutebe tubiri, ahamagaza aka Vin, tumaze guhana cheers,
Njyewe-“Ben! Nkuzanye aha ngo ngushimire kandi ngusezere, urabizi mvuze navuga byinshi ariko aka kanya ndashaka kugukomeza, ntabwo ngiye kure, ndahari kandi umuryango mugari wanjye uri kumwe nawe, Grace azakuba hafi rwo rukundo yahize abandi, nanjye aho ndi nzakora cyane ngushakire insimburangingo uzajye ubasha gutambuka kwa kundi twatambukanaga tujya mu igaraje”
Ben-“Ooooh my God! Bro Eddy! Urakoze cyane…”
Njyewe-“Rekera aho Ben! Urisanga!”
Twese-“Hhhhhhh!”
Byaranshimishije cyane Ben amwenyura umusore wari uraye ari burongore inkumi, amasaha akuze abandi basore basigara bamugaragiye, ari nabwo James yari aje avuye kwa Dodos turasimburana arasigara njye na Kadogo natwe twerekerayo.
Mu modoka twagiye Kadogo atavuga gusa nari inzi ikibitera nanze kwenyegeza agahinda twageze kwa Dodos dusanga imyiteguro irangiye, Mama Roro aba arampamagaye anjyana mu cyumba cya Dodos, asubirayo azana aka byeri, arampereza asubirayo aza ari kumwe na Dodos,
Mama Roro-“Eddy mwana wanjye! Ngutuye ibyishimo mfite uyu munsi, wambereye amahirwe mu buzima none ubu nicaranye n’ abatware, uyu mwana wanjye Dodos mufata nkawe, ntacyo namuha wowe nakwima, nubwo ugiye I mahanga ndabizi arahanda ariko nibyanga uzagaruke nzakwakira mwana wanjye, ngaho soma ucurure nguhe n’akandi, ubu ndagusezeye rero, bye!! Kandi ngufatiye iry’iburyo”
Njyewe-“Ntacyo nakongeraho Mama! Gusa urakoze cyane! Imana iguhe umugisha!”
Mama Roro yaragiye nsigarana na Dodos tuganira byihariye amasaha akuze ndabasezera dore ko nari coordinateur w’ubukwe nagombaga kuruhuka bihagije.
Jane na Sarah baraye kwa Chanelle, na Grace yari yagiye iwabo birumvikana nageze mu rugo nirambika bwacyeye nkanguwe na alarm ndabyuka ndambara ntangira guhwitura abafite imirimo, Kadogo nawe aba arangije kwambara, Destine yinjira mu modoka na Ziada ntiyacitswe nibyo birori by’imbonekarimwe twarajyanye.
Amasaha yakomeje kwicuma abakwe babiri barahashyika imisango inyuranyuranamo imiryango ibiri irari iziranye ndavuga uwa Dodos na Ben iramenyana, yihuza nuwa Papa Chanisse abageni babiri basohokera icyarimwe kubera ukuntu bari babitayeho mu kubataka Ben aba acakiye Chanelle ibitwenge biba byose babona guhinduranya, byari byiza bitavugwa.
Twakomereje ku kiriziya isezerano barigirana n’ ubwabo Imana ibaha umugisha dukomereza mu kwiyakira impano zuzura salle twarimo, Chanisse inzozi ziba impamo atangana impano n’umusore umukwiye amashyi aba urufaya irembo riba rirafashwe,
Samy na Fred nabo ntibahabuze byari ibyiza bitagereranwa, Dodos acyura Chanelle hahandi yifuza kumukocorera, aherekezwa n’ingeri aho yari guherekezwa n’ imibu n’ibitindigasani byose.
Twabatwikururiye icyarimwe maze tujya kwa Papa Chanisse gusohoza ubutumwa, turasezera turataha dore ko mu gitondo twari dufite urugendo rukomeye.
James na Sarah bagiye mu modoka yabo natwe twinjira muyacu nkurikira James mbona akase umuhanda ujya iwacu tugezeyo Ziada avamo ajya kubakingurira dore ko nta muntu twari twasizeyo, tumaze kwinjira mbaha kalibu,
James-“Bro! Muri aya masaha macye asigaye nifuje kuyabaharira njye n’umufasha wanjye!”
Njyewe-“Woooow! Wamenye hari icyo nifuzaga kukubwira”
James-“Oya uraza kuba umbwira, ahubwo zana ibintu tubafungire amasaha ari kuducika kandi mugomba no kuruhukaho”
Koko naberetse aho biri dutangira kbipanga neza, dusoje, Jane na Sarah bajya kwiganirira ibyabo, njye na James dusohoka hanze ahantu twakundaga guhagarara twiganirira,
Njyewe-“Bro! Birabaye rero umunsi wanjye wo guhindura ubuzima nagabiwe n’iyakare urageze, nkuko wambaye hafi ntuzacogore, ibyinshi narabikubwiye kandi nawe narakumvaga, ndabizi nta jambo ryanjye ryigeze riguca mu matwi, nanjye ayawe yose nayashyinguye ku mutima,
James-“Ngusigiye ibyanjye byose, ndetse n’abanjye bose, nkuragije umuryango nakweretse bwo bukungu nabonye nkeneye, Kadogo murumuna wanjye uzamube hafi, uzamufashe kwiga ndetse umufashirize n’umuryango, ndabyizeye imitungo uzayicunga neza kuko niyo izavamo uburamiro bwuwo naciye mu biganza”
Tukiri aho Kadogo yahise adusanga aho twari turi, wagira ngo yari azi ko mukeneye, ntacyo yigeze avuga kuko yari yababaye cyane,
Njyewe-“Kado! Humura nzakuzirikana, nziko umunsi umwe uzansanga aho ngiye, dore mukuru wawe Ben, uzamwubahe nkuko wanyubahaga, azakubera aho ntari, uzige ushyizeho umwete dore ni wowe ababyeyi bawe bahanze amaso, nizere ko watsikiye rimwe utazatsikira kabiri”
Kadogo yihanaguye amarira ku maso maze yikiriza azunguza umutwe ahita ampobera James nawe araza atwiyungaho.
Byarangiye Ziada araye iwanjye bwa nyuma, Destine yahise amutwara ngo ajye kumukorera dore ko yari yabonye akazi keza, woooow!.
James na Sarah baratashye natwe tujya kuruhuka, nongeye gukanguka mu gitondo nshigutse nsanga izba ryavuye, nkangura Jane atunganya ifunguro nanjye njya kwitegura mvuyeyo nambara imyenda y’urugendo yasaga n’iya Jane, nawe avuye gutegura arambara nongera kuryoherwa no kumubona yambaye agakabutura nibuka ko nabikundaga kubi.
Ako kanya twahise tujya ku meza ari nako amatelephone acicikana anyibutsa isaha ngo ntakererwa, Mucyo wari kuntwara akagarura imodoka aba arahageze, twinjira mu modoka tudasize Kadogo, Ziada na Destine dufata umuhanda.
Nagiye mpamagara James ariko nkamubura, twagezeyo tugiparika ntungurwa no kubona abatu benshi mu ntera ndende sinabyitaho njya mubyo gusunika ibikapu kuko Jane yari afite Lucky mu kugenda nunamye mbona ibintu binguyeho ndikanga,
Oooh my God! Zari indabo disi twaterwaga n’umuryango wanjye w’amateka, ntawari wasigaye habe niyonka yewe na Mama Keza, abageni bambe ntabwo bigeze bategereza kubutswa ahubwo babyukiye ku kibuga k’indege ngo baduherekeze mu buzima bw’amateka! Woooow!
Indabo zabaye indabo, James wari wateguye ibyo byose atera hejuru ngo: “Your day of Surprise” n’abandi bakomerezaho ibyishimo biransaba amarira anshokana ndi umuntu w’umugabo, negera Jane na Lucky ndabacigatira, nitsa umutima nifata ku gituza ari nako indabo zitumanukaho maze ndavuga nti: “Woooow! My Day of Surprise”
Iherezo
*******
Turashimira cyane abasomyi mwakunze mugakurikirana iyi nkuru kugeza kuri iri herezo ryayo. Turabashimira cyane ku bw’ibitekerezo mwaduhaye no ku nkunga ya bamwe mu bakunzi b’iyi nkuru yagiriye ikinyamakuru cyacu kandi cyanyu umumaro munini.
Tubasabye imbabazi aho tutujuje ibyo twasezeranye namwe, byabayeho k’ubw’intege nke za hato na hato za muntu. Twizera gusa ko bitabayeho kenshi.
Tubashimiye umwanditsi wacu w’impano ntagereranywa, ubwitange bukomeye, ikinyabupfura no gukunda akazi ke. Tuzi neza ko akibafitiye byinshi.
Tubifurije rero impera nziza z’umwaka n’intangiriro nziza za 2018, uyu mwaka uzababere muhire.
Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru UMUSEKE
Umwanditsi
Ndashimira cyane mwe mwese nshuti mwabanye nanjye muri izi ntambwe zindi ijana z’ inkuru yanjye nise “My Day of Surprise” ibitekerezo byanyu, amarira kuri bamwe,…byose byansigaye ku mutima, muri ab’ingenzi mu buryo ubwo aribwo bwose, muri Urwibutso rwanjye! Ndabakunda cyane!
Ni umwanditsi w’iyi nkuru ubakunda cyane kandi ubifuriza umwaka mushya muhire wa 2018, uzababere uwo guhirwa, guturwa, kugabirwa no gutungurwa.
Kabarira Urwibutso Arien
Contacts:
+250 783324411
+250 722235731
uri.kabarira@gmail.com
****************
27 _
Eddy oya goose nturangize iyi nkuru uyibandanye.none se kudusize twese .????
uzikondize nanjye!! Mana weeee UMUSEKE n’umwanditsi ndabashimiye cyane ku kuba mutugezaho iyi nkuru ikubiyemo inyigisho yandikanye ubu buhanga bene aka kageni. ntago mwigeze mutwicisha irungu, ntacyi twababuranye, nta cyatubuza rero kubashimira. turizera ko hazaza izindi nkuru umwaka utaha,nazo zizaba ziryoshye, ariko nagira ngo nisabire umwanditsi ko niba bishoboka yazakomeza n’igice cya gatatu cya my day of surprise bityo tukamenya uko bageze mu bushinwa, uko abandi basiagye nabo byabagendekeye, n’ibindi…
Nanjye ndashimira ubuyobozi bwiki kinyamakuru, ndetse byumwihariko umwanditsi wiyi nkuru. Rwose mwarakoze cyane iyi nkuru yadufashije turi benshi mwarakoze cyane Imana ibahe imigisha myinshi. Gusa nkigitekerezo, numvaga izi nkuru mwazajya morning muhita muzandikamo ibitabo kandi nizera ntashidikanya ko byazakundwa bikomeye. Murakoze cyane!
Woooww thanks k ‘ umuseke muduha inkuru nziza zigisha, Kandi numwanditsi wacu courage impano ufite uyikoresha wigisha benshi turabakunda . mboneyeho no kubifuriza umwaka mushya muhire muzajyere kuri byinshi byiza
Kabarira Imana iguhe umugisha kubwo kutumara irungu, ariko niba bitakugora ukwiye iyi nkuru kuyishyira munyandiko ” IGITABO” KUKO IFITE INYIGISHO NYINSHI KANDI NZIKO WABONA ABAFANA BENSHI BAKIGURA TWAZAGUKORERA N’UBUVUGIZI KUBATAZI IYI NKURU. UMWAKA MUSHYA MUHIRE TURABAKUNDA CYANE
Imana yo mu ijuru iguhundagazeho imigisha yo muburyo bwose mwwnditsi wiyi nkuru, watubereye umwarimu mwiza cyane. Turagukunda cyane , udushakire andi masomo yubuzima.
Murakoze cyane umuseke,iyi nkuru yaranyigishije cyane kandi ntekereza ko atari njy njyenyine.umwanditsi wacu Keep it up!nizereko umwaka wa 2018 muzaduha niyindi nkuru.Mwese muzagire umwaka mushya muhire wa 2018.
Igitekerezo cyawe Mwaramutse, rwose iyinkuru muzakore nigice cya3kuko Birashoboka Mbega uburyohe weeeeee. Imana ibahe umugisha utagabanyije. mbifurije gusoza neza uyumwaka nogutangira neza umwaka Wa2018.,muzawugiremo, umugisha utagabanyije, muzagire, muzatunge mutunganirwe.umwanditsi wacu dutegereje twizeye KO vuba uzaduha indi nkuru iryoshye cyane lmana igukomeze.
Imana ihe umugisha utagabanyije uyu mwanditsi, nukuri watubereye umwarimu ukomeye mubuzima, uzagire umwaka wimigisha no gutungurwa. tnk umuseke. bishobotse mwazakomerezaho part 3. tnk u and hp new yr
Imana iguhe umugisha mwinshi warakoze kutumara irungu
Urwibutso Kk Uzahora Uri Urwibutso Kuri Buri Wese Wakurikiye ” My Day Of Surprise” Waduhaye Impano N’ Impamba Tuzajyendana Waduhaye Icy’ Agaciro Gakomeye Warufite, Warakoze Cyane Pe!!! Arien Sinkugabiye Sine Cg Igaju Ark Nzahora Ngusabira Umugisha W’ Ibihe Byose, Umuseke.com Warakoze Nukuri, Mbifurije Umwaka Mushya Muhire Mwese, Abo Twafatanije Gutora Aya Masomo, Umwanditsi Wacu N’ Umuseke.com, Abanyarwanda Bose Muri Rusanjye, “HAPPY NEW YEAR 2018”
Thx umuseke mwarakoze kbs kutwigisha no kutumara irungu thx ku mW and its I wacu nawe wakoze akazi katoroshye
thanks umuseke iyi nkuru irashimishije kandi irimo inyigisho umwanditsi nawe ndamushimye cyaneeeee nagerageze adushakire iyindi kuko irungu rizatwica
Umwanditsi warakoze cyane wubatse benshi munyigisho utanga. Ndasaba Imana ngo ikwagure mu buryo bwose impano yawe iterimbere. Ndumva iyi nkuru yakoze n`igice cya III, dukeneye kumenya nubuzima bwa Eddy na Famille ye mubuhinwa ndumva azakomeza gutungurwa. Na online game nayo ishobora kugira igice cya II tukamenya ibya Nelson na Brenda Imahanga n`amaherezo ya Gasongo
Mbifurije umwaka mwiza mwese, Ariko rwose ntago twabonye uko Jane yakiriye kuba ava indimwe na Fred, Hanyuma Dukeneye kubona mama Sarah yagiye gusura umukwe, Kandi tukabona James mubyishimo byo guterura imfura ye. mugerageze dore irungu ryaratwishe, ubukwe bwa chanisse, ubwa Samy, uko Eddy yakiriwe mubushinwa inshingano zakazi wahawe, uko wongeye gusoma kunzoga y”umuceri, uko kadogo yzgeze muri universités akabifatira ababwira KO aruwo kwa boss nako gr frère…………….. mudukure mwirungu weeeeee
Mwaramutse neza! Uziko njye nabaye nka cilibataire!sinkirya ,sinkiryama kubera kubura inkuru ndende! Dukomeze dutegereze twihanganye wenda tuzabona ibyiza biruseho.mukomeze kugira umwaka mushya muhire
Wowwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwww
Mwaramutse, umwanditsi koko yaduhumurije, dutegereje kugeza ryari ? Ese ben na grâce ukwa buki bagufatiye he ? Channela se na dodos ? Yeweeeeeee basi mudusogongeze
Bana b’iwacu bana biwacu nta kica nk’urungu,,,,,,,,,,,,mwanditsi wacu wagiye hehe ko nsangira irungu n’imbehooo
Umuntu waba usoje iyi nkuru atarize yaba yaratakaje ubumuntu namugira inama yo kujya kwa muganga bakamuvura,mbega urarangiye koko natwe bitubereye surprise gusa twarize amarira y’ibyishimo,natwe tubifurijeumwaka w’ibyishimo no gukomeza gukundwa
Ku mwanditsi by’umwihariko ndagushimiye uzabwire maman wawe niba akiriho ngo mubyeyi mwiza nawe turagushimiye wowe wonkeje umwana watanze isomo ryubatse benshi.Imana ikomeze ikwagure,uyu mwaka uzakubere uw’ibisubizo n’umugisha
muraho neza!!!!! mega irungu weee rwose umuseke turwaneho gusa ntababeshye iyinkuru yanyigishije byinshi eddy na jeane banyigishije byinshi murukundo gusa yasoje amarira yandenze ubuse kko kadogo abayeho gute ndifuza kubona keza atagiye mukibikira abana na mucyo umwanditsi wambereye umwarimu mwiza iyinkuru yanyigishije kubabarira, kwibuka abakugiriye neza,gukunda byukuri,guca bugufi , kugarukira igihe……….. umva ndumva bindenze!!!!!!!
Umwanditsi wacu n’Umuseke, mwarakoze cyane, Amahoro n’Umugisha biva ku IMANA, bizahorane namwe
ndetse no kuri buri wese wakurikiye iy’inkuru “My day of surprise”, yar’inkuru nziza kandi yubaka. Byaba byiza
mudushakiye indi vuba.
Murakoze.
Umuseke muraho nukuri mwatwicishije irungu
Mana weeee, irungu riranyishe nongera gusoma iyi episode, ndarira again. Nukuri Urwibutso Imana ijye iguha umugisha Kandi ijye ikunezeza ibihe byose. Turagukunda natwe, ahubwo reba uko wongera kutugenza
nukuri tuzobwira abuzukuru bacu tuti
*HARABAYE UMWANDITSI W’INKURU…..*
muranejeje cane kandi ndizera ko uri kudutegurira n’ibindi bice vyiza
Imana ikwongereze umugisha wo guteramisha abo yaremye kand ikugirire neza mur vyose!!
cette histoire m’a inspirée a ce que
nsigaye ngomba kubaho nka Eddy wo mu museke ……ahubwo sibintu kbsa
Turabashimiye caaaane kandi turabakunda caaane, umuseke murabantu babagabo. Iburundi turabakurikira à ? %muterimbere.
Umuseke n’abakunzi bawo muraho, Nonese dukureyo amaso ntakandi mudutegurira. Nsigaye niganya gusoma umuseke ubu rwose peeee.
Muduhe ihumure rwose