Episode 101: Nelson asezeye Daddy, Bob na Danny. – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Episode 101: Nelson asezeye Daddy, Bob na Danny.

Nelson akimara kutubwira byose ako kanya twagiye kure mu bitekerezo birumvikana kuko yari inkuru utashobora kubwirwa ngo ubure kuyishyingura mu mutima ngo nigeramo inawuhindure wongere ube mushya,

Ako kanya umu serveur yaragarutse maze yongorera Nelson ibyo tutumvise maze ahita atubwira,

Nelson-“Basore! Reka ngende rero kandi ibi mbabwiye ntibizabe amasigarakicaro, muzabigendereho kuko uyo umuyaga uhushye igiti kirahegama kandi iyo uparamiye imodoka bisaba gufata ugakomeza

Bob-“Kabisa ako kantu ni inyambo!”

Nelson-“Muzakomeze mube ingeri, mwicare mugaragirane gutya ariko ntimuzapfe urwa Gasongo twicaraga ansekera yarangiza agasohoka akajya guhekenyera amenyo aho ntamubona

Twese-“Nibyo rwose!”

Bob-“Eeeeeh! Gasongo njyewe mubonye namutiribonsa!”

Danny-“Ariko ako kantu ndakemera foux! Ewana, unkumbuje Gym saana

Nelson-“Reka mbareke ngende rero ndumva mutangiye kuvuga iby’abasore gusa ubusore bwanyu ntibuzahugire mu kuvuga gusa!”

Twese-“Yego Nelson!”

Njyewe-“Urakoze cyane Nelson! Tuzishimira kuba John na Brown na Nelson kuko ishuri wizemo ntawe utaryigamo ngo abe isugi mu mutwe nka cya Gasongo!”

Danny-“Nonese amaherezo ya Brendah? Gasongo se? Uuuuh! Dorlene se we?”

Nelson-“Umunsi tuzongera kubonana muzamenya byose!”

Njyewe-“Rwose iyo nzu y’amateka nzishimira kuyinjiramo nanone!”

Nelson yahise yikiriza maze aradusezera agana hirya gato hashize akanya tubona agarutse asunitse Dovine twese turamurangarira ahita azamura intoki ebyi byabindi bamwe bita peace natwe turamwigana barinda barenga we na Nelson.

Natwe twahise duhaguruka dusubira mu nzu hahandi twari turi mbere tumaze kwiringanyiza mu ntebe Danny ahita avuga;

Danny-“Yebaba wee! Uziko ya mateka koko ari impamo? Hari umusore twiganye muri secondaire wigeze kubwira umukobwa yaterese akamwanaga ngo njyana na Dovine yari umukobwa tuyoberwa ibyo ari byo kumbi…?”

Bob-“Hhhhhh! Nanjye nihagira unyiryaho nzamubwira ngo twara na Dorlene yari isugi!”

Njyewe-“Oooohlala! Aho ho urakishe kabisa! Uriya mukobwa Dorlene njye yarambabaje cyane! Ahubwo…”

Danny-“Icecekere sha! Uzi gusujyurwa n’umuswa w’umujura sha!”

Njyewe-“Ariko se ubundi biriya bishenzi iyo bijya kugura ku biro bikareka kuzamura amavi ku nsina zitarana?”

Bob-“Apuuu! Biriya wenda wasanga barabifungiye no mu mazi byo gapfa!”

Njyewe-“Ariko wagiye uvuga witonze sha Petit! Ntabwo uziko uri kumwe na Boss?”

Bob-“Ihangane Boss! Rwose nabwo nari nabonye ko icupa ryawe ryapfumutse, wowe upima nako Epimake! Zana lound hano n’indege irashya

Twese-“Hhhhhh!”

Njyewe-“Umaze gukura sha! Uziko usigaye ugura?”

Bob-“Kugura gusa se ba uretse mukanya Christa naza uraba uraba ubibona!”

Njyewe-“Uuuuuuh! Ko mbona ba bakobwa bagarutse se kandi?”

Bob-“Eeeeh babandi se bari batwicaye inyuma?”

Danny-“Baraje bongere baguhindukize urware igicyebu! Ariko se urinda urangara Christa wawe ntahari?”

Bob-“Umva Danny ra? Ubwo se waca ku cyuma nako ku cyuki udacyebutse ntube uri cya Sematama? Ahubwo reka nze!”

Abo bakobwa bamaze kwinjira noneho baje baseka cyane n’inyuma yacu, tugiye kubona tubona isakoshi kuri Bob ngo baa!

Tayali ako kanya urusaku rwabo bakobwa rwaratangiye natwe twisekera Bob wasaga n’umwana bamaze gukarabya intoki ngo arye mbega yari yabuze uko yifata ndetse yatitiye byo kutagira ubwoba ahubwo ari byo gutungurwa.

Sinzi ukuntu umwe muri ba bakobwa yahindukiye abonye isakoshi iteretse kuri Bob maze ahita yiyimira yipfuka mu maso,

We-“Yeeeeh! Ariko Sacha nta soni ugira?”

Sacha-“Isoni z’iki se Cherie?”

We-“Uratinyuka ugatereka isakoshi k’umuntu kweri?”

Wa mukobwa Sacha yahise ahindukira maze aho kugirango ayifate arahaguruka araza amuha kiss ku itama Boss arushako gutitira,

Sacha-“Yuwiiiiii! I am sorry sha, reka basi abe ari njyewe ukwicaraho”

Sacha yabivuze tayali yamwicaye ku bibero twese turikanga maze Bob agiye kuvuga aragobwa kubera amaso ye yari yahanze uwo mukobwa nshaka guseka ariko ndifata,

Bob-“Ngo ngo ushaka ko mba ameza uzajya wanikaho imyenda?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Sacha-“Hhhhhh! Oya wirasa imbogo ntabwo igira inyama iryoshye, rasa inkoko igarame aha byakubera! Ahubwo reka…Rosy, Tity muze hano aba Cherie!”

Bob yatangiye gucyebaguza hirya no hino ku mutima nti reka cya Bob bakidovine nigaramiye, bamaze kwicara bose nkomeza kubiyegereza cyakora koko bari beza Pe!

Sacha-“Sha njye nitwa Sacha chance Mutwenzi! Mu rugo ni Nyarutarama twakomeje iburyo!”

Ako kanya Bob yahise atangira gukubira intoki kwa kundi twahamagara mwari muri primaire maze twese dusekera rimwe,

Bob-“Nanjye nitwa Bob Benon!”

Umwe muri ba bakobwa wari ukurikiyeho nawe yahise avuga,

We-“Njye banyita Rosy Ruberwa!

Njyewe-“Nanjye nitwa Daddy Rwema Delic!”

Rosy-“Ngo Daddy Rwema Delic?”

Njyewe-“Yego! Ko wikanze se uranzi cyangwa uranyitiranyije?”

Rosy-“Reka basi mbe mbyibikiye

Sacha-“Si ngaho ndabahuje!”

Danny-“Eeeh! Harya ni njyewe ugezweho, njye rero nitwa Danny Gabiro!”

Uwari usigaye wasaga nkaho yigirira isoni yahise avuga,

We-“Nanjye nitwa Tity Gakwaya!”

Bob-“Gakwaya?”

Tity-“Yego ni irya Papa!”

Bob-“Ese mama!”

Bob yahamagaye serveur yakira abashyitsi bari batugendereye mu rugo wa mugani wa Dovine ngo batarugwamo maze dutangira kuganira,

Njye na Rost twahereye aho maze dutangira kuganira byinshi maze mpera aho ntangira kumubaza impamvu yikanze akinyumva,

Njyewe-“Nonese kuki wikanze unyumvise Rosy!”

Rosy-“Uziko nari nkuzi ntarakubona?”

Njyewe-“Ngo gute se kandi? Unzi hehe se?”

Rosy-“Cyeretse niba ari uwo mwitiranwa, nonese nturi muri Group yacu ya whatsapp?”

Njyewe-“Uuuuuh! Yirwa gute se kandi?”

Rosy-“Yitwa La Familiar!”

Njyewe-“Cyo re! Ni wowe Rosy se ukunda kwandika cyane no gushyiraho udufoto dusekeje?”

Rosy-“Yego sha!”

Ako kanya twarahagurutse tugwanamo bose barikanga burya guhura n’umuntu amaso ku maso wamuganirizaga mu nyandiko biba byiza, nanjye icyo gihe amatsiko yashiriye mu kwitegereza Rosy ubanza ntaho nasigaje ntarebye cyeretse mu mutima.

Bose batangiye kutubaza aho tuziranye maze tugize ngo tuvuge ako kanya hinjira umugabo muremure asakuza cyane yanasinze, yari yambaye nabi cyane ndetse bigaragara ko atose byo kwigaragura, akigeramo atangira gusuhuza abantu bose agahobera abo atazi, ibintu byose arabivuyanga ako kanya tubona baje ku musohora aba abaye ibamba yicara hasi ararambya,

We-“Mwese mundebe ndaha ndagaramye! Ariko se ubundi muranshakaho iki ko nigaramiye hano?”

Securite-“Sohoka se nyine, nta soni ufite?”

We-“Reka ninywere n’agatabi ariko?”

Securite-“Hano ntabwo byemewe kuhanywera itabi wa musazi we!”

We-“Narasaze byo! Uziko ntaho ntasariye? Nasariye I Kigali, nsarira ku gisenyi, nsarira muri gereza aho nsigaje gusarira ni mu kabari, mureke nsare ubu nashiritse ubute!”

Securite-“Vana ibisazi hano utagira uwurma nawe akabirwara, sohoka se cyangwa nterure njugunye hariya hanze

We-“Ushaka kumpanura ku etaje ngacika amaguru?”

Securite-“Amaguru gusa se ko urahita unasandara!”

We-“Hhhhhhh! Bahita bagufunga wagerayo ugasara bakakureka ugataha nkuko byangendekeye! Ahubwo munkope suruduwiri nzabishyura

Securite-“Iki gisazi ra? Suruduwiri se hano ni muri mukubite umwice cyangwa ubundi ninde wakubwiye ko dukopa abasazi?”

We-“Mumpe rwa Gahuza rero

Securite-“Ceceka aho, ngiye kgukurubana

We-“Ok! Niba rero mutankompye ngiye kuhituma maze ndebe”

Uwo mugabo yavuze gutyo ari gushushura ipantaro ba Rosy bahita bimfuka mu maso, Serveur ahita aza yiruka amuhereza icupa rya byeri ahita amubwira,

Serveur-“Ngaho jya kuyinywera hanze”

We-“Hhhhhh! Kare kose?”

Uwo mugabo yahise akubita ku munwa hafi kuyimaramo maze asohoka aririmba Mama roda iba Mama roda, dusigara duseka,

Sacha-“Mbega umugabo hano! Sha yasaze nabi kabisa! Uziko yari agiye kutwereka ubugabo bwe?”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Tity-“Njyewe naje nabanje imbere Imana niyo mpamvu indinze kubibona, ahubwo se mwumvise ahantu hose ngo yasariye?”

Rosy-“Eeeeeh! Ariko rero gusarira ku Gisenyi ku mazi n’umunyenga!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Bob-“Ahubwo se umusazi uririmba unywa bya Gahuzamiryango mwamubonye hehe?”

Danny-“Uriya ntabwo ari ubwa mbere mubonye hano, ahora aza sinzi uwamubaburiyeho aka kabari”

Twese-“Oooooohlala!”

Twakomeje kuganira byinshi amasaha akomeza kwicuma maze Rosy ahita avuga,

Rosy-“Sacha! Sha ndagiye! Gusa nishimye kubona Daddy face to face!”

Sacha-“Sibyo njya nkubwira ngo passe zanjye ziruhukiramo!”

Ako kanya barasetse bakubitana bya bindi byabo maze bagituza tubona Bob arikanze ahita ahaguruka mu gutera intambwe nerekezayo amaso aho agana mbona Christa wari umukunzi wa Bob yajugunye isakoshi hasi yipfutse no mu maso maze Bob agize ngo atambuke Christa ahita ayitora asohoka yuruka na Bob amwirukaho.

Sacha byaramucanze natwe tuboberwa aho duhera dufata mu mugongo, mbega twaramanjiriwe hashize akanya ,

Sacha-“Uuuuh! Imana imbabarire! Sibwo ndutwitse!”

Tity-“Ahaaaa! Urarikoze da! Ubu se koko uriya mwana ntatahanye umutima umenetse kubera wowe?”

Rosy-“Kandi narabikubwiye! Rata reka tugende tuzasubira, Daddy bye!”

Njyewe-“Nonese nako Bye! Gusa kuva uyu munsi urisanga in Box!”

Rosy-“Hhhhhh! Tuzareba!”

Njyewe-“Nonese nako nyine mwakoze gusangira natwe

Rosy-“Hhhhhh! Sacha tugende!”

Sacha-“Mwakoze cyane kwemera ko tubiyungaho, pole kuri uriya musore mugenzi wanyu, njyewe rero ndifuza kubatumira muri week end Papa azaba yankoreshereje party yo kwishimira impamyabumenyi nkuye mu buhinde

Twese twararebanye tubura icyo dusubiza tuzunguza imitwe twikiriza maze ahita akora mu isakoshi akuramo agapapuro agashyira ku meza Danny niwe wagafashe mbere asanga hariho adresse ze maze bose baradusezera barakata baragenda nibwo twabonye umwanya wo kubitegereza neza

Sacha yari umukobwa ushinguye w’igikara kinyerera bien, yari ateye bunyambo yitatse ama bijoux menshi kugera ku ishenete yari iri mu kaguru, Rosy we yari inzobe nako yari mwiza mu buryo bwose rwose ntacyo wagaya, Tity se ugira ngo we yari yoroshye?

Bamaze kugenda…

Danny-“Mbega abakobwa beza? Yebaba weee! Nakomeje kwanga kanga ko bandovina none birangiye nemeye!”

Njyewe-“Hhhhhhh! Uti bakudovina! Ntubonye ibibaye kuri Bob se? Ahafi ubu ni mu biryogo iwabo wa Christa amwiruka inyuma asa imbabazi

Danny-“Reka twitahire uyu munsi mfite gahunda yo kuvugana n’umusaza

Danny-“Bob se?”

Njyewe-“Nonese ubu twamutegereza tutazi aho agarukira?”

Danny-“Reka duteranirize aka ga facture maze twigendere wana!”

Twarahagurutse duteranya amafaranga maze muyahereza wawundi Bob ahamagara Epimake wari waduhaye ibyo kunywa ahita avuga,

Serveur-“Uuuuuh! Nonese murishyura kabiri?”

Twese-“What?”

Serveur-“Hari umukobwa umpaye amafaranga ngo mumuhaye!”

Njyewe-“Inde se?”

Serveur-“Wa wundi w’igikara ufite hasi habyibushye bya hatari wari wampaye ishenete mu kuguru n’impeta nyinshi

Danny-“Ni Sacha wana?”

Twarumiwe nta kindi maze turasohoka tugeze hasi twinjira imodoka mbanza kugeza Danny iwabo I gikondo nanjye nkomeza ntaha.

Nkigera ku gipangu cy’iwacu mu rugo natunguwe no gusanga haparitse imidoka nyinshi, nanjye nshyira mparika akamodoka kanjye Bob yitaga injwanguruzo kubera ukuntu kataga ama piece, ntera intambwe imwe ntera ebyiri nkigera ku muryango………………………………
Umusogongero n’igice cya mbere by’iyi nkuru biragufasha kumva aho igeze ubu; https://umuseke.rw/umusogongero-winkuru-nshya-online-game.html 

 

Ntuzacikwe na Episode ya 102 ejo mu gitondo

69 Comments

  1. Dude

    May 15, 2017 at 3:59 am

    Waouhhh mbega byiza mfunguye nisomera amakuru asanzwe nziko online game yatangiye none ndasubijwe Ahwiiiii thx Umwanditsi Gasongo yarasaze kbsa niba atari ukwisarisha. Ariko asara ateza akavuyo mukabari ka mushuti we ndetse mushiki we Dovine ari kwiyishyura ayo Martin yamwambuye Hhhh. Aba bakobwa beza se ra?? Reka dutegereze.

  2. Tamara

    May 15, 2017 at 4:20 am

    Ampayinka inkuru itangiye bushya. Uziko bincanze

  3. Teta Delice

    May 15, 2017 at 4:44 am

    Narinziko yaraye irangiye kumbe nuko murakoze!!! Gasongo yafumguwe ate koko ngo yisajije

  4. Jeanne

    May 15, 2017 at 5:11 am

    Mwiriwe nako mwaramutse, nukuri noneho iyi episode irancanze, wenda ndi buyisobanukirwe nyuma ya comments zanyu, karibu rero nimubyuke yahageze

    • Dude

      May 15, 2017 at 8:30 am

      soma umusogongero wiyi nkuru igitangira mbere ya episode ya mbere urasobanukirwa

    • Elisa

      May 15, 2017 at 10:39 am

      mwiriwe,Biragaragara ko utatangiye iyi nkuru ,Itangira ba Bob na Danny bari mu kabari noneho Nelson akinjira ari gusunika mu kagare Dovine ,Ba bob bagatangarira uwo mugore mwiza ugendera mu kagare noneho Nelson yabumva agahita aza agatangira kubabarira inkuru yose ya Dovine ariyo gice cya mbere tumaze kumva;

      for more details:https://umuseke.rw/umusogongero-winkuru-nshya-online-game.html

  5. Lion

    May 15, 2017 at 5:11 am

    Ocyeeeee inkuru iracyakomeza!! Murakoze rwose!!

  6. Rachel

    May 15, 2017 at 5:15 am

    twari dufite ikibazo gikomeye pe.umuseke turabakunda cyane

  7. JURU Arnauld

    May 15, 2017 at 5:31 am

    Umuseke, murakoze ariko iyi Episode ntabwo uruhererekane rwayo n’ izayibanjirije ntirugaragara neza;
    Uko Divine yakoze akabari, uwivuga NGO njyewe ntahandi azwi….

  8. Cadette

    May 15, 2017 at 5:49 am

    Wooowww mwakomeje neza kbs

  9. sasa

    May 15, 2017 at 5:54 am

    iyi ko incanze se?njye ndabona itandukanye n’iyo twari tumenyereye pe.

    • Ndikou

      May 15, 2017 at 8:22 am

      Birasa nkaho badutangije season 2, ni uburyohe bugikomeje.

  10. Komezimana Remy

    May 15, 2017 at 6:01 am

    Mwanditse ko izi nkuru uzivangavanze?Abakinankuru bose uduhaye ni bashya kdi ntitumenye uko binjiye muri game,kabisa aha uradupfunyikiye!Ndabihiwe

  11. Donlys

    May 15, 2017 at 6:08 am

    woooow!!! uziko narinzi ngo irarangiye ra ndabona nzabona iherezo rya Brendah cagasongo carasaze kumbe!!!

  12. Fina

    May 15, 2017 at 6:17 am

    yewe niba arinjye utakurikiye neza, sinzi. Nta kintu nkuyemo kbs. Abantu bashya baje ukuntu ntasobanukiwe, umuntu uvuga ngo Nelson ubundi ngo Njyewe(Njyewe hariya ninde). Abakurikiye mumbwire. Anyway, mwarakoze cyane Umuseke, rwose twize byinshi pe. Impinduka nizo zikenewe.

  13. Dada

    May 15, 2017 at 6:21 am

    Nukuri murakoze gukomeza iyinkuru nibura tumenye amaherezo ya dolrene na brend na gasongo pe munyaruke musure kuri gereza tumenye uko bameze

  14. Joseph

    May 15, 2017 at 6:53 am

    Ibi noneho biranshanze!byari byiza none hajemo amazina utamenya iyo aturutse,iki gice kirabishye pe!

  15. loulou

    May 15, 2017 at 6:56 am

    yooooo murakoze cyaneee .uyu umwanditsi ni umuhanga pe!

  16. Sam

    May 15, 2017 at 6:59 am

    Eeh ubwo si gasongo wasaze!?mwanditsi komeza inkuru tumenye iherezo

  17. Rachel

    May 15, 2017 at 7:12 am

    ubanza ari Brenda disi

  18. Justin

    May 15, 2017 at 7:17 am

    Arko ubu ntimudutuburiye ra. Iyo episode yi 101 ko mbona idahuye na yayind yi 100 mwar mwaraduhaye

  19. Bosco

    May 15, 2017 at 7:17 am

    Ngewe iyi episode irancanze wagirango hariyo nasimbutse

    • Tamara

      May 15, 2017 at 8:51 am

      Icyo kibazo tugihuriyeho mperuka bari kuri gereza dovine bamuha amafaranga. Akokanya aba arasimbutse ati bob na dany ese baturutsehe ko icyogihe yarikumwe na ba famille ye gusa. Mwanditsi urebe neza ushobora kuba hari paragraphe nkeshatu wasimbutse. Noneho urongera uti nelsone asezera dady ko ntaho nabibonye nabyo munkuru. Iyi nkuru yaducanze rwose

  20. Justin

    May 15, 2017 at 7:18 am

    But anyway good job

  21. Umusomyi

    May 15, 2017 at 7:25 am

    Ahubwo da!! Thx kuba inkuru ikomeje… Gasongo birangiye asaze burunduuuu

  22. christian

    May 15, 2017 at 7:29 am

    njy nneh biramvanze

  23. Lil

    May 15, 2017 at 7:37 am

    Simenye ibyiyinkuru mwanditse

  24. Clementine

    May 15, 2017 at 7:40 am

    Ubu rero mba numiwe kuva ejo njyewe nacanzwe pe

  25. coco

    May 15, 2017 at 7:43 am

    Ibi ni ibiki noneho?
    Ko numva ntaho bihuriye na story yacu
    Ntacyo nkuyemo pe

  26. Kassorry

    May 15, 2017 at 7:45 am

    Sha urine umuhanga wa mwanditsi we, njyewe Narinziko ejo yarangiye rwose. Imana ijye ikomeza kukwagura mumpano yawe

  27. Benie

    May 15, 2017 at 7:45 am

    Uko birikose uno musazi ndabona ari gasongo ba blendaa na dorlene c bo barihe?plz mudusobanurire kuko ino episode njyew irancanze.

  28. simba Jean

    May 15, 2017 at 7:46 am

    Ibi nibyabyana bivuka mumryango yibifi binini nudufi duto. Naho njye mwene ngofero ntasomo nkuyemo.

  29. hamida

    May 15, 2017 at 7:55 am

    ko bibishye byagenze gutese

  30. hamida

    May 15, 2017 at 7:56 am

    cg mwatangiye indi shyashya ntimwatangirira kuri rimwe mutumenyeshe uko bimeze

  31. Gaga

    May 15, 2017 at 8:09 am

    Ndabona abenshi inkuru yabacanze ariko mu byukuri n uko hari agace k umusogongero mutasomye. Inkuru itangirira muri aka kabari aba basore Dany Bob Tity baganirizwa Na Nelson, ababwira inkuru ya Dovina Bari babonye. Ubu rero inkuru igeze Ku buzima busanzwe bwabo Ngabo yabariraga inkuru, bivuze Ko tumaze 100 episode twumva inkuru yabateho mu buzima bwa Nelson na bene wabo. Noneho ubu tuje muri present uko abayeho n abo bandi bashya yari ahuriye nabo mu kabari. Ubushobora age kuntangiriro ya online game aramenya Ko inkuru ikoneje.

    • phrister

      May 15, 2017 at 9:04 am

      kandi nelso yangyanye na dovine ubu c uyu uri kuvuga ngo njyewe ninde biracanze

  32. Ange

    May 15, 2017 at 8:18 am

    Mwaramutse neza abakunzi ba online game?
    Nonese iyi nkuru ya none ko mbona inshanze? Aba basore se bavuye he? Gusa numvise Gasongo yarasaze nibyo byari bimukwiriye.
    Ndishimye ko igikomeje natwe tukazamenya amakuru ya Brendah na Dorlene!!!!

    • kiki

      May 15, 2017 at 8:49 am

      Dude n’abandi mushobora kuba mutarabashije gusoma umusogongero w’ iyi Nkuru kuko Niho hagaragara ariya mazina twabonye uyu munsi. bariya bana bari mu kabari nibo batangira inkuru ibyo twasomaga byose ni Nelson wababwiraga ubuzima bwa Dovine nk amateka; ubu noneho batangiye present(indagihe) ibiri kuba.

  33. Gogo

    May 15, 2017 at 8:37 am

    Iyi nkuru mwayikuye he?

    Itarimo Nulson ngo tumenye ko Brendah afunguwe ? Rwose mwayivanze aba basore bandi bavuye he?

  34. Dude

    May 15, 2017 at 8:38 am

    Abasomyi iyi episode icanze mushobora kuba mwaratangiriye online game hagati ariko ubundi irasobanutse Ahubwo uyu mwanditsi ni umuhanga. Musubire ku musogongero wiyi nkuru mbere yuko episode ya mbere itangira murasobanukirwa byose kuko aba basore batatu Bob, Danny, na Daddy nibo batangiye iyi nkuru baganirira mu kabari Nelson aza nyuma ababarira amateka ya Dovine nuko yageze mu kagare ariyo turangije muri episode 100 zirangiye.

    • Keke

      May 15, 2017 at 2:51 pm

      Ntabwo ari uko tutamenye aho umusogongero uri ahubwo umwanditsi yibeshye kuri alternance cg connection mu nkuru
      aha yagombaga gushyiramo igika cyerekana ngo nyuma yu mwaka cg periode ingana gutya.none ukurikiye inkuru neza urabona ko byabaye exactly at the same time nyo mpamvu byacanze abantu .ubwo azabikosora kko ntakuntu bava gereza ngo bar ihite ikomera tutabimenye kdi ubundi iyi nkuru itanga details zose idasimbutse nimwe.

      ubundi iyi nkuru ni iya mbere

      • Kamikazi

        May 15, 2017 at 4:20 pm

        Keke nuko mutatahuye umusongongero nkuko Dude abivuze muri comment ye.Episode 100 turangije yari Nelson ari kubwira barya basore yasanze mukabare kwa Dovine histoire ya Dovine.Ahubwo ni Online game ubwayo ritangiye mbere twari kumva histoire ya Dovine turi kuyibwirwa na Nelson.Uyu mwanditsi numuhanga bikomeye yakina film.Courage Umwanditsi turakwishimiye.Nyagasani Yezu agukomereze inganzo.

  35. franco

    May 15, 2017 at 8:46 am

    Nonese Nelison yanze gutegereza Brenda arongora dovine? Ko yaba ari fake yarakoze iryo kosa ubwo urumva we hari ubumuntu bwari bumurimo?

    • phrister

      May 15, 2017 at 9:07 am

      oya wapi nawe yarongoye nuko dovine asigaye abana nabo na mama gasongo aramufasha gusa mbega wowe,subira muri episode ya 100

  36. loulou

    May 15, 2017 at 9:16 am

    Ubwo aho twari twicaye twese twari twarangariye mu ma telephone yacu nta numwe uvuga, mbega twari turi Online nta guhumbya, maze Bob ateruye icupa ngo asome asanga nta kintu kirimo, ahita avuga asakuza cyane atonganya aba serveurs.
    Bob-“ Ariko ubundi muba mwaje mu kazi cyangwa muba mwaje kutureba gusa? ubu se aya mavide ni indabo mwateguye hano ku meza? ”
    Danny-“ Hhhhh! ariko hari igihe ka Bob kigira akantu k’agasore kandi katazi no gufunda ikofe”
    Twese-“ Hhhhhhh!”
    Bob-“ ubu se udakanze aba servaire wakanga nde kweli? reka mbitendekeho wana mfite ayanjye ”
    Tucyumva imyikangato ya Bob, ako kanya twumvishe acecetse tumurebye tubona yarangariye hirya mbega igikanu cye cyabigendeyemo, muri uko kumureba Danny yahise ambwira;
    Danny-“ Reba Bob kweli! buriya koko umuntu w’umugabo arangara nk’umwana bajyanye i Kigali bwa mbere?”
    Twese-“ Hhhhhhhhhh!”
    Bob-“ Ninjye muri guseka? mwebwe muri no mu mandazi, ntabwo mwabonye ingendo y’abeza?!”
    Twese twahise duhindukira rimwe tureba inyuma duhuza amaso n’bakobwa batatu, abo nibo Bob yari yarangariye, batugeze iruhande bahita bakubitana mu biganza kwakundi bajya babigenza basekera rimwe ndetse bahita bicara inyuma yaho twari turi kuburyo washoboraga kwinanura gato ukabakozaho nk’ugutwi!
    Batangiye kuvuga ibya mvahe na njyahe, iyo abana b’abakobwa batega nk’inyambo basohotse bafite ayabo baba birekuye birenze ibikenewe.
    Tukiri aho twakomeje gusa n’abaganira ariko bo baturusha amajwi dutangira kwiyumvira ibyabo kuko tutari gufunga amatwi birumvikana.
    Umwe-“ Ariko Sacha, ubona ukuntu ngenda nuzuramo?”
    Undi-“ Eheeee! Rekera aho muko! ubwo se ushaka kutwiryaho kuko ufite umugabo ufite agafaranga? nuko nyine uri kutugurira naho ubundi mubonye nazamwomeka shahu! Nako ngirango nawe uranzi”
    Uwa gatatu wasaga nkaho atagira amagambo menshi, we yari yatuje kuburyo urebye kumureba byonyine wisangaga ahantu hanyerera kuburyo washoboraga no kuhagwa, we yahise avuga;
    We-“ Ariko Sacha, koko uracyakomeje? Sha niba hari umuntu nabonye udahinduka ni wowe, kandi nutisubiraho nzabwira oncle ibyo wankoreye ”
    Uwo Sacha bakundaga gushyira mu majwi yahise arebana nuwo wundi bakubitana twa tuganza,
    Bose- “ Hhhhhhhhh! Koto”
    Bavuze gutyo basakuza kuburyo abantu bose bari bari aho bikanze bagahindukira bakareba abo bana b’abakobwa.
    Ako kanya rero hari umubyeyi wahise winjira ari kumwe n’umugabo, asunitse uwo mu Mama mu kagare.
    Uwo mubyeyi yari afite isura nziza cyane, yari inzobe yayindi ya Original mbega inzobe izonga inzobere, yari yisize byabindi bashiki bacu bita ibirungo, mbega ubona ko akora ibyo azi ndetse asirimutse pe.
    Ubwo bakinjira bahise batangira kunyura kuri buri meza yo muri ako kabari sinzi ibyo babazaga.
    Danny-“ Eeee! Mana weee! Ndebera nk’uriya mubyeyi mwiza ugendera mu kagare, akiri inkumi ubanza yari afite isura imanura Drones !”
    Bob-“ disi koko ni mwiza gusa ashobora kuba ari gusaba tu! ahubwo reka nkuremo akanote nisuganye mpite nkamuha yigendere ntacyo yihangane abeza nibo disi bahura n’ibibazo !”
    Njyewe nakomeje kwitegereza uwo mubyeyi wasekaga neza bitangaje! Yari afite ubwiza mbega nako ntabwo ushobora kwakira neza mu ntekerezo uko uwo mubyeyi yasaga, ariko disi yagenderaga mu kagare!
    Twakomeje kumwirebera nawe abonye ko tumureba cyane abwira uwamusunikaga ngo amuzane aho twari turi ndetse ako kanya aza adusanga.
    Arimo kuza adusanga Bob yatangiye gukuramo ka ka note ngo amuhereze ariko umubyeyi wari ufite uburanga we atangira kumwenyura ndetse ahita atubwira,
    We-“ Uuuuuh! disi mwihangane ko mwashiriwe, mwabuze ababongera icyo kunywa?”
    Twe twahise turebana habura usubiza kuko icyo twari twiteze kumva ataricyo twumvise.
    We-“ Hano rero ntabwo ari mu kabari, njye mpita murugo kuko mwe ntabwo muri abakiriya ahubwo muri abashyitsi! Umva wowe Serveur bazanire round uyandike hahandi ndaza kuyishyura!”
    Gusa twarikanze twese ubwo umubyeyi mwiza bamusunika mu kagare ke, twese dusubiza amaso inyuma ariko anyuze impande ya ba bakobwa bari bari inyuma yacu bubika amaso, babonye arenze bahita bahaguruka barikaraga barasohoka!
    Bob-“ Brothers, uriya mubyeyi nshobora …!”
    Bob akivuga, umu serveur yahise aza azanye ya round adutereka imbere twumva ko zikonje neza agiye gupfundura.
    Danny -“ Buretse nkubaze gato, uriya mubyeyi uri mu kagare bite bye?”
    Servaire-“Ni Mabuja wacu kiriya !”
    Danny -“ Uuuuh! ngo Mabuja? yitwande se? ”
    Servaire-“ Yitwa Dovine !”
    Twese-“ Yeeeeeeh! ngo Dovine ?”
    Tukiyamira, wa mugabo wari usunitse akagare yahise agaruka maze yunama ku meza atwitegereza mu maso maze ahita atubwira;
    We-“ Mutangajwe na Dovine se? niba mwifuza kumenya byinshi munkurikire gato”
    Twese twahise duhaguruka dukurikira uwo mugabo ntawe uvuga tugeze mu ka jardin kari kari hanze, turicara maze yitsa umutima, ubundi aterura agira ati.…….
    Iyi nkuru nshya izakomeza gutambuka k’Umuseke buri munsi….
    Ntuzacikwe na Episode ya mbere kuri uyu wa gatatu…..
    SANGIZA ABANDI IYI NKURU:
     Share

    • Ange

      May 15, 2017 at 12:51 pm

      Urakoze cyane. Uyu musogongero ntabwo nari narawubonye jye.

  37. Leslie

    May 15, 2017 at 9:34 am

    Abantu iyi episode yacanze ntabwo mwibuka uko inkuru yatangiye.musubire inyuma murabyumva.nelson azakomeza atubwire amaherezo ya brenda.rwa gasongo rwo rwabaye urusazi.

    Mfunguye umuseke nihitira nziko inkuru yarangiye ejo.nezezwa no gusangaho akandi.thankx umwanditsi.much respect

  38. Mahoro

    May 15, 2017 at 9:39 am

    Ikibazo kiri muri iyi nkuru ni uko twari tuzi ko Nelson ariwe mu acteur w’inkuru none hajemo ngo Nelson aragenda undi wivuga ngo jyewe ni nde?Kuba twarabonye umusogongero nibyo ariko nanone hano biravanze ariko wenda ejo tuzasobanukirwa.cg umwanditsi yashatse kuducanga mu rwego rwo kugirango abone aho ahera atwishyuza?murabona ko benshi muri twe tutari gusobanukirwa pe!kuba atugejeje muri present nibyo ariko nanone nadusobanurire acteur w’iyi nkuru uwo ari we.Ikindi twizere ko Brendah na Dorlene batakatiwe kuko icyaha bakoze ntigihanwa n’amategeko igihe umuntu yitabaraga.Thx umuseke

  39. dudu

    May 15, 2017 at 10:10 am

    wapi aba mumuryango wabo na barumuna be kuko ntaho kuba afite kuko mama yariyahuye papawe aramukurikira ngo batazabimubaza nahubundi mumusogongero hagaragaramo aba bahungu nababakobwa ariko dovine aza asuhuza abantu kubera ubwiza bwe bamwe batangira kwitegura kumufasha ngo arasabiriza hanyuma ahita abatumira muri vip ubwoiba irarangiye hano urabona ko bidasa wagirango wasimbutse episode
    kdi ntaho nelson yagaragara keretse umusore muto waje acunze igare rya dovine

  40. dudu

    May 15, 2017 at 10:13 am

    abavuga ko nelson yaba yarashakanye na dovine nelson si gasongo usama ibyo abonye gusa nubwo yasaze nambere hose ibikorwa bye byagaragazaga ko ubwonko bwatokowe

  41. dollar

    May 15, 2017 at 10:19 am

    woww irakomej mbega byza!!gasongo yarasaze ndaq

  42. mugabo

    May 15, 2017 at 10:36 am

    Ndabona aribishya raise!

  43. mugabo

    May 15, 2017 at 10:43 am

    Ndabona aribishyashya,gusa muzatubanire nkuko byahoze

  44. turikume

    May 15, 2017 at 11:02 am

    Iyinkuru irumvikana wamugani musubire inyuma murayumva neza niyayindi hiyogereye ho abandi .urakoze umwanditsi !

  45. gatokeza

    May 15, 2017 at 11:54 am

    Mujye musoma inkuru muyumve neza kandi muyisobanukirwe. Abavuga NGO hajemo amazina mashyashya murabeshya ahubwo ntimusoma. aya Mazina hose arimo, aba bakobwa bose barimo. Aba Bose nibo bari kumusogongero winkuru.

  46. kkk

    May 15, 2017 at 12:09 pm

    Aya mazina ko mbona ntazabivamo ba Rosy, Tity… iyo mushaka amazina afatika yumvikana ndasoma nagera hagati nkatakara ariko buriya nzabimenyera

  47. JOFI

    May 15, 2017 at 12:20 pm

    Jye ikibazo nagize hari abantu nayobewe uko bageze mu nkuru, ngo Nelson asezeye Daddy Bob na Danny mubyukukuri byanyobeye kubihuza ninkuru nasomaga. Mbese byancanze neza neza navuye mu muronngo

  48. gatokeza

    May 15, 2017 at 12:22 pm

    Mujye musoma inkuru muyumve neza kandi muyisobanukirwe. Abavuga NGO hajemo amazina mashyashya murabeshya ahubwo ntimusoma. aya Mazina hose arimo, aba bakobwa bose barimo. Aba Bose nibo bari kumusogongero winkuru. ikiyongereyemo ni gatindi gasongo wasaze

  49. Nepo

    May 15, 2017 at 1:02 pm

    Ndumiwe Gusa!

  50. Solange

    May 15, 2017 at 3:11 pm

    Thx umuseke.inkuru ibaye ndende none biraducanze.Hari abagerageje kudusobanurira imvano yayo mazina yiyongereyemo muri episode 101.bakoze.ariko haracyarimo urujijo pe!umwanditsi yitonde tutazakomeza kubihirwa kuko iherezo rya episode 100 ntirihura n,intangiriro ya episode 101.gusa turemera ko wakoze akazi gakomeye mwanditsi mwiza.

  51. Rwema

    May 15, 2017 at 3:17 pm

    Ese ko mbona iyi nkuru yacanze benshi!! Abo yacanze ntibasomye umusogongero!!!

  52. Mahoro

    May 15, 2017 at 3:53 pm

    @Rwema rwose umusogongero twarawusomye n’utari yarawubonye dore hejuru hari umuvandimwe uwushyizeho.Ikibazo nkanjye nibaza ubishoboye wansubiza ni acteur w’iyi nkuru.Kko mbere twari tuzi ko ari Nelson none hajemo izina nelson n’undi ugaragara nka acteur uvuga ngo njyewe!!!

    • Kalisa

      May 16, 2017 at 12:46 am

      @Mahoro, cyokora ntakubeshye na njye birimo kuncanga! Uriya urimo kubara inkuru sinzi ari inde!!! Mbere iyo bandikaga ngo njyewe wumvaga ko ari Nelson, uriya waje urimo kubara inkuru yanyobeye!

  53. Kamikazi

    May 15, 2017 at 4:27 pm

    Keke,Franco,Jofi nabandi byacanze nuko mutatahuye umusongongero nkuko Dude abivuze muri comment ye.Episode 100 turangije yari Nelson ari kubwira barya basore yasanze mukabare kwa Dovine histoire ya Dovine.Ahubwo ni Online game ubwayo itangiye mbere twari kumva histoire ya Dovine turi kuyibwirwa na Nelson.Uyu mwanditsi numuhanga bikomeye yakina film.Courage Umwanditsi turakwishimiye.Nyagasani Yezu agukomereze inganzo.Dukomeze turyoherwe.

  54. doriane

    May 15, 2017 at 4:53 pm

    OMG!!!nabaho rwose mbonye inkuru ihiga izindi zose nasomye nukuri coup de chapeau k’umwanditsi mbega inkuru irimo inama zisobanutse byandenze ntbwo mwabyumva kbxxx!!!nukuri izi nkuru znyu muzikinnyemo film mwakunguka birenze ibikenewe!!ese nta GRP ya whatsap mugira umuntu akaba yayi joining nukuri mudusubize

  55. N . Janvier

    May 15, 2017 at 5:25 pm

    Iyi Nkuru Ni Ya Yindi Twasomaga Cyangwa Mwaduhinduriye?
    Aba Ba Dady, Dany, Bob, Rost,… Bakomotse Hehe Ko Batari Bari Muri Iyi Nkuru?

  56. Soso

    May 15, 2017 at 7:28 pm

    Nasobanukiwe nanjye byari byabanje kuncanga.

  57. Honnette

    May 15, 2017 at 8:29 pm

    Yeweeee murakoze cyane nukuri mutuma imitima yacu igaruka Ubuntu pe ururukundo rutangiye ndabona ari danger RWA sachat iyinkuru itangiye Neza cyane turabakurikira rwose

  58. Oreste Zebby

    May 15, 2017 at 10:24 pm

    Ikibazo Niki; acteur twari tuziki ari Nelson , none hajemo undi uri kwiyita njyewe. Ese acteur niwe wahindutse kuko Nelson role ye yarangiye xg? Naho umusogongero twarawusomye rwose!! Nelson avuye munkuru ese ninde umusimbuye wiyita jyewe?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: