Episode 102: Jojo azanye umuryango we kwa Daddy, Se amubwira icyo atari azi – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Episode 102: Jojo azanye umuryango we kwa Daddy, Se amubwira icyo atari azi

Narebye imbere n’inyuma mbura umuntu, nitegereza igipangu cyo mu rugo nari ngiye kwinjiramo nibuka icyo kwa Brown Nelson yatubwiye mu nkuru ku mutima nti.

Njyewe-“Ubu se koko byashoboka ko ari ibyago natwe byaba byatugwiririye tukaba tugiye kuzinga akarago? Ko bo se bagize amahirwe bakagira aho berekera twe turajya hehe? Ahaaaa! Reka ninjire da, nizereko ari ibyuya atari amaraso! Imodoka eshanu zose?

Narakomeje imbere gato maze nkomanga rimwe, kabiri, ngiye gukomanga ubwa gatatu numva ibase y’amazi mu mutwe umubiri wose ndatetema ndetse agera no mu nkweto ntangira kugenda njabuka ari nako abantu benshi bari bahari bose banseka banaririmba isabukuru nziza, ibintu byambayeho ngasusumira kubera gutungurwa kandi ndi umuntu w’umugabo.

Nasubiye inyuma niruka banseka ngarukiye kuri ka kamodoka kanjye kakajwanguruzo nari narateranyije kuko ibyerekeye n’amamodoka aribyo nabayemo kuva cyera maze ngezeyo ndahagarara ngihindukira nabonye Jojo umukobwa Papa yakundaga cyane ndetse ari n’umwizerwa kubera akazi yamukoreraga aza ansanga, maze ntangira kumusaba imbabazi ngo ntibameneho andi mazi nkitangira kuvuga numva undi muntu umfutse mu maso.

Jojo yarasetse cyane maze ansaba gutuza maze koko ndemera njyanwa aho ntarebaga ibyo ari byo byose nahise menya ko ari surprise.

Tukigerayo bakomeje kuririmba Jojo akomeza kugenda anyongorera ananserereza ngo natetemye maze mu kumfukura mu maso,

Njyewe-“Oooooh my God!”

Ako kanya bose bakomye amashyi mbura aho ndigitira nabonye gateau nziza ikoze mu rufunguzo rw’imodoka iteretse ku modoka nshya ya voiture, byabaye ibindi mu mutima wanjye, nabuze icyo mvuga maze amarira y’ibyishimo aba ariyo ambunga mu maso, bamaze gutuza,

Papa-“Iyo modoka ni iyawe muhungu wanjye!”

Njyewe-“Yeee?”

Papa-“Nibyo rwose! Ahubwo noneho sha ko iyo mu mahanga no kuri za televiziyo njya mbona bakata uyu mutsima bari kumwe nababo wowe bite? Niko ko nziko nta ntama noroye byagenze bite sha?”

Bose-“Hhhhhhh!”

Bose bakomeje guseka maze bazana icyuma ngo nkate ndeba hirya no hino mbura uwo mfata sinzi ukuntu nabonye ka Isabella umwana muto wa Jojo w’umukobwa wankundaga kubi, maze ndakitabaza kankura mu isoni karaza kamfasha gukata gateau amashyi aba menshi maze ninjira mu modoka imirabyo iba amafoto ibyishimo biba byinshi.

Imodoka nari maze guhabwa nayivuyemo dukomereza mu nzu ahari hateguwe buri kimwe cyose mu bitunga umubiri, mbimburira abandi, ibirori biratangira turasoma turacurura ndetse turarya turahaga.

Byageze hagati maze mbona hinjiye umukecuru n’umusaza ndetse n’umugabo nako ubanza yari umusore ukuze, bari kumwe n’umubyeyi wari wambaye neza maze ako kanya mbona Jojo arahagurutse ajya kubakira abazanira Papa arabasuhuza ndetse na Mama arabishimira ibirori birakomeza, byageze aho Papa yaka umwanya w’ijambo maze araterura aravuga,

Papa-“Ndashimira buri wese waje hano by’umwihariko Mama Daddy wambyariye uyu musore akaba ari n’imfura yanjye imwe rukumbi! Ndifuza ko yatambuka akaza akampobera nkamubwira ko namukunze, mukunda kandi nzakomeza kumukunda kugeza gupfa

Twese-“Wooooow!”

Amashyi yabaye menshi maze Papa akomeza kwereka abantu bari baje abashyitsi ahereye kuri njyewe, maze kwicara,

Papa-“Nyuma y’umuhungu na Nyina rero reka mbere nako se ubu bigende gute ra? Jojo haguruka!”

Ako kanya Jojo yahise ahaguruka maze Papa arakomeza,

Papa-“Uyu ni umukobwa nako umugore yitwa Jojo! Niwe umfasha buri gihe mu kazi ka buri munsi, yaba aho njya hanze muri business ndetse no mu kazi dukorera ino, hano turamwishimira cyane by’umwihariko njyewe kandi koko arabikwiye kuko tumukesha iterambere tugeraho buri munsi,

Ntabwo yaje wenyine rero yadukoreye agashya azana n’umuryango we! Ni bahaguruke badusuhuze”

Ba bantu Jojo yari guhaguruka akakira bahise bahaguruka bose maze Jojo ahamagara umwana we Isabella barabasanga bahagarara iruhande rwabo.

Jojo-“Nkuko mubibona uyu ni Papa, Mama, Mukuru wanjye Gaju na Brown musaza wanjye, Isabella we ni uwo nibarutse

Twese-“Wooooooow!”

Papa-“Uuuuh! Gaju?”

Jojo-“Yego! Gaju, Jojo, Brown. Nako mwitwa neza rwose ni byiza ngaho mwiyicarire”

Bose baricaye Papa akomeza kwerekana abari bari aho bose ntawe asize inyuma maze ashoje ibirori birakomeza, Papa Jojo nawe nk’umuntu wari ugeze mu rugo bwa mbere yahise afata ijambo.

Papa Jojo-“Murakoze! Njye nitwa Pascal umugabo w’igikwerere ushinjagirana isheja ko yarongoye umukobwa wa Nganji”

Akivuga gutyo Papa yarikanze abantu bose barabibona maze ahita avuga asa n’ufite ubwoba ibintu ntari muziho.

Papa-“Koko se icyo n’igisekuru cyawe cyangwa ni ikivugo?”

Papa Jojo-“Uuuuh! Nkubeshye nsubire gereza yanshegeshe nkongera gushiduka ndi mu maboko y’uwo nashatse”

Papa-“Eeeeeh! Wivuga neza rwose urakoze! Ngaho iyicarire!”

Papa Jojo-“Nonese ubu mvuze iki?”

Papa-“Oya rwose wikwigora nawe urabona ko imyaka yanjye ingana iyawe kandi hano ni iwanjye iyicarire”

Abandi bantu bari bari aho batangiye kujujura maze Mama ahita yegera Papa aramwongorera hashize akanya.

Papa-“Ngaho vuga muze erega natebyaga!”

Papa Jojo-“Rwose njye nagirango mbashimire ko mwatwakiriye mu muryango wanyu, twese uko turi hano twari dufite amatsiko yo kugera hano, burya ahantu umwana wawe yahembukiye ntawe utakwishimira kuhataha, rero reka nifurize umuhungu wanyu isabukuru nziza akure ajya ejuru kandi akurane imbaraga nk’izawe azatere imbere nkawe.”

Papa-“Nuko nuko baguhe amashyi

Papa jojo-“Reka nanone nanjye n’agacecuru kanjye abana badusindagize twandare turabizeza kuzabitura kuko mukwiye kwiturwa ubugira kabiri, murakoze kandi twanyoye twahaze muduhe agakoni kacu dutahe

Papa-“Oya rwose karibu murisanga! Nkaho ari njye nakabituye mwe mwabyaye umukozi unkwiriye nkaba ntera imbere buri munsi namwe ngo muranyitura? Oya rwose!”

Mama Jojo-“Jojo wacu rwose yabaye undi kubera mwebwe! Ntabwo nari nziko azavamo umukobwa ushimwa namwe rwose! Imana igira amaboko,Jojo wanjye asigare avinvira mu modoka nkanjye ngifite itoto? Yuuuuu! Ibyishimo nsigaye mfite si gusa ubanza ngeze ku ndunduro

Papa-“Uuuuuuuh! Ibyo se kandi ni ibiki? Cyera se Jojo yari ameze ate?”

Papa Jojo-“Oya rwose burya abagore bakunda amagambo ntawabivamo reka twitahire!”

Mama Jojo-“Waretse se nkababwira n’ubundi ko byabaye…”

Papa Jojo-“Oya! Amagambo twari twahawe rwose yarangiye reka dutahe!”

Mama Jojo-“Cyo re! Ahaaaaa! Reka tugende wa mugani da!”

Abantu bose bari bari aho baratunguwe, abo kwa Jojo barahaguruka bashyira icyemezo cyo gutaha mu bikorwa birumvikana na Jojo yarabakurikiye ataha ababaye cyane.

Bamaze kugenda abasigaye twakomeje kuganira no kuryoherwa n’uwo munsi mukuru, amasaha akomeza kwicuma ari nako ntungurwa buri kanya nyuma ku musozo mpabwa umwanya wo kugira icyo mvuga nk’umusore wari umaze gusoreka bagatumira imiryango.

Nkimara guhaguruka bose bakomye amashyi baranyishimira maze nanjye nitsa umutima ngorora umuhogo maze ndavuga;

Njyewe-“Mbere ya byose mbanje kubashimira ko mwaje kwifatanya nanjye kuri uyu munsi rwose ndagira ngo mbabwire ko nishimye bitavugwa, ndetse byarenze igipimo cy’ibyishimo nagize kuva navuka.

Kubabwira ko nishimye niryo jambo ryari rimvunnye umutima kuruta andi menshi andimo nkaba ngirango nkomeze mbasabe kumba hafi nkuko mwabigenje kuva nkiri muto kandi nanjye mbemereye kuzaba umugabo ndetse ubutaha nk’uyu munsi ntabwo nzaba ngikatana gateau na ka Isabella ahubwo nzaba ndi kumwe n’umwari ubikwiye”

Nageze aho amashyi aba menshi ndikanga maze bose bahita bahagurukira rimwe barampobera bamba n’impano bari babikiye kubanza kugira icyo mvuga, ibintu bikomeza kuba ibindi abari bari aho bose batahana umunezero mwinshi nanjye nishimira kubaherekeza.

Bakimara kugenda twagarutse mu rugo maze tukicara muri salon Papa atangira kubura amahoro, mbona atangiye kugenda azenguruka aho ari nako yimyoza hashize akanya ansukira aka vin yakundaga mukarahuri arampereza maze ndamubwira.

Njyewe-“Urakoze Papa! Ariko se ko wakiriye nabi abashyitsi ba Jojo hari icyo bakubangamiyeho? Njye nabyibajijeho biranyobera

Papa-“Daddy! Nkurikira gato tujye hanze nkubwire sha!”

Ako kanya narahagurutse ndamukurikira tugeze hanze dukomeza tugana aho ya modoka nshya y’impano iremereye mu mateka nakiriye ntabikekaga yari iparitse tuhageze turahagarara, maze atangira kuvuga azenguruka nanjye mukurikira.

Papa-“Daddy! Wasomye se wumva uko gahumura? Soma rwose nawe ubu wakuze sha! Ariko n’ubundi ndabizi uri umunyakabari ni ukugutera icyaka!”

Njyewe-“Hhhhhh! Murakoze cyane!”

Papa-“Daddy! Urabizi uri umwana w’ikinege, uri umusore wanjye ngira ndashaka ko uzabaho neza kuruta uko nabayeho!”

Njyewe-“Ndabyumva Papa!”

Papa-“Hanyuma rero ubu ndashaka kukubitsa ibanga kandi niryo rizatuma ukura cyangwa ukagwingira

Njyewe-“Ngo ibanga? Irihe se?”

Papa-“Ko ugira ubwoba se sha kandi byitwa ngo umaze kuba umuntu w’umugabo?”

Njyewe-“Papa nuko watinze kumbwira amagambo utigeze umbwira kandi ndi umwana wawe w’ikinege, ubu wabona umbwiye ko utari Data!”

Papa-“Oya humura mwana wa! Ndi So! Igihe ni iki rero ngo umenye byose, kandi ngomba kukumenyera amahitamo wabyemera utabyemera

Njyewe-“Papa! Mbwira rwose ndakumva!”

Papa-“Wifuza ko wambona nkennye narigeze gutunga bigeze aha?”

Njyewe-“Oya oya oya Papa! Ibyo rwose ntabwo mbyifuza, habaye iki? Ko utambwira?”

Papa-“Wifuza kumbona se ndi mu buroko ndya impungure?”

Njyewe-“Oya rwose Papa! Wibivuga rwose ntabwo mbikwifuriza sinzanakwifuriza kuba nka Pascal wo mu nkuru umugabo witwa Nelson yatubwiye!”

Papa-“Wumve wumve! Sinshaka kumenya ibyo yababwiye ahubwo tega amatwi wumve ibyo ngiye kukubwira, uranyumva?”

Njyewe-“Mbwira rwose ndakumva Papa!”

Papa-“Daddy! Burya nubwo ubona isi yizengurutsa, umuyaga ugahuha amazi agatemba ni nako ubuzima bw’umuntu buhinduka, nakuze ndi umuhanga mu ishuri, ndetse nabaga uwa mbere kuko mu ishuri nta wankurikiraga.

Nakuranye n’umusore witwaga Jules twanganyaga imyaka ndetse kandi nari muzi nawe yari anzi neza kuko twasaga nk’abakuranye, kwiga twararushanwaga kuburyo iyo umwe yarushaga undi byabaga ari ishiraniro aho umwe aciye undi akahacisha umuriro

Njyewe-“Uuuuuh! Nonese…”

Papa-“Ceceka se nkubwire! Iyo mbwa yitwa Jules!”

Njyewe-“Papa! Jules uvuga si…”

Papa-“Ceceka ariko nkubwire!

Uwo musore yaje kubona Bourse maze ijya kwiga hanze njye ndasigara nyuma y’igihe kinini agaruka asanga njye nicururiza biriya byuma by’amamodoka dukomeza kubana ariko sinigeze nshirwa byakomeje kundya buri uko duhuye nkamusuhuza iryinyo riri ku rindi.

Mu gihe gito yahagaritse inzu mureba nanjye ndiyandayanda ntereka indi impande ye nyuma y’igihe asubira hanze ngo mu kazi, ubwo nanjye mba ninjiye mubyo gucuruza ama modoka, ikintu cyaje kumbabaza n’ukuntu imodoka ya mbere natumije ariwe wayiguze akigaruka.”

Njyewe-“Eeeeeh? Ubwo se si ejo bundi?”

Papa-“Dore mbese! Ubaye iki se ko wikanga utari wumva neza ibyo mvuga?”

Njyewe-“Nonese uwo Jules…”

Papa-“Ndacyakubwira yewe!

Ubwo nyine nakomeje kumurya isataburenge kuko yanyizeraga muha igitekerezo ko nshaka kujya kwibera muri kimwe mu bihugu byateye imbere nkajya ngakorerayo business!”

Njyewe-“Eeeeh! Nonese ntitwagiyeyo nyuma y’icyumweru ukavuga ngo ibyangombwa byacu ntibyuzuye tugataha? Ahubwo se wa mugani ko twagarutse twenyine Jules ari hehe?”

Papa-“Vuga buhoro se! Ubu ari kugendera muri busi itagira amapine?”

Njyewe-“Ushatse kuvuga iki se Papa?”

Papa-“Ceceka ndacyakomeza!

Nkimubwira ko nshaka kuba hanze nawe yahise ambwira ko yari afite uwo mugambi wo kuzajyayo maze mubwira ko rwose nta kibazo yambwira nkamufasha niko kumpa ibye byose nanjye ndataha ndituramira mu gihe gito mubwira ko agomba gushaka ibyangombwa vuba vuba kuko byose tuzasangayo narangije kubyishyura.

Ejo bundi rero umunsi uragera ngushyira imbere na Nyoko nawe azana umugore we twurira indege,  tugezeyo icyakurikiyeho…”

Njyewe-“Nonese ntiwatubwiye nyine ko ibyangombwa byacu bitemewe? Ko utambwira ariko Papa? Jules n’umugore we basigaye hehe?”

Papa-“Narabagambaniye babashyira muma bisi atagira amapine, bateraho indabo Gatera ndagaruka! Narabatanze da!”

Njyewe-“Oya oya Papa…”

Papa-“Suuuuu! Funga umunwa se!”

Njyewe-“Oya oya ntawo mfunze…”

Papa-“Uremera ko ndi So?”
Nakomeje kuba nk’utaye umutwe, mbura ayo ncira mburara nayo mira ako kanya numva umusore wararaga izamu aravuze.

Zamu-“Oya nanjye rwose ndabyiyumviye!”

Papa-“Uvuze ngo iki sha? Ngo wumvise iki?”

Zamu-“Ibyo mwavuze byose se hari icyo ntumvaga?”

Papa-“Ndakwishe wowe nturaye!”

Zamu-“ Nanjye ntabwo nari nziko mfite Boss…”

Papa-“Hagarara sha!”

Zamu-“Eheeee! Reka nkuremo akanjye karenge

Papa yahise yiruka asanga zamu ariko kubera ubusaza amwereka munsi y’ikirenge n’umujinya mwinshi akubita icupa yari afite hasi yinjira mu nzu hashize akanya mbona asohotse yambaye urukote runini Mama amusohoka inyuma,

Mama-“Gate! Ugiye hehe koko iri joro?”

Papa-“Mva inyuma wa mugore!”

Mama-“Ariko se koko ahantu ugiye ni hehe koko utambwira? Mbwira ndahangayitse! Oya oya ngwino umbwire impamvu wirukanye bariya babyeyi ba Jojo! Ntabwo nkurekura, cyangwa wari uziko…”

Papa-“Kandi wa mugore we! Uyu mugore ntanshakaho aka munani ra?”

Mama-“Oya n’akakenda ndagashaka! Noneho ahujya hose turajyana

Papa-“Hhhhhh! Nari nirakaje ariko nsanze bitambera, hari umuntu unzaniye imodoka nshaka kugura reka nze murebe ndaje gato

Mama-“Ariko Mana! Gate! Uba ugirango ndakare? Ubu se kare kose iyo umbwira ko ariho ugiye nari kugutangira nkubaza iki? Eeeeeh! Daddy bite ko umeze utyo?”

Papa-“Reka umwana ararwaye yewe! Ahubwo………………

NTUZACIKWE NA EPISODE YA 103 EJO MU GITONDO

63 Comments

  1. Ndikou

    May 16, 2017 at 4:00 am

    Already njye namaze kubifata nkaho twatangiye season 2. Thanks Umuseke!

  2. Lil

    May 16, 2017 at 4:05 am

    Ese inkuru ya Johan nu muhunguwe yarangiye, ndumva ba gatera ba daddy byancanze

  3. Dude

    May 16, 2017 at 4:05 am

    Ayiwe mbega Gatera yicishije Jules koko tonton wa ba Brown niyo mpamvu Pascal yivuze akadagadwa, ni umwe na Gasongo neza neza ibyabo ni ishyari ribi,ubugome no kwikunda. Gusa ndishimye ko Jojo ameze neza ndetse numuryango we gusa Pascal ubanza atarahinduka uko mwumvise. Thx Umwanditsi uri umuhanga pe inganzo yawe ikomeze yaguke ukomeze uhindure imitima ya benshi. Thx Umuseke.

  4. Gift

    May 16, 2017 at 4:17 am

    Eeeeh, uyu mugabo SE niwe wish nganji SE wa mawuwa bahuuu? Ngaho, imitingoyose igenda iboneka gahoro gahoro.

  5. nyi

    May 16, 2017 at 4:34 am

    Birancanze ibyiyi nkuru sinzi bizacanguka ryari? Hama uyu GATERA niwe John,daddy akaba nuliso? Murwaneho gusobanukirwa namazina mashya pee

    • Solange

      May 16, 2017 at 8:27 am

      Oya.ni abandi bashya bajemo.icyo mbona nuko episode 100 zatubanye nyinshi tukibagirwa.Ziriya 100 ni inkuru yavugwaga na Nelson ariwe wari acteur muri icyo gihe.yayibwiraga ba basore barimo Daddy.ubu rero injury yararangiye Daddy akomeza ariwe acteur.

  6. yu

    May 16, 2017 at 5:01 am

    Mwaramutse neza?
    uhhhmmm ndabona haciyeho imyaka wa mugani, Pascal yarafunguwe, Jojo yarabyaye umwana yarakuze yabonye n’akazi? wagirango hari inkuru zasimbutswe none se Pascal afunguwe bagarutse kuba ku gisenyi ntabwo bakiba Kigali. Jules uvugwa ni wa Tonto Pascal yitaga ngo niwe se wa Gaju se?

    • Solange

      May 16, 2017 at 8:22 am

      Byashoboka ko ariwe.Ariko se uretse kurera Gaju hari aho bari bahuriye na famille mu masano na Gaju.narinzi ko yari inshuti na Mama Gaju gusa.None ko numva kwa Gaju bari bubizire?

  7. yu

    May 16, 2017 at 5:09 am

    Mukomeje kudufata neza. Merci beaucoup.
    Ndabona acteur abaye Daddy.

  8. Christine

    May 16, 2017 at 5:09 am

    birancanze pe

  9. Adinan

    May 16, 2017 at 5:39 am

    ndabona ari dange njyewe sindasobanukirwa neza peeeeee ndaza gusoma comentaire wenda ndabyumva neza nyuma,gusa ndabona ari indi Epsode shyashya

  10. Paci

    May 16, 2017 at 6:40 am

    sindayitahura neza ivanze ukuntu

  11. mugabo

    May 16, 2017 at 7:07 am

    Eeeeehhh!Komeza twumve Gatera w’umugambanyi

  12. Nepo

    May 16, 2017 at 7:09 am

    Jules ntawundi n’umwe yereze Gaju. Yooh Mbega agahinda nize!Jules yarapfuye kweli!

  13. Giramata

    May 16, 2017 at 7:11 am

    None se Nelson arihe? njye inkuru yanshanze pe.Ababyumva neza munsobanurire.

  14. loulou

    May 16, 2017 at 7:11 am

    Yampayinka Jules ni Tonton wa Ba Gaju disi. none papa Daddy yaramwivuganye!ubu se Daddy aramwibuka muri ya nkuru yabwiwe na Nelson?

  15. Nadal

    May 16, 2017 at 7:25 am

    Manaweee burya bwose tonton waba Jojo uwo bajyanye imahanga yarabagambaniye!!! Ariko ishyari niribi kokoooo

  16. Dudu

    May 16, 2017 at 7:26 am

    Ah NGANJI Jules yaramwishe se wa daddy mbega asigarana imitungo yiwe ayiga Mana Jojo yabaye mwiz mama Ivan wacu kugera kure siko gupfa.
    Ubuse pascal we yaba yarahindutse ra? Reka ndore amaherezo ya dovine na musaza we wasaze kubera ubugome

  17. ineza

    May 16, 2017 at 7:37 am

    ESE ibi nibiki??

  18. Cecile

    May 16, 2017 at 8:04 am

    Ntabwo byoroshye

  19. Oreste Zebby

    May 16, 2017 at 8:09 am

    Mubyukuri sindamenya umurongo ndimo pe!! Narinziko it episode iramfasha kwinjira neza muri 100 zishize ark byanze.. mbaze gato “acteur ubu yitwa Daddy Nelson role ye yarangiye cg?” Ahubwo x JoJo yinjiye muri kariya kazi gute?? John na nelson ko ntabo nkiri kumva?? Hagize ubimenya yambwira rwose!

  20. Jacques

    May 16, 2017 at 8:16 am

    noneho umwanditsi wacu yaratuvanze burundu! ntawamenya niba ari indi nkuru itandunanye niya nelson yatangiye, uwitwa Jojo we hamwe muti umwana we ni Isabella mukanya ngo Ivan.Pascal nawe duheruka afunze none aje muri anniveraire.Byatangiye kubiha kabisa yayandi mushaka kutwishyuza mbivuyemo.

  21. Solange

    May 16, 2017 at 8:17 am

    Yemwe biratangiye pe!Hanyuma se nubu ko nibuze:ubu hagati ya Gatera na famille Jojo bimeze gute?Jules we ntawe nigeze menya mu bice byatangiye.

  22. Gogo

    May 16, 2017 at 8:20 am

    Ko mutaduha iherezo rya Brendah se?

  23. Gogo

    May 16, 2017 at 8:26 am

    Mwaramutse? Iyi nkuru noneho ko yanshanze? pascal se yaba ariwe jule ?

  24. Kagoyire

    May 16, 2017 at 8:32 am

    Mwanditsi ndagushimira rwose ukuntu uturyohereza. Imana iguhe umugisha.hanyuma iki gice wibagiwe kubanza gukora akariburiro gato gatuma uyisomye itamucanga….uyu gatera aje ka gatera byo…jojo nawe ahise agwa mu bintu….mu nkuru y’ejo uzakore icyo twita kwibutsa cg guhuza ibika….iki rwose.wakize ikimanuka kuko wari gutangira utubwira uti mwibuke Tonto cg nyirarume wa Brown gaju na jojo
    Merci ura cyari uwa mbere ukanikurikira

  25. Gogo

    May 16, 2017 at 8:35 am

    Mwaramutse? Iyi nkuru noneho ko yanshanze? eeeee!!! ndibutse jule ni tonto waba gaju umwe pascal yajyaga avuga ko.arumugabo wa mama gaju

  26. rose

    May 16, 2017 at 8:36 am

    Nagize ngo nijye njyenyine byabanye isosi none ndabona ari ikibazo rusange. Ntekereza ko hagati ya épisode 100 n’iyi 101 hari amakuru asimbutse kuko ku musozo wa épisode y’100 abo muri gereza bari basuwe. Ukuntu rero mu 101 hatangirana n’aba serveurs ntibyumvikana. Ikindi kuba hajemo abakinnyi bashya si ikibazo. Ahubwo uko binjiye mu mukino nibyo biri kutubana imvange.

  27. codo

    May 16, 2017 at 8:43 am

    Inkuru yaducanze gusa Jules ni tonton was ba gaju wawundi use yitaga we was gaju. Ubwo batangiye India season

  28. loulou

    May 16, 2017 at 8:51 am

    Njye ibindi ndabyumva ariko nibaza niba Jojo afite abana babiri Yvan na Isabella

  29. Gaju.

    May 16, 2017 at 9:02 am

    Uko mbona koko iyi nkuru ni igice cya kabiri twatangiye cya “online game”. Ubu acteur ni Daddy ntakiri Nelson. Gatera yishe wa mu tonton wa ba Brown disi wazaga kubasezera agiye hanze,umwe Pascar yavugaga ko ariwe wabyaye Gaju! Mana we! Ishyari ni ribi pe! Na Gasongo ryatumye yangara!
    Umwanditsi n’Umuseke turabashimiye cyaaaane!

  30. Gaju.

    May 16, 2017 at 9:12 am

    Inkuru ni imwe ikomeza,mbere yavugwaga na Nelson ayibwira ba Daddy, Bob,… ubu rero yakomejwe na Daddy.

  31. Soso

    May 16, 2017 at 9:23 am

    Gatera nawe araje abone ingaruka y’ishyari njye ndikubona Bose nagiye kwinjira mu gakino,umuzamu WO kwa Gatera araje amuvemo mama gaju yongere amenyeko yahemukiwe ibintu bigiye kuba agatogo gereza igihe kwakira abandi bahemu.

  32. turikume

    May 16, 2017 at 9:25 am

    Big up Museke ndumva ibyo kwa ganji tugiye kubikurikirana tumenye ikishe ise wa Mauwa ariwe se wa John imitungo yabo bayigaruze woow nda bona na Pascal yaravuye muburoko yara natuje agiye kugarura ibya sebukwe ba fatanyije na muramuwe john.

  33. duniamviringo

    May 16, 2017 at 9:31 am

    inkuru iranchanze ubuse nelison numuryangowe baheze hehe tutamenye iherezo ko numva twinjiye muyindi

  34. Ange

    May 16, 2017 at 9:51 am

    ndasigara kuryanyuma.byanchanzeee

  35. Mahoro

    May 16, 2017 at 10:07 am

    Nanjye ndabona twatangiye episode nshya kuko biravangavanze kbsa!!tuzabimenyera bitinze,kdi jye ndabona umwanditsi yarashatse kwiyishyuriza amafranga gusa bigatuma atubihiriza.Iyo atangira indi nkuru nshyashya tukayikurikira igitangira yari kuturyohera kurushaho aho gufatira ibintu hagati twese bikaba biducanze.Guhindura acteur w’inkuru byonyine byarangije kuyangiza nta buryohe burimo.

  36. JOFI

    May 16, 2017 at 10:08 am

    Basomyi bagenzi bangye muntabare rwose narindagiye sinzi ahantu ndi muri iyi nkuru kuko nananiwe kubihuza n’umurongo nari ndimo rwose. Uyu muntu urimo kuvuga hano ni inde? ko umva avuga ngo njyewe… nayobewe uwo ariwe Daddy cg Gatera binjiyemo bate ese irengero rya Nelson na John na Christne nabandi ni irihe. Ka nsabe umwanditsi adufashe kuko mbonye abo byacanze turi benshi.

    • Rwema

      May 16, 2017 at 10:25 am

      @Jofi,kugeza kuri episode y’100 Nelson yatekererezaga ba basore barimo Daddy ibyabaye byose bamaze kubona Dovine ugendera mu kagare. Nelson amaze kubabarira byose uko byagenze yarigendeye. Aha rero ni Danny urimo kuvuga! Inkuru irumvikana rwose

  37. Rwema

    May 16, 2017 at 10:21 am

    Inkuru irumvikana rwose. Umuntu wasomye inkuru kuva yatangira yagombye kuba ayumva. Uyu mwanditsi ni umuhanga cyane!

  38. Mucyo

    May 16, 2017 at 10:31 am

    Icyumvikana ni uko inkuru yarangiye ,kdi umwanditsi wiyiwinkuru akaba yarahindutse ,uyu ashobora kuba ari kwiga kwandika inkuru!!Inama namugira nuko yahuza ibyo ari kwandika kuko nta sens bifite pe ,kwandika amagambo menshi atajyanye sibyo biryoshya inkuru.

  39. Mucyo

    May 16, 2017 at 10:33 am

    Ni byinshi pe ariko ntibiri interested

  40. protais

    May 16, 2017 at 10:42 am

    Byancanze kbsa nge nibuze

  41. Chris Nd

    May 16, 2017 at 10:49 am

    Mwaramutse neza basomyi bagenzi banjye rero iyi nkuru ntabwo ariyindi bongereyemo ahubwo nabandi bashya bongereyemo Daddy papa we na ba Bob sacha Titi nabandi njye ndabona bashaka kumenya neza ibyurupfu rwa sekuru wa Nelson ari we NGANJI niyo mpamvu aba bose bajemo kugirw ngo hacukumburwe neza uburyo mzee NGANJI yitabye Imana the reason why benshi byabacanze rero ntacyahindutse biraza gusobanuka bamenye uko umusaza NGANJI yatabarutsemo kd ndakeka ababyeyi ba Daddy wagarutse cyane ariwe acteur aribo bihishe inyuma y’urupfu rwa NGANJI ndumvs byumvikanye Murakoze kd Umuseke.rw mujye mumenyesha abasomyi impamvu hari subject yahindutse munkuru ok Umunsi mwiza Big up basaza!!

  42. Lydi

    May 16, 2017 at 10:50 am

    hhhh njye inkuru dore uko nyibona ni online game ikomeje sasa Nelson yabwiraga ba Daddy none Daddy nawe atangiye kubwira abandi yes Jojo yabyaye Usabel noneho Jules niwawundi wari tonton wa ba Gaju ahubwo ndabona nitumara kuyisobanukirwa izaryoha cyane!

  43. loulou

    May 16, 2017 at 10:50 am

    Mwiriwe niba mwarigeze mureba Film itangira umuntu abara inkuru online game niko imeze! byatangiye hari abasore bicaye mu kabari ka dovine,abo basore bibaza kuri Dovine mwiza ariko ari mu kagare.Nelson rero niwe wamucungaga aza kubabwira ibya Dovine.(Cfr UMUSOGONGERO) birumvikana yagombaga guhera ku mateka Ye kugira ngo atugeze n’aho bahuriye na Dovine kugeza uwo munsi. Inkuru Nelso yabaraga irangirira kuri Épisode y’100 Ahita anabasezera abizeza ko nibongera guhura azababwira ibya Ba Blenda akomeza gucunga Dovine wari uhindukiye. Igice cy’101 abumvaga inkuru n’ibi batangira kuyibazaho bakomeza no kwiganirira ibyabo. Daddy rero wari mubumvaga inkuru ya Dovine niwe mwanditsi ubundi w’inkuru.Gusa uko bigaragara nawe amateka Ye afite aho ahuriye n’inkuru yabwiwe. Mubigaragara mbere y’uko ajya mu kabari Ngo amenye iriya nkuru,Jojo yakoreraga ise kandi ari Nk’umwana mu rugo.batazi ibye yifitiye n’Umwana. ahubwo uko inkuru izakomeza Uyu mwanditsi Daddy azasanga ari wa Jojo Nelson yavuze….. Ndarondogoye sinzi ko abatabyumvaga hari Ako bakuyemo.

    • mahoro

      May 16, 2017 at 11:37 am

      loulou basi biphuye kuza, ark c uwo daddy ni umwana gatera akaba se? nonese dovine yashinze akabari? amakuru ya john n’umuryango we c?? mudusobanurire neza pe twacanzwe!!!!

      • Kamikazi

        May 16, 2017 at 11:56 am

        Mahoro Daddy ni Umwana wa Gatera.Dovine yashinze akabari muri yama frw Martin yamuha amusanze muri gereza gwaje kurera umwana.Daddy ninaw acteur principal.Episode 100 zishize Nelson yasanze Daddy nabacuti b mukabari abasobanurira ibya Dovine barikubona mukagare nyiri akabari baba Daddy barimwo.Episode ya 100 yarangiriy kuri Nelson arangije kubabwira Dovine!Inkuru iba irakomeje nkuko yatangiriy kuri ba Daddy.Daddy ari busange bamwe bamubwira munkuru ya Dovine haraho bahuriye kuko Jules niwa mu Tonton waba Brown yarera Gaju!Jojo yakora kwaba Daddy batazi famille ye.Nsinzi niba harico nkufashij Mahoro gutahura nabandi.

  44. Hakizimana Bernard

    May 16, 2017 at 11:27 am

    uwo jules ni tonto wa Gaju bahitanye se bahu ko byancanze?

  45. N . Janvier

    May 16, 2017 at 11:55 am

    Eh!
    Uyu Mugabo Ko Yahemutse Bikabije!
    Nagire Yihane Kuko Natihana Ntazababarirwa!

    • Mamy

      May 16, 2017 at 1:55 pm

      Mwriwe , iyi nkuru bigaragra ko yakunzwe cyanr Umuseke rwose muradushimisha pe kandi mukora byiza cyane , namwe mujye mwishima iyo mubona inkuru ndende nkiyi abantu benshi bayisoma bagakurikira bakanatanga ibitekerezo . Loulou arasobanuye neza cyane .inkuru ikomereza ku bandi bantu bantu ariko na none mwumvise ko Jojo , Nelson, Nganji , Pascal numurango bagarukamo . erega inkuru iryoha iyo ijemo amayobera uyu munsi ejo ukabona igisubizo .umuseke rwose ayo muzaca yose nzayishyura ariko izi nkuru njye nzibona kuko ziranduhura .

  46. JOFI

    May 16, 2017 at 12:02 pm

    Ahwiiii, Rwema na Loulou rwose murakoze ubu uko biri ndimo ndasubira mu murongo naho ubundi nari narindagiye ubwo ka nkomeze nkurikire inkuru.

  47. christian

    May 16, 2017 at 1:19 pm

    ndabona bivanz gsa bury imihini mishya itera amabavu pe wenda rek nizer ko nzasobanukirwa

  48. Kiki

    May 16, 2017 at 1:38 pm

    Inkuru irumvikana cyane bavandi, acteur ni Daddy muri izi episod zigiye gukurikiraho tugiye kugenda tubona link iri hagati ya bariya bantu twagiye tubona u ijana za mbere bagende bahura nabo tugiye kubona ubu. mupfa kumva neza umusogongero w’ iyi nkuru ukongera ukumva n’ intangiriro z’ 101.

  49. B.JEAN BAPTISTE

    May 16, 2017 at 2:20 pm

    BYANYOBEYE PE !.

  50. rose

    May 16, 2017 at 2:43 pm

    Yewe kwishyura nibitangira narasobanukiwe ndi tayari ariko izi mvange rwose kuzitangaho ama frws ntibyanyorohera ntababeshye.

  51. Yvonne

    May 16, 2017 at 3:37 pm

    Bavandimwe basomyi Amahoro iyi nkuru ni yayindi ikomeje, gusa hajemo impinduka ya bantu bongewemo kuko hari ibikomeje, bya ngombwa mu nkuru kandi bigomba gukomozwaho, niba mu nibuka neza, Dovine nabo bavukana nyuma y’impfu z’ababyeyi be yakiriwe ni wabo wa Nelson ari nayo mpamvu bari kumwe no muri iyo business Dovine yatangije kuri ETM CARD, yahawe na Martin. inkuru rero ikomereje mu kindi gika tugiye kuzasoma(dutegerejanye amatsiko,
    NB:ubu n’ubuhanga bw’umwanditsi bwo kumenya, kumva gusobanukirwa nibyo dusoma kugira ngo koko dukuremo n’isomo. nkuyu tonto Jules yavuzwe mu rugo kwa Pascal igihe Pascal yari yarataye urugo(ngo yagiye mu kazi),ikindi mu buryo bw’ubuhanga bw’ubwanditsi ntago uvuga akantu ku kandi kuko nawe usoma hagomba kubamo gushyiraho akawe. niyo mpamvu mu isomo ry’indimi dusabwa gukora resume(kwandika inkuru mu mpine cg incamake bitewe nuko wayumvise),
    urugero:nuko bamaze kuva iwabo wa Nelson bamenyanye baragenda bageze iwabo asubira kuba iwabo, abana n’ababyeyi be nuko nabo kwa Pascal basubira mu rugo rwabo ahari kwa Nganji, bakomerezaho ku buzima bwo gukora mu ruganda bari batangiye, nyuma yaho JOJO YAJE KUBYARA umwana w’umukobwa bamwita Isabelle. igihe Pascal kirangiye mu buroko yaje gufungurwa aza asanga umuryango we ahari kwa sebukwe…..
    kwa John nabo baje kujya gushaka abavandimwe ba Dovine biyemeza kujya kubarera….. ibi babyita isubira nkuru birarambirana mu gusoma bikabishya n’inkuru. ku mwanditsi rero Congs uri umuhanga peee!

  52. Yvonne

    May 16, 2017 at 3:48 pm

    ntabwo byari ngombwa ko dukomereza kuri Nelson, Blendah, Aliane… nyuma yi byari bimaze kubaho hari hakenewe agahe ko kugira ngo bisuganye, bagire icyo bageraho tuzabagarukeho hari ibishya bungutse.
    Mwanditsi by’umwihariko turagushima cyane, Imana ikomeze igufashe muri ubu buhanga yakwihereye.

  53. Honnette

    May 16, 2017 at 4:53 pm

    Yeweee mwanditsi turakwishimira cyane komerezaho rwose turagukurikira kd utazi ahobigeze ajyasoma msg zabantu barabisobanura neza

  54. Joe

    May 16, 2017 at 5:32 pm

    Loulou na Rwema barakurikiye abantu batari kumva inkuru musome commentaire. Nelson niyongera guhura naba Daddy nibwo bazasubukura ibya ba Brendah, John, Martin na Gasongo nabandi kko episode 100 ni inkuru Nelson yabaraga cfr episode ya1. Ubu rero ni nkaho dutangiye umukino

  55. Mahoro

    May 16, 2017 at 7:26 pm

    Inkuru tuzagenda tuyisobanukirwa gahoro gahoro kko turayitiranya na My day of surprise aho yarangiriye ku 100.Ikigaragara cyo ni uko iyi izaba ndende muri rwa rwego rwo kwinjiza agafaranga.Gusa ukurikije uko abantu bishimira izi nkuru zo ku umuseke,umuseke ushobora kuzatwituniraho ukatwishyuza menshi tu!!arko nabo bamenye ubwenge barebe igiciro kibereye buri wese kuko nibagihanika bizatuma babura clientele.Ushobora kuvuga ngo uzishyura ayo bazaca yose ugasanga baciye umushahara wawe wose ku kwezi!!Nonese ubundi buzima bwahagarara ngo ni inkuru!???bazashyire mu gaciro.Thx

  56. Ariella

    May 16, 2017 at 10:51 pm

    murakoze ndatahuye nez, ariko Daddy azomeny ko abo yumvise munkuru ari abo yamenye?

  57. pelagie

    May 17, 2017 at 6:44 pm

    ahubwo inkuru nibwo igiye kuryoha!ahubwose,pascal yafunguwe ryari!? byiburase yaba yarahindutse!?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: