EPISODE 11: Superstar asanze amafaranga ya Liliane atari ayo yamugeneye! Ageze aho bakina Bet ariye aratangara | UMUSEKE

EPISODE 11: Superstar asanze amafaranga ya Liliane atari ayo yamugeneye! Ageze aho bakina Bet ariye aratangara

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Liliane yahise avugisha Superstar nawe ashidukira hejuru.

“Niko Gad, ubwo ibintu uvuze bishatse gusobanura iki?” [abaza Superstar yamuhanze amaso].

Superstar ntacyo yasubije kuko yari yarangariye agasakoshi karimo amafaranga. Liliane na we yarabibonye abona neza amaso y’umusore arenda guturumbuka niko guhita agenda afunga agasakoshi ke maze arahindukira abwira Superstar ati:

“Gad ni ukuri umbabarire! N’ubu ndumva nahita nguha ariya mafaranga yose ukayitwarira nkurikije ikibazo ufite kitakoroheye gusa, ni ayo marume ukorera mu Mujyi yampaye ngo ejo nzayamujyanire kuri banki.”

Superstar – “None se ni angahe?”

Liliane – “Oya ntabwo ari ngombwa kumenya umubare nshuti! Umbabarire ko nibagiwe gufunga.”

Superstar yaratekereje yumva na we yarengereye ahita asaba Liliane imbabazi ni uko aramubwira ati:

“Lilia, umbabarire kuko hari igihe nteshuka nkitwara mu buryo budasanzwe kubera ibihe ndimo. Mbonye amafaranga nta kindi cyahise kinza mu mutwe uretse kwiba, gusa umbabarire.”

Liliane –“Oya amakosa ni ayanjye ni ukuri. Sinakabaye nagize uburangazi pe!”

Superstar –“Hari ubwo mba numva ngiye nko kuba umusazi kuko rimwe na rimwe mba mbona ibyanjye ntahazaza bifite. Ngacika intege kandi nkumva nava ku izima. Ese ubu Lilia, koko nzabona ibihumbi 300 cyangwa mfite ibyifuzo bitari indoto kandi indoto zitari intego? Nawe mbabarira unyumvire uwo musazi uguhagaze iruhande” [abivugana agahinda kavanze no kwicuza.]

Liliane yahise yegera Superstar amufata mu kiganza arangije aramubwira ati:

“Gad, umusirikare udafite icyo arwanira uwo aba ari umwicanyi w’umwiyahuzi. Kandi kuba dushingira tukabona tugannye imbere yacu ntitugane inyuma, bivuze ko buri muntu wese afite amahirwe yo gusingira ikimuri imbere. Ibihumbi 300 bikuri imbere, harabura wowe ngo ufate iyambere ubisingire. Hari umwarimu ukunda kutubwira ngo twese amafaranga twicara tugashushanya mu mutwe, amazeru dufata tukongera inyuma ya rimwe mu rwego rwo kwerekana umubare dukeneye mu buzima, ayo turayafite, ati ahubwo habura twebwe ngo twige uburyo tubikuza ayo mafaranga ari muri banki ariyo ubwonko.”

Superstar amarira yatangiye kumubunga mu maso ni uko Liliane ahita amwegera amufata ku matama yombi arangije arakomeza aravuga ati:

“Ni ukuri ntewe ishema nawe Gad, kuko uku usa nk’akavurivundi byampaye icyizere ko ahubwo uzayabona. Iminsi tumaranye, nubwo ndi muto, umaze kunyigisha byinshi. Wanyibwiriye ko icyizere ari ryo tangiriro ry’ubukire twifuza kuko kwigirira icyizere bifungura amarembo yo kubona ibyo tutateganyaga. Wambwiye ko icyizere ariwo muti wonyine umuntu anywa ukamuvura gutsindwa mu buzima. Rero ba umunyamurava kuko kuba wiriwe utya, byerekana ko ejo uzayabona.”

“Imihangayiko, ibigeragezo ndetse no guharabikwa ni ibibanziriza gukomera no kuba uhambaye, iryo ni itegeko ry’uyu mubumbe ntanuwarisimbuka. Rero niba nshaka gutsinda nkwiye guhobera izo mbanziriza. Kuva nonaha icyita rusange nkigize gutsinda. Sinzi inzira biri bunyuremo gusa ndabireba imbere yanjye! Urakoze ku bwo kunkomeza. Lili niyo mpamvu mfite ishingiro ryo kuba nkukunda. Nkurimo ideni ryo kugera ku cyanzanye i Kigali.”

Ibyo Superstar yabibwiye Liliane amuhobeye kandi amushimira uburyo aba amusubizamo imbaraga. Akimara kuvuga gutyo, Liliane yahise amusunika ahindura isura maze abwira Superstar ati:

“Ngo niyo mpamvu ufite ishingiro ryo kugira gute??”

Superstar – “None se utunguwe n’ibyo nkubwiye kandi utabiyobewe! Urabizi ko nagukunze nkikubona, ibyo sinduhuka kubikubwira.”

Liliane yahise yivumbura ajya hanze akomeza guteka ni uko hashize umwanya ashaka gutaha gusa Superstar aba ibamba kuko yashakaga kumuherekeza. Bagiye baganira gusa ibiganiro byabo bigana ahandi hatari ukwibaza uko amafaranga azaboneka. Bari bahuje urugwiro ku buryo ahari urugendo rw’iminota 30 bahagenze amasaha abiri. Uwo mwari yumvaga muri we atatandukana na Superstar wari wahinduye imyenda akubitamo ya tisi yaguze nuko yambara n’ishati n’inkweto byose yari yaraguze gusa ntiyatebeza. Liliane yabonye amasaha ari gukura kandi ari gukeka ko Jovin yavuye mu kazi nuko abwira Superstar ati:

“Gad reka ngende ndyame kare, mu gitonfo mfite ibazwa! Nawe ihute mu rugo, musaza wanjye adahangayika akakubura.”

Akivuga utyo Jovin yahise ahamagara Superstar amubaza aho ari, nuko Superstar amubwira ko ari mu nzira aza. Superstar yahise abwira Liliane ati:

“Lili, kuki ndi kumva utamva iruhande?”

Liliane araceceka nuko Superstar arongera aramubwira ngo:

“Umbabarire niba nakubabaje kukubwira ko ngukunda.”

Liliane –“Ibyo ntabwo byambabaza gusa ndumva atari ngombwa kuko urukundo rwakugira umunyantege nkeya kuri uru rugamba uri kurwana bikarangira utsinzwe. Rero banza uhangane, ibindi bizaza nyuma.”

Superstar yitegereje uwo mwari mwiza w’uburanga nuko ahita amuhobera baratandukana.

Bwakeye Superstar ari mushya yumva afite imbaraga n’akanyamuneza ni uko yambara neza uko yari yambaye ku mugoroba watambutse, afata na ka gakapu ke karimo ubusa yerekera mu Mujyi. Yahageze mu ma saa tatu ya mu gitondo atangira gutembera gusa agatungurwa no kubona ahantu hose haba hari urujya n’uruza rw’abakiliya. Kuri we yizeraga ko company ari ikintu gihambaye ku buryo kitagirwa n’ubonetse wese. Uwo munsi yabonaga n’ahantu hari papeteri ari company akumva uko bisa kose ibyo bintu abifiteho ubumenyi buke. Hari aho yabonye bakora ibintu by’amakashe naho arebye neza abona ni company yumva biramutangaje niko guhita yegera umusore wahakoraga batangira kuganira.

Uwo musore yatangiye kumubwira byinshi atari azi mu kwikorera biramutungura. Amasaha yakomeje kwicuma gusa buri uko umunota ushira akibuka ko asigaranye iminsi 25. Bigeze mu masaha ya saa cyenda yumvise yakwitahira nuko ahita afata umwanzuro. Ari gutaha yabonye umuntu asohoka ahantu yiruka yitera hejuru ngo arayariye…..arayariye….amahirwe aramusekeye, Superstar bimubana urujijo.

Yarihuse arinjira asanga ni muri Bet ni uko na we yumva agize amatsiko yo kumenya uko amafaranga akorerwa mu mikino y’amahirwe. Yatangiye gusobanuza umukobwa wari uri imbere muri kontwari.

Superstar –“None se kiriya cy’ikiziga kiri ku gikuta gikora gute?” [Abaza atunga intoki flat screen yari irimo uruziga rwizunguza (Spin)].

Uwo mukobwa – “Hariya uhitamo ibara, umutuku cg umukara watsinda bakagukubira 2 ku yo washoye. Noneho wahitamo ingombajwi imwe muri 6 bakagukubira 6 mu yo washoye, iyo uhisemo umubare umwe muri iriya mirongo itatu n’itandatu bagukubira 36 ayo washoye! Amafaranga make yo gushora ni 200 rwf.”

Superstar – “Ye? Bivuze ko nshoye ibihumbi 50 nkahitamo ingombajwi kariya gacumu kakayigwaho mwampa ibihumbi 300 nkayatahana?”

Uwo mukobwa –“Cyane rwose!”

Yarabanje aragerageza ashora 200 ahitamo ibara riraza aba agize 400, yahise ayagumishamo ayashora yose ahitamo ingombajwi iba iraje baba bamuhaye 2 400 yumva arumiwe.

 

Tugaruke mu cyaro Kamana yasuye Rufonsi:

Kamana –“Ariko Rufo, koko ibi ni ibiki biri kukubaho? Ni ukuri iwawe abana babayeho ubuzima bwivuruguta mu ivu pe.”

Rufonsi –“Bireke sha Kama, nawe uri umugabo rwose urumva uko ibintu bimereye. Hmm”

Kamana –“Mana yanjye! Ni ukuri Rufonsi nshuti yanjye, rwose ntiwakaretse ngo urugo rwawe rube nka cya gihe ujya i Kigali ukamarayo imyaka ntibuka. Rwose njye nakwemera ngatanga n’iriya sambu iri mu nsi y’urugo irimo n’urutoki pe! Kandi ndahari ngo ngufashe nk’umuvandimwe rwose isambu ntijye kure igume ku muturanyi. Bihe intekerezo Rufo.”

Ibaze: Ese Kamana uje gusonga Rufonsi, ubwo biracura iki? Rufonsi se aremera gutanga isambu ye. Superstar se utangiye kujya mu mikino y’amahirwe, bizamuhira?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 12

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *